U Rwanda mu 2050: umuhigo ni umusaruro w’umuturage wa 12 000$ ku mwaka
Ku munsi wa kabiri w’Inama y’igihugu y’Umushyikirano Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Amb. Gatete Claver yavuze aho u Rwanda rugana nyuma yo kuzaba ruri hafi gusoza icyerekezo rwari rwarihaye cya 2020, mu cyerekezo gishya cya 2050, u Rwanda ngo ruzaba rwarateye imbere muri byose umuturage abona umusaruro mbumbe wa 1 240$ ku munyarwanda ku mwaka.
Minisitiri Gatete yavuze ko mu 2050 umutekano w’ibiribwa n’ibindi by’ibanze ugomba kuba ihame, buri munyarwanda akagira amazi meza, amashanyarazi ahendutse, internet n’ibindi by’ibanze.
Minisitiri Gatete yavuze yashimangiye intego y’igihugu Perezida Kagame yakomojeho ejo ko kigomba gushyiraho igihe ntarengwa cyo kuba kitagitegereza inkunga y’amahanga. Avuga ko vuba hazemezwa igihe ibi bizahagarara.
Minisitiri Gatete yavuze ko ubu umusaruro mbumbe ku mwaka w’umunyarwanda ubarirwa ku madorari ya Amerika 720$ ku mwaka, ariko umuhigo ari ukugeza ku 1 240$ ku mwaka mu myaka ine iri imbere, ku 4 000$ mu 2035, no ku 12 000$ mu cyerekezo cya 2050.
Minisitiri Gatete yagaragaje ko mu cyerekezo cya 2050 u Rwanda ruhereye ku ngero z’ibindi bihugu byabishoboye narwo rwagera ku ntego zarwo nta kabuza.
Mu kugera kuri ibi Abanyarwanda ngo bagomba kugira umuco wo kwizigamira ngo nubwo byatangiye ariko nibikomeze kuko amafaranga y’ubwizigame yifashishwa cyane mu bukungu bw’abatuye igihugu.
Minisitiri Gatete yagiye avuga uburyo inzego z’ubuhinzi, ubwikorezi, ubwubatsi, ikoranabuhanga, inganda, ubukerarugendo, amabuye y’agaciro na Gas byose bigomba gushyirwamo imbaraga bikagera mu 2050 hari ibyagezweho bikomeye.
Ibi byose ngo bizagerwaho mu gihe abanyarwanda bashingiye ibikorwa byabo ku ndangagaciro z’u Rwanda nk’umuco, ubumwe, kwigira ndetse n’umuco wo kubazwa ibyo ukora.
Ati “Twagize Imana tubona umuyobozi utugeza kuri ibi, n’ahandi ni ihame mu bindi bihugu, mwarakoze Nyakubahwa Perezida wa Repubulika kutuyobora muri ibi. Dukeneye umutekano, dukeneye guhozaho n’umuco wo kubazwa ibyo dukora cyane cyane ibya rubanda.”
Asoza yagize ati “Umushyikirano nk’uyu ni umugisha dufite kugira ngo dutekerereze abanyarwanda kugira ngo tubageze aho bifuza.”
Ange Eric HATANGIMANA
UM– USEKE.RW
16 Comments
N’uko uzaba utakiriho nyine!!!!!Nari buzabikubaze. ubwo murumva mudashinyagura??/
Kiliziya iracyabahiga, kuko yo yizeza abantu ibyiza bazabona bamaze kuva mu mubiri bashyinguwe. Naho mwe muracyagarukira muri 2050! Muve mu by’isi namwe mwigire mu by’umwuka n’ubuzima bw’iteka.
abanyapolitike we!!!! uba wumva koko ngo 1240$ kukwezi?
Ibi byo gukora umugambi uzagaragaza ibisubizo muri 2050 ni ukuvuga mu myaka 33 (2017-2050) iri imbere, rwose ntabwo biri “realistic”. Ibi rwos bisa no kwikiza rubanda, kuko kugira ngo uzategereze igisubizo mu myaka mirongo itatu iri imbere utazi ko uzaba ukiriho, cyangwa ndetse se n’igihugu ubwacyo kitakiriho ni ugusetsa imikara.
Mu guteganya ibikorwa bizamura ubukungu n’iterambere ry’igihugu, bikanazamura n’imibereho y’abaturage ku buryo bugaragarira buri wese, ubundi mu bisanzwe ibihugu byinshi byifashisha gahunda(umugambi) y’imyaka itanu cyangwa imyaka icumi, “Middle Term Development Plan/Plan de Dévelopement à Moyen Terme”.
Iyo ukora ikintu utegereje igisubizo mu myaka itanu, ukora ushyizeho umwete, ushishikaye kandi utarambirwa kandi wizeye kubona icyo uzageraho mu gihe kitarambiranye, naho gukora utegereje igisubizo mu myaka mirongo itatu iri imbere, rwose ntabwo biguha injyana kuko uba usa n’ukora utazi niba uzanagerayo.
@Mirari long term development plan ishyirwa mu bikorwa na za midterm development plans. Kimwe ntigikuraho ikindi. Urugero Vision 2020 mu ishyirwa mu bikorwa byayo hifashishijwe EDPRS I&II. Ntitugomba kuba ba Mbarubukeye rero tugomba kureba kure tugateganyiriza abana n’abuzukuru bishobotse tukarenzaho.
Vision 2020 utubwira se igeze he ko mbona ibyo batubwiraga ntabyo? Wihaye intego ya bugufi ukarwanira kuyigeraho biruta kwiha ndende maze ikakunanira kuyigeraho.
Ntawamenya yenda hagati aha tuzaba twaravumbuye petroli ihagije mu Kiyaga cya Kivu tuyicukura, cyangwa zahabu yo muri Nyungwe umusaruro wayo warikubye nk’inshuro 1000, cyangwa urwiri n’uruteja byaravumbuwemo imiti tubyohereza mu mahanga, cyagwa Misiri na Sudani baturiha buri kilotiro y’amazzi ajya iwabo.
ariko abayobozi bacu kuki batubeshya? target yo mu myaka 33? nibura iyuvuga uti ,mu mwaka wa 2020 umutungo w’uunyarwanda uzaba wariyongereyeho 0.5%.Just ka target gatoya ariko gashobora kugerwaho aho KUVUGA IBINTU BITARI REALISTIC.
Kuva kuri 720Usd tukagera kuri 1240usd mu myaka ine gusa ni ibintu bigoye cyane keretse tuvumbuye petelori (ibi ni inzozi) cyangwa se imbaraga zidasanwe (first priority) zigashyirwa mu gufasha abahanga n’urubyiruko nyarwanda gushinga no gukwirakwiza ibigo by’ikoranabuhanga ku mugabane wose wa Africa (hano kandi mbaye mbusanyije n’abavuga ngo amahirwe arahari abantu nibirwarize!
Iyo ikintu ari shortcut ugitsimbararaho! Ku bwanjye ICT niyo shortcut y’u Rwanda rw’ubu. Mbona dukwiye kwigira kuri China! Mwibuke ukuntu ejobundi ibigo nka Startimes, Tecno mobile… aribwo byashingwaga ari utugo duto (tukanatangirizwa hano mu Rwanda) none mu myaka iri munsi y’icumi ni ibigo binini cyane kandi nibyo biyoboye Africa mu ma smartphone na TV! Ibanga si umuhate wa ba rwiyemezamirimo gusa ahubwo government ya China na Embassies zayo zirabafasha ku buryo budasanzwe kugira ngo bikwirakwire ku isoko vuba).
Kuri ubu rero, tubaye realistic u Rwanda ntirwakoroherwa no gukora business nk’izazamuye za Singapore, Hong-Kong, Taiwan, South Korea…
Mu myaka ya za 1970 kuko opportunities zariho icyo gihe sizo twe dufite nk’abanyarwanda b’ubu, twe opportunities zidasanzwe dufite kandi twatanguranwa zikatugirira akamaro iyoroshye kandi izirusha gutanga umusaruro mwinshi kandi vuba ni ukugira ibigo nyarwanda bya tech biri kuri continental level (kuko Africa iracyasinziriye mu ikoranabuhanga n’ubwo irikeneye cyane), rero Leta ibigize priority nk’uko yabikoze kuri Rwandair (mu gihugu ndetse no muri za embassies zose muri Africa hakabaho gahunda idasanzwe yo gushyigikira no gukwirakwiza ibigo nyarwanda bya technology) nta kabuza mu myaka itarenze itanu twaba dufite ibigo biri ku rwego rwa za Alibaba group, Uber, MTN group, Facebook, Amazon n’ibindi… bityo tukabona ibidutumbagiza muri GDP nk’uko Samsung, Nokia byazahuye ibihugu byazo.
Wenda hari uwambwira ngo biragoye kubona abantu bakora tech innovations ziri credible hano! Ariko aha nibarizaga nti usibye support ya Leta Startimes yarushije iki kigaragara tele10, Tecno yarushije iki wa munyekongo Veron Mancoun? Ikindi niba koko twifuza kuba tech hub ni gute twananiwe gukora ubushakashatsi kuri successful tech product ku buryo habaho guidelines cg se manual ifasha urubyiruko rukareka kujya ruta umwanya mu gukora innovations zidakenewe ku isoko ry’ubu? (Ko research itahenda kandi ibyinshi bikaba byarakozwe ari ugukusanya gusa ubwo binanije iki?) Ubwo koko twemere ko aba tech guys and students baramutse bafite info zihagije, good monitoring and mentoring ya projects zabo haburamo na bake bakora ibintu bizima? Njye ndi mubahamya ko havamo innovations z’ibitangaza! Nkanongeraho nti ABATAGERAGEJE NTACYO BABONA.
Kuvuga Technology si ukwirengagiza sectors zindi ziri ngombwa nk’ubuhinzi, inganda, uburezi, ubuzima, ingufu etc… ahubwo ni uko kuri ubu tech industry ariyo yoroshye cyane kuzamura abantu ku buryo byakorohera Leta kubona aho ikura Budget yo gushyira muri ibyo bindi. (Maze n’abana bakuramo za miliyari z’amadorali mu myaka iri munsi y’itanu hanswe igihugu gifite abahanga, resources na network!).
Ndisegura ku basomyi no ku rubuga Umuseke ko nandiste the longest comment ever! (ni bwo buryo mbonye bwo gutanga igitekerezo mu mushyikirano, nimunayinyonga ndabumva. hhhh). N’abo tutabona ibintu kimwe, ni uko nyine hhhh.
u Rwanda nifuza? Ni u Rwanda rutakibarizwamo ubukene!
[email protected]
Congs my dear for this comment. Umvugiye ibintu, ntuye hano muri Montreal, ariko IT start-up companies zitanga hafi ya 40% za taxes y’uwo mujyi wa Montreal kandi birakura cyane byihuse. Babijyezeho bate ? Nkuko ubivuga Goverment yarafashe iyambere iha private sector e-Government platforms zose yonyeraho imyaka ibiri nta misoro kuri izo companies ( imyaka 4 niba zitangijwe n’abanyeshuri). Ubu 90% services za leta ni Online IT based services, bajyeze aho nabo bakubwira bati ahubwo twabuze abakozi bahajyije ngo babashe gusupporting iryo kura rya IT services. Izingiro rya mbere ntabwo ari gusa IT engineers, ahubwo ni IT project management na government support y’ukuri. Njye natanga inama wenda yo kugokomeza cyane IT infrastructure zikubakwa kurusha amazu ( kuko n’ubundi 60% y’izo companie mbona hano ni virtual offices abantu bikorera mu ngo zabo), kandi zikitabwaho buri saha ntizibure ubundi ngo urebe ngo ibintu irikora ( ifaranga rikaza n’ubushomeri bukagabanuka ku buryo bugaragara). Murakoze
Nawe reka kutubeshya ntabwo startimes na tecno zatangiriye mu Rwanda, izo ni companies ziri international ahubwo zageze iwacu zimaze gushinga imizi ahandi hhhhhhhh
leta ibishatse ubuzima bwakoroha nuko gusa usanga itarekura maze ikigwizaho amafaranga kandi igice kinini cy’abakozi bayo babayeho mu buryo butari bwiza bityo bagashyakira mu kunyereza,kose kwibumbiye mu cyitwa “itekinika” bikabyara imibare yiterambere baringa gusa gusa.nyamara ipfundo ry’ikibazo nta uriyobewe.Murakoze
Icyo mbakundira ni kimwe gusa, mwese muzi kwirengagiza ukuri maze mukaduhata imibare idafite igisobanuro kandi itanashoboka. Uyu munsi abanyarwanda bararwana na nzaramba, ubushomeri bwo ntacyo mbuvuzeho, ubukene buranuma ahantu hose usibye muri ka karwa k’abaherwe kari mu mujyi wa kigali rwagati, none ngo amajyambere, ngo ubukungu,…. kubeshya ntaho bizatugeza.
**********************************************************************************************2016: umusaruro mbumbe ku muturage ku mwaka amadorari720$: 720*835= 626.250 FRW
**2034:umusaruro mbumbe ku muturage ku mwaka amadorari 4.000$: 4.000*835=3.340.000 Frw
**2050: umusaruro mbumbe ku muturage ku mwaka amadorari 12.000$: 12.000*835=10.020.000 Frw
——————————————————————————————–
Muri make ndashaka kwibariza Minister Gatete igitangaza benda kuzakora maze amafaranga angana kuriya akameneka mu Rwanda, erega mwibitindaho 2050 ni ejobundi gusa ikibabaje nuko abatubeshya iyi mibare bazaba bararangiye ntibabashe kubona ikinyoma cyabo. Aho ntituzakomeza kwibera muri tekinike tukibwirako ariko bimeze mu kuri? Ese koko buriya uwareba GDP y’uRwanda yasanga ingana niyo mutubwira cyangwa ni indoto? Kurota si bibi na gatoya ariko hari n’igihe umuntu arota yabaye inyoni ari kuguruka mu kirere kandi bidashoboka. Muribuka mu 2000 twirirwa tuvuga vision 2020 n’ibishushanyo bitabaho byerekanaga ukuntu urwanda ruzaba rwarahindutse? Aka kanya mumaze kubyibagirwa none mutangiye kuduha izindi targets mutazageraho………
Ni agatangaza pe, tubitege amaso ntakindi navuga. Nutagera ntagereranya koko!!!
Ibi bya 2050 na 2020 ndabifata nkuburyo bwo kureshya abaturage ngo biyumvemo leta, ndabivuga nshingiye kuba 2020 targets twari dufite zitaragezweho nibura 10% GDP yacu turi kumwanya 145 kurutonde rwa FMI, mugihe hari ibihugu bituri imbere bihoramo kandi intambara. Gushyiraho ikerekezo nibyiza cyaba short term or long term, gusa iyo wihaye kirekire ushyiramo shorts term ntoya nki 5years kugirango nibidacamo wikosore vuba udategereje 33years. Ikindi nakongeraho leta niyorohereze abantu batobato mubushobozi buke nabo bakore. ICT yo niyambere mukwihutisha iterambere ry’igihugu nabanyiraryo, dufatiye kungero nka China, India, Singapore, …. nabaherwe benshi the top 50 richest people in the World muribo abarenga 1/2 bari muri sector ya Technology. Ubu Mark Zuckerberg wakoze Facebook ari kumwanya 8 kw’Isi mubaherwe kumyaka 31, nyamara ntagitangaza Facebook application ifite kigoye muri programming, biradusaba gutekereza tukazana Innovation, cyakoze leta mucyerekezo 2020 yatwubatsemo ubumenyi. Icyo dukwiriye rero nkabayoborwa nuko twanirwanaho tudategereje leta ngo izatugeza mucyerekezo 2050, ntamuntu uzaza umunsi kuwundi iwawe ngo akubwire terimbere utabiharaniye. KWIGIRA. Murakoze
Nibyiza mwese mwavuze neza ariko mwagiye mwibagirwa amagambo akomeye : KWIHESHA AGACIRO, INTORE, IMIYOBORERE MYIZA, GUHINDURA IMYUMVIRE, ABANTU BASOBANUTSE, KUGIRA ICYEREKEZO, KUMENYA AHO UVUYE N’AHO UGANA, INDANGAGACIRO na NDI UMUNYARWANDA. Ubundi aya magambo ntiyagombye kubura muri disours yose ivuzwe.
Naho kuvuga ngo muri 2050 Abanyarwanda bose bazaba bakize? Ikizananira se iyi leta y’ubumwe ni ki? Wowe urakinisha Leta ishobora guhindura no gupima imyumvire y’abantu nta handi byabaye ku isi? Icyakora nibashobora kurinda CRISE IMMOBILIERE iri imbere bazaba babaye abagabo.Bonne chance
Comments are closed.