Sena yemeje ko ibihabwa abayobozi bakuru bavuye ku mirimo ya Leta bivaho
* Ngo basanze atari uburyo bwiza bwo gucunga imari ya Leta
* Abayobozi bo mu kiciro cya kabiri bavuye kukazi umutekano wabo wavuye ku mezi 12 aba 6
* Abasenateri bibajije impamvu yabyo kandi mu Rwanda hari umutekano usesuye
Ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere Inteko Ishinga amategeko umutwe wa Sena yemeje umushinga itegeko ngenga rikuraho rikanagabanya ibyagenerwaga abanyapolitike babaga bavuye muri ako kazi . Nk’amafaranga y’itumanaho, ayo kwakira abashyitsi, uburinzi n’ibindi…
N’itegeko Ngenga rihindura kandi ryuzuza itegeko Ngenga No 05/2012/OL ryo ku wa 03/09/2012 rishyiraho ibigenerwa abanyapolitike bakuru mu gihe bavuye kuri iyo mirimo.
Iri tegeko rireba abanyapolitike bo mu kiciro cya kabiri (Perezida wa Sena, Inteko, Urukiko rw’ikirenga na Minisitiri w’Intebe), icya gatatu n’icya kane aho rikuraho burundu rikanagabanya bimwe mu byo bahabwaga igihe babaga bavuye ku mirimo.
Ibyo ngo ni nk’amafaranga aba bakozi bakomezaga guhabwa baramaze kuva ku mirimo nk’ay’itumanaho ayo kwakira abashyitsi, imodoka, uburinzi, icyinyuranyo mu gihe babaga babonye akandi kazi gahemba umushahara uri munsi y’uwo yafataga.
Minisitiri w’abakozi ba Leta n’umurimo Uwizeye Judith yavuze ko nta mpamvu yo gukomeza guhabwa ayo mafaranga kandi ibyo bari bashinzwe batakibikora.
Agira ati “Ibyo twabikuyeho kuko bibafasha gukora inshingano z’akazi za buri munsi rero twumva niba izo nshingano batakizikora nta mpamvu yo gutuma bakomeza guhabwa ibyo bahabwaga kuko icyo byabafashaga kiba cyavuyeho.”
Abanyapolitike bo mu cyiciro cya kabiri ariko bo hari ibyo bagenerwaga igihe cy’amezi 12 ubu yashyizwe ku mezi atandatu gusa nk’umutekano.
Minisitiri Uwizeye agira ati “ ikindi ni uko umunyapolitike wo muri ibi byiciro (2,3 nicya 4) iyo yabaga yavuye ku mirimo ye hanyuma akabina indi mirimo haba muri leta cyangwa mu bikorera yakomezaga n’ubundi kubihabwa. Kabone nubwo yabaga yabonye akazi ahandi yakomeza guhabwa muri kiriya gihe cy’umwaka cyangwa amezi atandatu bitewe n’icyiciro arimo, agakomeza guhabwa n’ubundi ibyo yagenerwaga.”
Avuga ko basanze atari uburyo bwiza bwo gukoresha umutungo wa Leta.
Icyijyanye n’umutekano ku bayobozi bo mu cyiciro cya kabiri wagizwe amezi atandatu aho kuba 12 nicyo abasenateri bagarutseho basaba guhabwa ibisobanuro ngo impamvu nawo utavanyweho kandi u Rwanda rufite umutekano usesuye.
Minisitiri Uwizeye ariko yavuze ko abayobozi bwo muri icyi cyiciro ngo baba ari abayobozi bo mu rwego rwo hejuru cyane ngo niyo mpamvu batakurirwaho umutekano ako kanya kuko hari uwakwifuza kubahungabanyiriza umutekano kugirango gusa yangize isura y’igihugu.
Umushinga w’iri tegeko watowe n’abasenateri 24/ 24 ntawaryanze ,ntawifashe , nta mpfabusa .
Uyu mushinga w’iri tegeko ngo mu gihe kitarenze ukwezi uzashyirwa mu Igazeti ya Leta.
Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW
5 Comments
Minister harya abarimu bo muri primaire bo barimu cyiciro cya kangahe ko nabonye mu budehe bari hamwe na ba meya mu cya gatatu?
@Dodos, Biriya byiciro ntago ari iby’ubudehe! bisobanuye abayobozi bo ku rwego rwa 2,3,4 ubwo ni ukuva munsi ya H.E uko bakurikirana! Wibuke ko Perezida wa Repubulika ariwe mukuru w’Igihugu ni ukuvuga ku rwego rwa mbere, hakurikiraho Perezida wa Sena (Urwego rwa 2) Perezida w’inteko umutwe w’abadepite (Urwego rwa 3) Minisitiri w’Intebe na Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga (Urwego rwa 4). abo niba barebwa n’izo mpinduka. Ntaho bihuriye n’ibyiciro by’ubudehe!
Nyamara abakozi bariho koko ufite mujye mumwongerera
Ni mbyiza kandi mukomereze aho kuberako ibyo mukoze ni agatonyanga mu yanja
Iyi ni intambwe nziza cyane. Ngiye kubigana nanjye, aho kujya ndya inusu y’ibiryo ku munsi ndye irobo gusa, maze mbafashe kwizirika umukanda.
Comments are closed.