Digiqole ad

Rugg Timothy watwaye etape 2 za Tdu Rwanda yagiye muri BikeAid ya Nsengimana

 Rugg Timothy watwaye etape 2 za Tdu Rwanda yagiye muri BikeAid ya Nsengimana

Rugg Tomothy yavuye muri Lowest Rates Cycling Team ajya muri Bike Aid

Umunya-America usiganwa ku magare Rugg Timothy watwaye etape ebyiri za Tour du Rwanda yavuye muri Lowest Rates Cycling Team yo muri Canada, asinya muri Bike Aid  yo mu Budage.

Rugg Tomothy yavuye muri Lowest Rates Cycling Team ajya muri Bike Aid
Rugg Tomothy yavuye muri Lowest Rates Cycling Team ajya muri Bike Aid

Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu nibwo Stradalli – Bike Aid  Pro Cycling Team yo mu Budage ibinyujije ku rubuga rwayo yatangaje ko yasinyishije umukinnyi mpuzamahanga w’umukino w’amagare, Rugg Timothy ukomoka i Californie ho muri Leta zunze ubumwe za America.

Rugg Timothy wavutse tariki 24 Ugushyingo 1985 azwi mu Rwanda kuko yabaye umunyamahanga wa mbere utwaye Prologue ya Tour du Rwanda mu myaka ine ishize. Yanashoboye kwegukana agace ka gatatu k’iri siganwa rizenguruka u Rwanda, bava i Karongi basoreza i Kamembe mu mujyi wa Rusizi.

Uyu mugabo nyuma yo kwitwara neza muri Tour du Rwanda yashimwe n’ubuyobozi bwa Stradalli – Bike Aid  Pro Cycling Team yo mu Budage, imusinyisha amasezerano y’umwaka umwe kandi ngo yiteguye kwigaragaza birushijeho muri 2017.

Rugg avugana n’urubuga rwa BikeAid yagize ati: “Nsanzwe ndi umukinnyi mwiza w’amagare intego yanjye ya mbere ni ugushyira izina ryanjye mu binyamakuru by’i Burayi na Afurika, kuko nishimiye kuzakina amasiganwa menshi yo mu Budage, Ubufaransa n’andi akomeye yo muri Afurika.”

BikeAid isinyishije Rugg Timothy asanga umunya-Eritrea Teshome Meron uherutse kongererwa amasezerano.

Nsengimana Jean Bosco ukinira iyi kipe yo mu Budage asigaje amezi atatu ku masezerano ye, ategereje kureba niba azongererwa amasezerano.

Rugg yaratunguranye atwara Prologue akina etape ya mbere yambaye umwenda w'umuhondo
Rugg yaratunguranye atwara Prologue akina etape ya mbere yambaye umwenda w’umuhondo
Yamenyekanye cyane kubera ukuntu yagotomeraga iri cupa rya Skol
Yamenyekanye cyane kubera ukuntu yagotomeraga iri cupa rya Skol

Roben NGABO
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • NI RUTAMIZABIRI.COM!!!! HAHAHAHAHAHA……… GOTOMERA SHA UTAZABA IMBWA!!!!

Comments are closed.

en_USEnglish