Gicumbi: Bamaze iminsi nta mashanyarazi, EUCL iti ‘nimwihangane’
Hashize iminsi itatu mu karere ka Gicumbi hari ibura ry’amashanyarazi rituma bamwe mu baturage bari kwinubira igihombo biri kubateza, zimwe muri servisi abacuruzi batangiye kuzamura ibiciro byazo kuko bakoresha moteri.
Nko gufotoza indangamuntu byakorerwaga amafaranga 50 ariko ubu hari aho baguca 200Frw, abacuruza ibyo kurya no kunywa bifashishije za frigo nabo bakaba batangiye kubizamuraho igiciro.
Mukanshizirungu ukorera mu mujyi wa Byumba business ya imprimante, kimwe na bagenzi be bakora nk’ibye bavuga ko ubu badakora kuko bo nta na moteri bafite. Bikaba ari ikibazo ku miryango batunze.
Amashanyarazi ngo aragenda amasaha menshi y’umunsi ndetse n’ijoro hato na hato. No muri iki gitondo cyo kuwa gatanu akaba yari yabuze.
Ishami rya Energy Utility Corporation Limited (EUCL) rya Gicumbi risaba abaturage kwihangana, ikibazo ngo cyatangiye kuwa gatatu kubera icyuma cyohereza amashanyarazi akoreshwa i Gicumbi ava mu karere ka Rulindo cyapfuye.
Fulgence Nkundabakuze uharagariye EUCL mu Karere ka Gicumbi yabwiye Umuseke ko byabagoye cyane guhita bakora icyuma cyapfuye ako kanya ariko ngo birashoboka ko kuri uyu wa gatanu cyangwa kuwa gatandatu kiba cyatunganyijwe.
Nkundabakuze ati “Turabizi ko iyo amashanyarazi abuze haboneka n’ingaruka z’igihombo ku bacuruzi, gusa bakwihangana kuko ikibazo kiri mu nzira zo gukemuka.”
Photos © E.Ngirabatware/UM– USEKE
Evence NGIRABATWARE
UM– USEKE.RW/Gicumbi
5 Comments
harya tuzagira MADE IN RWANDA nta mashanyarazi tugira? twabanje nibura tugakemura ikibazo cy’amashanyarazi?
wazana business mu gihugu gihora kigira ibibazo by’umuriro?
Wayiretse se! ubu abakora ntibakora kandi bakunguka. uziko muri ba bariyanga!
u Rwanda ruragerageza kwiteza imbere muri byose nawe ugifite ibyo bitekerezo, nimwe mutorongera mujya gushaka aho musabiriza mukagenda muvuga nabi igihugu.
aliko Imana y’abanyarwanda ntihumbya itubereye maso izakomeza kuturengera, n’ibyo tutarageraho bizaza
Pagari we!!! jyana investment yawe!
None se urugomero rwuzuye Nyabarongo ni urutanga Fanta?
Imishinga ya Nyiramugengeri na Turbo biri gutunganywa ni ibitanga amata?
Gas Methan se iri kuduha urwagwa?
Kuba twaravuye kuri 54MgW tukaba tugeze hafi kuri 200MgW mu myaka itanu ishize se ni uko icyo kibazo kitari kuba adressed se?
Kubura umuriro bya hato na hato niba bibayeho uhise uhitamo kutazana investment yawe mu Rwanda hahahahhaha ahubwo uragaragaye urasebye ngaho rekera aho twakubonye.
Noheli nziza kandi
Charles na Gasore ndabona mwigize ba nyirandabizi,ariko kuki abanyarwanda bamwe bumva ko ikivuze kikavugwa uko batagishaka kiba ari ikibazo? None se nyine mu Rwanda ntihari ikibazo cy’amashanyarazi twese ntabwo tubizi? Nuko mudakora aho muhura nabanyamahanga barimo kuvana business zabo mu Rwanda ngo baba babwire ikintu cyambere bahunga.ntakindi bahunga nu muriro.
U Rwanda rwizeza abanyahanga ko ibintu ari munange ariko iyo bahageze barananirwa bagataha icyambere nu muriro muke cyane ibaze ko njye mfite u ruganda ruto nari narashinze ariko nishyuraga 5 million ku kukwezi Ariko najye kubera gucikagurika ndetse no ngererwa igiciro doreko baheruka kongera igiciro cyawo nahise mpomba ndafunga.
Izo ngomero muvuga zuzura zitwaye akayabo kandi nabwo zigakora nabi usanga bahora bahamagaza aba Tenchniciens bakaza kwirira cash
Comments are closed.