Athlétisme: Abazahagararira u Rwanda mu marushanwa y’isi bagiye gutoranywa
Mu mpera z’iki cyumweru muri IPRC Kigali hazabera amarushanwa yo gusigara ku maguru mu bibuga birimo inzitizi (Cross Country), hagamijwe gutoranya abarusha abandi bakazahagararira u Rwanda muri shampiyona izabera muri Uganda umwaka utaha.
Ishyirahamwe ry’imikino ngororamubiri mu Rwanda FRA ryateguye amarushanwa yo gusiganwa ku maguru akinirwa mu bibuga bidashashe neza, birimo mu misozi, amashyamba n’izindi nzitizi bita ‘Cross Country’.
Amarushanwa azabera muri IPRC Kigali ikigo cy’amashuri kiri mu karere ka Kicukiro.
Iyi mikino izaba kuwa gatanu tariki 19 Ukuboza 2016, butegayijwe ko izitabirwa n’ibyiciro byinshi, birimo abahungu n’abakobwa bakuru (Elite), n’ingimbi n’abangavu bafite amakipe babarizwamo.
Umwihariko ni uko uwiyumvamo ubushobozi wese nawe yemerewe kwiyandikisha akazahatana n’abandi.
Aya marushanwa agamije gutoranya abazahagararira u Rwanda muri shampiyona y’isi nkuko Umuseke wabitangarijwe na directeur technique wa FRA, Ndacyayisenga Peter.
“Ni amarushanwa meza ku Rwanda. Abatoza bazabona umwanya wo kureba ubushobozi bw’abakinnyi, bizatuma tujyana abakinnyi beza kurusha abandi muri shampiyona y’isi izabera i Kampala mu mwaka utaha (tariki 27 Werurwe 2017). Amakipe yaramenyeshejwe yose ariteguye kandi n’abantu bose bemerewe kwiyandikisha kugeza ku munsi w’amarushanwa” – Ndacyayisenga Peter
Ndacyayisenga avuga ko ari amahirwe ku bihugu byo mu karere kuko Uganda ari hafi, abazahagararira u Rwanda bazoherezwa muri Uganda muri Mutarama bamare amezi abiri bimenyereza ibibuga bazakiniramo n’ikirere cyaho.
Aya marushanwa y’isi ni ubwa gatatu agiye kubera muri Africa kuko mu 1975 yabereye muri Maroc mu mujyi wa Rabat, muri 2007 abera i Mombasa muri Kenya.
Aheruka kuba muri 2015 yabereye i Guiyang mu Bushinwa, yegukanwa n’umunya-Kenya Geoffrey Kipsang Kamworor mu bagabo. Ikipe y’igihugu ya Ethiopia iba iya mbere muri rusange.
Roben NGABO
UM– USEKE.RW