Digiqole ad

Nyuma y’imyaka 22 Padiri Seromba asenye Kiliziya ya Nyange, ubu nibwo iri kubakwa

 Nyuma y’imyaka 22 Padiri Seromba asenye Kiliziya ya Nyange, ubu nibwo iri kubakwa

Imirimo yo kuyubaka ni aha igeze.

Ngorero – Abakristu Gatolika basengera muri Paruwasi ya Nyange iri mu murenge wa Nyange mu karere ka Ngororero bamaze iyo myaka batura igitambo cya Misa muri shitingi, ni nyuma y’uko uwari Padiri mukuru wabo muri Jenoside yakorewe Abatutsi azanye tingatinga ikasenya iyi kiriziya yari yahungiyemo abahigwaga. Nubwo yatinze cyane ubu iri kubakwa, ni ibyishimo kuri aba bakristu.

Kiliziya ya Nyange iri kongera kubakwa nyuma y'imyaka 22
Kiliziya ya Nyange iri kongera kubakwa nyuma y’imyaka 22

Kiliziya ya Nyange yashenywe ku itegeko rya Padiri Athanase Seromba ngo Abatutsi bari bayihungiyemo batikire, abarenga 1 500 baguye mu bwicayi kuri Paruwasi ya Nyange, kuva icyo gihe kugeza ubu nta nyubako ya kiliziya bagiraga.

Abakristu Gatolika b’i Nyange babwiye Umuseke ko kuba ubu Kiliziya iri kubakwa bibashimishije nubwo bwose ngo byatinze cyane. Ubuyobozi bwa Diyoseze bwo buvuga ko byatinze kubera amikoro macye.

Innocent Mwitende wo mu kagari ka Vuganyana mu murenge wa Nyange muri Kiliziya yashenywe bahiciye abana be batatu, buri gihe iyo ahageze umutima urasimbuka.

Ati “Urabona hariya bari kubaka urwibutso? Hariya niho kiliziya yahoze, yayituye (Padiri Seromba) ku bantu arabatsemba. Twariyakiriye ubu, tumaze iyo myaka ishize dusengera muri shitingi.”

Anonciata Mukamana w’imyaka 53 wo mu kagari ka Nsibo aha i Nyange avuga ko abakristu b’aha bagiye bitanga kuva cyera ngo kiliziya yubakwe, ubu bishimiye ko mu gihe gito kiri imbere bazayitaha.

Mukamana ati “Kuba tugisengera muri kiriya gisharagati ni ubushobozi bwabaye bucye. Niba Seromba yari akibyumva ko dusengera mu gisharagati umenya byamushimishaga, ubu rero turaruhutse kuko twizeye ko izuzura vuba.”

Musenyeri Anaclet Mwumvaneza umushumba wa Diyoseze ya Nyundo iyi Paruwasi ibarizwamo yabwiye Umuseke ko iyi Kiliziya yatinze kubakwa kubera kubura amikoro.

Ati “Yatangiye gutekerezwa mu 1997, ntabwo twari twishimiye ko abakirisitu bacu bakomeza gusengera muri shitingi.”

Musenyeri Mwumvaneza avuga ko Padiri Seromba koko yakoze amahano akaburana agatsindwa.

Musenyeri Mwumvaneza avuga ko iyi Kiliziya izuzura itwaye agera kuri miliyoni magana atatu y’u Rwanda, agasaba abakristu gukomeza kwitanga bakagira uruhare mu kuyubaka.

Padiri Athanase Seromba wari Padiri mukuru i Nyange, yakomokaga mu cyahoze ari Komini Rutsiro, yakatiwe gufungwa burundu n’urugereko rw’ubujurire rw’urukiko rwa Arusha  mu 2008, mu rukiko rw’ibanze rw’uru rugereko ho bari baramukatiye gufungwa imyaka 15 gusa mu bujurire ngo basanga mu ibanze batari baramuhamije icyaha cy’itsembabwoko bamwoherera igihano.

Musenyeri Mwumvaneza avuga ko batangiye gutekereza kuyubaka kuva mu 1997
Musenyeri Mwumvaneza avuga ko batangiye gutekereza kuyubaka kuva mu 1997
Imirimo yo kuyubaka ni aha igeze
Imirimo yo kuyubaka ni aha igeze.
Nubwo ari hafi cyane y'aho bari kubaka, ubundi aho Kiliziya yahoze hari kuzura Urwibutso rwa Jenoside rwa Nyange rwubakwana CNLG
Nubwo ari hafi cyane y’aho bari kubaka, ubundi aho Kiliziya yahoze hari kuzura Urwibutso rwa Jenoside rwa Nyange rwubakwana CNLG
Ni Urwibutso rw'ubwicanyi budasanzwe aho abahungiye muri Kiliziya Padiri yategetse ko bayibasenyeraho
Ni Urwibutso rw’ubwicanyi budasanzwe aho abahungiye muri Kiliziya Padiri yategetse ko bayibasenyeraho

Sylvain NGOBOKA
UM– USEKE.RW

3 Comments

  • Imana ikomeze ibongerere ubushobozi urwo rwibutso rwuzure vuba.

  • NJYE MFITE AMATSIKO YUMUNSI WIMPERUKA

  • Bajye birukana abo ba padiri bakora ibyaha. Ese ubwo ajya atekereza abakritsu yicishije?

Comments are closed.

en_USEnglish