Kicukiro: Abakobwa babiri bakora mu rugo bibye shebuja 11 400$ barafatwa
Abakobwa babiri b’abakozi bo mu rugo bafashwe na Police y’u Rwanda bibye amafaranga menshi shebuja ku Kicukiro, babigezeho babashije gucurisha urufunguzo rw’icyumba binjiramo biba amadorari 11 400 ya Amerika n’amafaranga ibihumbi magana atandatu y’u Rwanda.
Uwo aba bakobwa (Twizeyimana na Louange) bari bibye ni umukoresha wabo w’umunyarwanda utuye mu mujyi wa Kigali usanzwe ari umucuruzi, bakaba bari bamwibye yose hamwe agera kuri miliyoni 10.
Ikirego cy’uwibwe cyashyikirijwe Police y’u Rwanda tariki 11/12/2016 aba bakobwa bafatwa nyuma y’iminsi ibiri bakiri mu mujyi wa Kigali.
Twizeyimana na Louange bombi bemera icyaha cyo kwiba ndetse bakagisabira imbabazi cyane.
Police kandi yerekanye umugabo wafatanywe cashet 22, Indangamuntu mpimbano y’u Rwanda n’ikarita y’akazi mpimbano ya Police y’u Rwanda byose yakoreshaga mu bwambuzi.
Uyu musore witwa Kubwimana yafashwe kuwa mbere w’iki cyumweru afatanwa ibikoresho yifashishaga na bimwe mu byangombwa mpimbano yari yarakoze yifashishije imprimante.
Aba bakobwa bavuga bagize irari ry’amafaranga bamenye ko shebuja amaze iminsi ayasiga mu cyumba bakabyumvikanaho maze bagacurisha urufunguzo bakayiba bakagenda.
Umuvugizi wa Police mu mujyi wa Kigali Spt Emmanuel Hitayezu yavuzeko aba bakobwa bombi bakurikiranyweho ubujura buciye icyuho.
Umucuruzi Isanga David wo muri Uganda yavuzeko yari yazanye ayo mafaranga hari umuntu agiye ku yishyura biba ngombwa ko batabonana ntiyahita ayasubiza kuri Bank kuko n’ubundi yari buyamuhe vuba akayabika neza mu rugo yizeye ko nta uri buyibe.
Isanga yashimiye cyane Police y’u Rwanda ku gufata aba bari bamwibye kuko yari yagize ikibazo gikomeye aba bakobwa bamaze kuyamwiba bakabura. Gusa ngo yahise yihutira kubimenyesha Police itangira kubashakisha, bafatwa buba ntacyo barayakoraho.
Spt Hitayezu asaba abanyarwanda kwirinda gutwara amafarang angana kuriya mu ntoki mu rwego rwo kwirinda ubujura nk’ubu kuko ubu hari ikoranabuhanga rihagije ryo gukoresha amafaranga utayafashe mu ntoki.
Josiane UWANYIRIGIRA
UM– USEKE.RW
5 Comments
ababababaabbaaaa!!!!! mwaba injiji mwa BAKOBWA mwe, ubwose mwari muziko amafranga anganatyo mwayarya mu kayaheza? reka da! mu jye murya akagabuye kuko ibyo bihira bake. guca inzira y’ubusamu bihira bake pe!
Harya kubika amadolari menshi kuriya mu rugo byo biremewe ?!!
Ehhh aba badada nta technique bazi walah.bo bigumiye muri Kigali kweri,kigali irutwa na airport ya Amsterdam mu bunini.hahaha mwa bakobwa bwe ubutaha muzabanze mwige plan yanyu neza nahubundi murasebye
Nubwo kwiba ntawabishyigikira ariko ndumva nyirukwibwa ari injiji kurenza abamwibye kuko siniyumvisha ukuntu umuntu abika cg asiga amafrs angana atyo mu rugo en plus atuye mu mugi.
uwo musore ashakirwe akazi mu kigo cy’igihugu cy’ikoranabuhanga cyangwa muri Police y’igihugu. bitabaye ibyo, abaturage azabayogoza .!!!!!
Comments are closed.