Digiqole ad

Mukura na Rayon ziguye miswi mu mukino wari ukomeye cyane

 Mukura na Rayon ziguye miswi mu mukino wari ukomeye cyane

Umukino warimo ishyaka no guhangana gukomeye, aha ba myugariro ba Mukura barazitira Shasir Nahimana wa Rayon

Mukura Victory Sports yari yakiriye Rayon Sports kuri Stade Huye, umukino wari ukomeye cyane, cyane cyane mu gice cya mbere aho habaye imvururu zishingiye ku myumvire y’amarozi ngo yari mu izamu rya Mukura. Uyu mukino urangiye amakipe yombi aguye miswi.

Mukura yari yakiriye umukino kuri Stade Huye
Mukura yari yakiriye umukino kuri Stade Huye

Ku munota wa gatanu gusa rutahizamu wa Rayon yakoreweho ikosa mu rubuga rw’amahina rwa Rayon umusifuzi Abdul wo hagati atanga Penaliti yinjizwa neza na Ndayishimiye Christopher.

Rayon Sports yasigaye ikina ishaka kwishyura iki gitego cyinjiye kare, Mukura nayo itangira gukina ishaka kugihagararaho.

Umukino watangiye kuzamo umwuka mubi ubwo byabonekeye abasifuzi n’abafana ko abana bagarura imipira mu kibuga (ball boys) kuri stade Huye bari gutinza umukino.

Ku munota wa 30 Mussa Camara wa Rayon Sports yakubise umupira ufata umutambiko w’izamu ku mupira yari ahawe na Eric Irambona.

Habaye akantu kandi ku munota wa 32 rutahizamu wa Rayon Sports Mussa Camara avana ibintu mu izamu rya Mukura ajya kubijugunya.

Ibi byateye impagarara umukino uhagararaho iminota micye kubera imvururu zishingiye kuri ibi bintu byiswe uburozi.

Umusifuzi kandi yahise avana ku kazi abana babiri batoragura umupira bashinjwaga gutinza umukino, aba bana bageze muri Stade abafana ba Rayon babirukankanye bashaka kubasagarira Police y’u Rwanda ibakoma imbere.

Umupira usubiye gukomeza, Mussa Camara yahise abona igitego cy’umutwe ku munota wa 45 w’igice cya mbere kinarangira amakipe yombi anganya 1 – 1.

Mu gice cya kabiri, Rayon Sports na Mukura zaje zombi zishaka ikinyuranyo, umupira wariurimo umwuka w’imbaraga no guhatana cyane wahise ubiha.

Amakipe yombi akina umupira udashamaje ariko akanyuzamo agasatirana bya hato na hato.

Mukura yabonye uburyo bunyuranye bwo gutsinda, kimwe na Rayon Sports ariko umukino urinda urangira ntayongeye kureba mu izamu amakipe yombi abona inota rimwe.

Uyu ukaba wari umukino w’umunsi wa 8 wa Shampionat y’u Rwanda.

Rayon Sports yari yaje gusura Mukura, aba ni ababanje mu kibuga
Rayon Sports yari yaje gusura Mukura, aba ni ababanje mu kibuga
Abanyezamu ba Mukura (Mutuyimana Evariste) n'uwa Rayon (Ndayishimiye Eric) nibo bari ba Kapiteni
Abanyezamu ba Mukura (Andre Mazimpaka) n’uwa Rayon (Ndayishimiye Eric) nibo bari ba Kapiteni
Umukino warimo ishyaka no guhangana gukomeye, aha ba myugariro ba Mukura barazitira Shasir Nahimana wa Rayon
Umukino warimo ishyaka no guhangana gukomeye, aha ba myugariro ba Mukura barazitira Shasir Nahimana wa Rayon
Aha abasore ba Mukura bishimiraga igitego cyabo
Aha abasore ba Mukura bishimiraga igitego cyabo umukino ugitangira
Umusifuzi yafashe icyemezo ahagarika mu kazi ba 'Ball boys' babiri
Umusifuzi yafashe icyemezo ahagarika mu kazi ba ‘Ball boys’ babiri
Rutahizamu Mussa Camara yishimira igitego yatsinze
Rutahizamu Mussa Camara yishimira igitego yatsinze
Abatoza b'Abarundi Masudi Juma wa Rayon na Okoko Godfrey wa Mukura baguye miswi
Abatoza b’Abarundi Masudi Juma wa Rayon na Okoko Godfrey wa Mukura baguye miswi

Kuwa gatandatu tariki 17
AS Kigali vs Kirehe Fc (Stade de Kigali. 15:30)
Espoir Fc vs Pepiniere Fc (Rusizi, 15:30)
Police Fc vs Etincelles (Kicukiro, 15:30)
Gicumbi Fc vs Bugesera Fc (Mumena, 15:30)

Ku cyumweru tariki 18
SC Kiyovu vs APR Fc (Stade de Kigali, 15:30)
Musanze Fc vs Marines Fc (Nyakinama, 15:30)
Sunrise Fc vs Amagaju Fc (Nyagatare, 15:30)

Kuri umwe mu mukino ya Espoir Fc vs Pepiniere Fc i Rusizi n’uwa Police Fc vs Etincelles ku Kicukiro niho hazatangirwa igihembo cy’Umukinnyi witwaye neza mu Kwezi kwa 11 gitangwa n’Umuseke.

Roben NGABO
UM– USEKE.RW

2 Comments

  • Bakame umunyezamu wa Rayons Sport ni we uzakefukana byaragaragaye mu matora ku museke.rw

  • Aba basifuzu ni professional.

Comments are closed.

en_USEnglish