Vanessa yabyaye umwana utabona ahita ashinga ikigo cyita ku bana nk’uwe
Gatsata – Bahati Vanessa afite abana bane, umwe muri bo yavukanye ubumuga bwo kutabona, byatumye ahita yiyemeza gushing ikigo gifasha abana bafite ubumuga nk’ubw’uwe. Ubu afitemo abana 20 harimo 16 batabona na buhoro. Kuri we aba nabo ngo ni abana nk’abandi bakeneye gufashwa kubaho.
Kuri iki cyumweru iki kigo yise Jordan Foundation cyasangiye Noheli n’aba bana n’inshuti n’imiryango yabo.
Vanessa ufite imyaka 27 asaba ababyeyi bafite abana nk’aba kubakira nk’uko nawe yakiriye umwana we w’umwaka umwe n’amezi ane.
Avuga ko yagerageje kumuvuza bikanga arabyakira maze anatekereza gufasha abandi bana nkawe bavuka cyane cyane mu miryango ikennye, abashakira uburyo babone ejo heza.
Ati “Nagerageje kuvuza umwana wanjye, njya no mu mahanga hose biranga. Bangira inama gusa yo kumufasha akabaho neza, nibwo natekereje ko n’abandi nkawe bakeneye ejo heza ntekereza nabo kubafasha.”
Avuga ko inzego z’ubuyobozi zamufashije kubona abana arerera muri iki kigo bibanda kubo mu miryango ikennye usanga ari nabo bahura n’ibibazo by’akato.
Ati “imbogamizi ubu dufite ni ibikoresho bakenera kuko bihenze cyane kandi mbikora ku giti cyanjye.”
Bahati Vanessa ubu afite abana 20 bari mu kigo Jordan Foundation, umuto afite imyaka itatu naho umukuru muribo akagira imyaka 10.
Abana bafite ubumuga bwo kutabona ngo baracyahura n’ikibazo cy’imibanire n’abandi aho baba bavutse no mu myigire usanga bahura n’imbogamizi nyinshi zirimo ibikoresho bifashisha.
Jordan Foundation ( +250 788 304 719 ) ikorera mu murenge wa Gatsata hafi ya centre de Sante ya Gihogwe.
Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW
14 Comments
Ndagukunze pe nifuza no kuzasura ikigo cyawe
Icyampa mukajya mu ijuru!
NUKURI MWAGIZE NEZA,KANDI MUZABONA INGORORANO
Vanessa n’umugabo we icyogikorwa bakoze cyo gufata abo bana bameze nk’uwabo Imana izabibahembera ndabyizeye ntashidikanya,ibyo ni ubutwari bukomeye cyane.imirimo myiza dukora mwisi tuzayihemberwa.Imana ibahe umugisha mubyo mukora byose,gusa mubikore mubikunze muzabona ibyo izabakorera.
IMANA IBAHE IMIGISHA KURICYO GIKORWA MWAKOZE;
Nyuma Y’ibyo Umuremyi Azabahe Ubugingo.
Muri beza,Imana ishimirwe ibyo ikora yo iteza amapfa igateza n’aho bahahira,yo yateye muri uyu muryango uyu mutima,muragahora mugwixa ibyo gufasha aba Bose,
Amina
IMANA umushobora byose ari ku ingoma. Amen.
Wamujyanye I Kabgayi se ukareba ko utazagaruka yigenza!? Ariko kuki abantu batamenya amakuru?! Uwo mwana wimutindana, n’icyo kigo wagifunga uramutse ubajyanye kubavuriza I Kabgayi kuko bagukoraho rikaka!!! Nyarukirayo!
Vana iyo miteto Tuza we!Hari ubuhumyi kugeza ubu uretse niyo Kabgayi uvuga no
mu bihugu byateye imbere batarashobora kuvura!Nawe kandi Vanensa yavuze ko umwana yamuvuje hose no hanze bikanga!Ahubwo nihatangazwe uburyo Abanyarwanda bafite umutima wa kimuntu babyifuza bafasha iki kigo.
Imana ihe umugisha uyu muryango
Uyu muryango Imana iwuhe umugisha
Nimwe isi ikeneye muri iki gihe umuhati wanyu Imana izawubibukire ku munsi w’amateka.
Imana ibahe umugisha kubwigikorwa mwakoze
Comments are closed.