Rubyiruko IBIYOBYABWENGE biriho biratwica
Mu gikorwa cyiswe “ Marche pour Jesus” urubyiruko rw’Abakristo b’urusengero rwa Eglise Vivante bakoze urgendo rw’amaguru kuva ku Kinamba kugera mu mujyi hagati batanga ubutumwa ku rubyiruko wro kwanga ibiyobyabwenge. Ntihabose Mark wahoze anywa ibiyobyabwenge yashishikarije urundi rubyiruko kubireka no gusaba Imana kubibavanaho.
Uru rubyiruko rwari rufite icyapa cyanditseho ngo “ Urubyiruko ibiyobyabwenge biriho biratwica Yesu ashoboye kudukiza uwo mwanzi, ngwino tumusange”
Ntihabose Mark ufite imyaka 32 y’amavuko yabwiye Umuseke ko yatangiye kunywa ibiyobyebwenge mu 2005 akiri umusore, gutukana no gukora urugomo ngo yumvaga ari byiza.
Nihabose ati “ari igihe naburaga ibitotsi kubera kutanywa urumogi kuburyo naruburaga nkabura amahoro.
Urwego nari nagezemo rwari rutangiye kunanuka cyane no kunama, abantu bose bambona bakavuga ko ngo nashaje kuko nagendaga nunamye kubera ibiyobyabwenge.”
Ntihabose Mark yakomeje avuga ko yagerageje kenshi kubireka ariko bikanga ngo hari igihe hashiraga icyumweru atakibinywa ariko akazitirwa n’inshuti mbi akongera kubisubiramo.
Yongeye ati “ Bibiliya itubwira ko byose tubishobozwa na Kristo uduha imbaraga, ariko namaraga icyumweru ntarunyweye ubundi nkisanga hagati muri za nshuti nkongera. Ariko ngataha mbabaye cyane. Umunsi umwe natangiye gusenga niyemeza ko hamwe na Yesu bishoboka, ubu uyu mwaka ubaye uwa 12 ntanywa urumogi.”
Ntihabose avuga ko inshuti mbi, kutifatira umwanzuro no kudasenga aribyo biri koreka urubyiruko rwinshi mu biyobyabwenge.
Ibyagufasha kubireka
Ntihabose avuga ko ibindi byamufashije kureka urumogi harimo gufata akandi kantu nka bonbon, bazooka no kunywa amazi menshi cyane.
Avuga ko ibiyobyabwenge bibeshya ubinywa akumva atameze nk’abandi, ndetse ugasanga abatabifata yabise amazina ngo nib a ‘babylones’, nyamara ngo kuba ari ukwibeshya cyane.
Mu biyobyabwenge ngo nta nshuti nziza ibamo kuko nta kindi kiba kibahuje, ikimenyimenyi ngo iyo ubicitseho za nshuti zabyo nazo zigucikaho. Ibi nabyo ngo byatuma ufata umwanzuro mwiza wo kubireka kuko abo wita inshuti ziba atari zo mu by’ukuri.
Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW