Digiqole ad

India: Hosineara Begum yifuza gupfa

 India: Hosineara Begum yifuza gupfa

Hosineara Begum uburwayi bwe ngo bwamugize igicibwa mu bandi

Mu Buhinde umugore urwaye ibishyute umuburi wose ngo arambiwe kubaho atagira umwegera. Uyu mugore wo mu buhinde umaze imyaka myinshi arwaye ibishyute ngo arifuza gupfa kuko ngo nta we umwegera kubera kumutinya.

Hosineara Begum uburwayi bwe ngo bwamugize igicibwa mu bandi

Hosineara Begum avuga ko uburwayi bwe yabuvukanye ariko akaba yaravutse afite udushyute tuburi gusa kamwe ko mu maso akandi kari mu ijosi.

Aho agiriye kwa muganga bakabibaga ngo byaje gukwira umubiri wose, ubu mu gace atuyemo basigaye bamwita birayi kubera ibyo bishyute bimwuzuye umubiri wose.

Hosineara Begum ubu ngo atinya gusohoka mu nzu kuko umuntu wese bahuye amuhunga ndetse mu gace atuyemo ngo iyo umuntu amubonye imbere ye ahindura inzira ibyo bikaba bimutera kwifuza gupfa kuko kuba mu kato nk’ako bimurambiye.

Uyu mugore urwaye ibishyute umubiri wose ngo ntabasha no kugenda neza kubera uburemere bw’ibishyute bimwuzuye umubiri wose.

Hosineara Begum avuga ko yazengurutse mu bitaro byose byo mu gace k’iwabo ariko bose bananiwe kumuvura

Ngo aherutse kwishima ubwo yari akibana n’umugabo we wapfuye mu 1986 yishwe n’agahinda ko kubura ubushobozi bwo kuvuza umugore we.

Hosineara Begum ngo bitewe n’ububabare bukomeye ahorana icyaba igisubizo cy’ubwo bubabare ngo ni uko yapfa.

Hosineara Begum ngo igisubizo cy’uburirwe afite nuko yapfa kuko nubwo yumva yagira amahoro

DailyMail

Josiane UWANYIRIGIRA
UM– USEKE.RW

3 Comments

  • birababaje cyane, leta nirebe
    uko yamuvuza cyangwa abagiraneza bafite ku mafaranga.wenda bazamuzengurutse Isi bamuvuza barebe Ko yakira.bigera aho umuntu yifuza gupfa?? gusa nanjye duhuye nakiruka .

  • Mana ibaho igategeka isi n’ijuru tabara uyu mubyeyi,gusa njye mfite ubushobozi bwo kumugera ho namusaba kwiringira Iyaremye ibiboneka n’ibitaboneka muri iyi si kuko Niyo yonyine ifite umwanzuro ku byananiye umwana w’umuntu

  • Imana niyo yo kumutabara pe!naho ubundi birakabije?ese buriya leta ye ya indian ntabwo imuzi koko ngo igire icyo yakora?ko tuzi ko mu buhindi haba abaganga b’inzobere bamwitayeho?ahaaaaaaaaaaa birababaje kbs??????

Comments are closed.

en_USEnglish