Episode 71: Eddy ahamagawe n’umugore ngo nomero ye ayisanganye umukobwa urembye!
Episode 71 ………….James ahita yitaba vuba vuba bavugana nk’iminota ibiri, na njye umutima uhagaze numvaga ibyo ari byo byose hari amakuru mashya abonetse.
James yavuye kuri telephone ubona yihebye ariko akanga kubinyereka ahita ambwira.
James – “Bro, komeza wihangane wa mupolisi ambwiye ko na n’ubu Fred bataramubona ngo barakomeza kumucungira hafi kugeza bamufashe, ngo kandi na Papa wa Jane bagiye kumukurikirana barebe ko nta makuru afite kuri Jane!”
Njyewe – “Ooolala ubu koko nkoze iki?”
James – “Bro, ni ugukomeza kugerageza uko dushoboye kose Bro nta kundi!”
Twaracecetse nka nyuma y’iminota itanu, James ahita ambwira.
James – “Bro, si wowe bari guhamagara?”
Nahise nkora mu mufuka vuba vuba nkuramo telehone, ndebye nsanga ni numero ntazi ngiye kwitaba nsanga ivuyeho, mukureba neza mbona yanshatse inshuro eshatu zose, mba ndayihamagaye nshyira ku gutwi.
We – “Hello!”
Njyewe – “Hello! Mwiriwe, mutwihanganire mwaduhamagaye ntitwabibona, muri telephone ngo tubitabe!”
We – “Ese ni uko byagenze? Iyi numero yawe rero nyibonye yanditse ku gapapuro nsanze mu mufuka w’ipantaro y’umwana w’umukobwa nsanze ameze nabi ku muhanda, mwaba muziranye?”
Njyewe – “Ngo umwana w’umukobwa musanze ku muhanda ameze nabi?”
We – “Yego rwose, nsanze ameze nabi biba ngomba ko mufasha, ubu nahise mujyana iwanjye ngo ndebe ko nagerageza kumwitaho uko bishoboka.”
Njyewe – “Uwo mukobwa ngo yitwa nde se?”
We – “Amazina ye sinayamenye mbaye muryamishije ngo atuze, ubu ndi kumwitaho by’ibanze ngo mbone uko mujyana kwa muganga!”
Njyewe – “Ooooh my God none se muherereye hehe ??”
Atarambwira telephone iba ivuyeho, mpita nyihamagara vuba vuba na none numva nticamo, ndongera ubwa kabiri iranga mpita nyijugunyira James nicara hasi, James we byari byamucanze.
James – “Bigenze gute Bro!? Ni nde uguhamagaye? Akubwiye ibiki bitumye ucika intege bigeze aho? Haguruka dore turi mu bantu benshi utavaho useba!”
N’ikiniga kinshi.
Njyewe – “Iyi numero nsanze yanshatse inshuro eshatu zose yambuze, nyihamagaye numva ni umuntu w’umu Mama, ambwira ko hari umukobwa ari gufasha yasanze ku muhanda ameze nabi, ngo yakoze mu mufuka w’ipantaro yambaye akuramo agapapuro kanditseho numero zanjye, mubajije aho baherereye telephone ye ivaho, ndakeka nta wundi atari Jane kuko ako gapapuro ndakazi, nako kuri Réception bamwandikiyeho numero yanjye igihe twari turi mu mahugurwa i Butare!”
James yahise afata telephone yanjye areba izo nimero zimpamagaye ahita yongera kuzihamagara, ajya hanze gato ngo bavugane na njye nguma aho nabuze icyo nkora n’ icyo ndeka, icyo nari nsigaje nukwiruka mu muhanda ngatora amashashi wa mugani wa James!
Hashize akanya katari gato James aba arinjiye yihuta ampagurutsa aho nari nicaye hasi arambwira.
James – “Eddy ihangane ube umuntu w’umugabo, ubu nibwo ahubwo wakwiremamo imbaraga kuko basi umenye byibura aho wabonera umukunzi wawe wabuze!”
Njyewe – “None se mubashije kuvugana?”
James – “Yego turavuganye!”
Njyewe – “Akubwiye ngo iki se?”
James – “Tubashije kuvugana ambwiye ko yamubonye avuye mu kazi akabasha kumufasha, ubu ambwiye ko agiye kumuzana kwa muganga hariya ku Muhima, ubwo njye mubwiye ko tugiye guhita tujyayo tukareba niba koko ari Jane, rero komera ube umuntu w’umugabo kandi wizere ko ari Jane wawe!”
Nahise mpaguruka koko mfunga roho, njye na James turasohoka tugeze ku muhanda dufata moto twerekeza ku Muhima, tugeze yo twicara aho bakirira abantu, James yigira hanze ajya guhamagara ya numero ngo abaze niba baba bahageze, hashize akanya gato mbona aragarutse ari kumwe n’umu Mama, baraza bansanga aho nari nicaye, ndahaguruka ndamusuhuza na bo bahita bicara.
James – “Uyu mu Mama ni we waduhamagaye atubwira ko hari umukobwa yafashije, Mama uyu yitwa Eddy, ni we nyiri ya numero wabonye yanditse ku gapapuro!”
Uwo mu Mama yahise atangira kutubwira uko byagenze!
We – “Njyewe ubundi nitwa Salima ariko banyita Mama Sarah, ndi umucuruzi hano hafi mu Mujyi! Rero nari ntashye mvuye mu kazi ngeze muri quartier ntahamo hariya Karuruma biba ngombwa ko njya kugura amata y’abana muri alimentation iri ku muhanda. Mu gihe nkivayo mbona abantu bashungereye na njye ndegera, mu kureba neza nsanga ni umwana w’umukobwa wari uryamye hirya gatoya, niko kwihuta ndamwegera nsanga atavuga ndetse ahumeka buke!
Ubwo nta kindi nakoze nahise mushyira mu modoka mujyana mu rugo iwanjye ngo ngerageze kumwitaho ndetse abana banjye baza kumfasha turagerageza, muri uko kugerageza kumufasha kumererwa neza nakoze mu mufuka w’ipantaro ye nsangamo za numero nahamagaye!
Rero twakomeje kugerageza ariko mbonye bikomeje kwanga nibwo nahise muzana hano kwa muganga, ubu bari kumwitaho, Muganga yaduhaye icyizere ko ari buze kumererwa neza!”
Njye na James twari twicaye duteze amatwi, nyuma yo kumva ubutwari bwa Mama Sarah imbamutima zirazamuka.
Njyewe – “Yoooooh, ni Jane nta wundi, Mama ni ukuri Imana izabibahembere!”
James – “Rwose ntako mutagize mufite umutima mwiza!”
Mama Sarah – “Murakoze, rero reka tujye kwicara kuri chambre arwariyemo yari ari kumwe na Muganga agikomeza kumufasha!”
Twahise duhaguruka tujya kuri chambre ya 26 aho Mama Sarah yatuyoboye, tugezeyo dusuhuza umukobwa w’inkumi wari uhari, Mama Sarah atubwira ko ari we Sarah, twicara aho hanze, hashize nk’iminota 15, Muganga arasohoka atubwira ko agisinziriye ariko yamukoreye ubufasha bw’ibanze, atubwira kandi ko dukomeza kumuba hafi ataza gukanguka agasanga ari wenyine ubundi Muganga arigendera.
Mama Sarah yarahagurutse arinjira mpita mukurikira ngikubita amaso umuntu wari uryamye ku gitanda mbona koko ni Jane! Kwihangana birananira, gufunga roho ngo nikomeze biranga, mfukama ku gitanda nubika umutwe kuri Jane amarira atangira gutemba ajya mu nda.
James yahise amenya ko ari Jane koko ahita aza impande yanjye arankomeza, hashize akanya ndatuza James atangira gusobanurira Mama Sarah ibyanjye na Jane. Dukomeza gutegereza ko Jane akanguka bigera nka saa tanu n’igice z’ijoro Jane atarakanguka, Mama Sarah ahita atubwira.
Mama Sarah – “Rero ngiye kubasigira Sarah mube muri kumwe, njye nsubire mu rugo ndebe uko nakwita ku bana twasize!”
Njyewe – “Murakoze cyane, sinabona uko mbashimira gusa Imana yonyine izabibahembere, ubu byibuze ndatuje ubwo mbonye Jane mu maboko yanjye umutima wanjye wahoraga unyishyuza!”
Mama Sarah – “Yoooh urakoze gushima humura kandi araza kumererwa neza!”
Mama Sarah yahise adusezera aragenda dusigarana na Sarah. Sarah yari umukobwa utuje, ushinguye w’inzobe nziza kandi uteye neza, wabonaga ko ari mwiza pe! Yari afite amarira mu maso ubona ko ibyo yabonaga byamukoze ku mutima! Akomeza kugumana natwe kandi adufasha muri byose bigaragara ko yari umukobwa w’umutima.
James yahise ahamagara wa mu Polisi amubwira amakuru yose, gusa numero ya Grace yo yakomeje kwanga dukomeza kuguma aho dutegereje ko Jane akanguka, byageze nka saa munani z’ijoro Jane agisinziriye, James arambwira.
James – “Bro, rero ndumva muri aya masaha make asigaye naba ngiye mu rugo gato, ejo mfite inama ngomba gutangamo reporo kandi urabizi ko umunsi wose ntigeze nkora, ubwo ndagerageza njye menya amakuru y’uko mumerewe!”
Njyewe – “Nta kibazo James, wakoze cyane kandi ukomeje kuba intwari kuri njye, ndasigara hano nta kibazo!”
James yahise agenda nsigarana na Sarah, tukagerageza kuganiramo gake nk’abantu bari bahuye bwa mbere kandi bahuriye mu bibazo ariko ikiniga kigakomeza kudufata.
Sarah – “Mwihangane mwahuye n’ibibazo!”
Njyewe – “Bibaho nubwo bibabaza!”
Sarah – “None se byagenze bite!?”
Njyewe – “Sarah, ni birebire humura byose uzabimenya, gusa Mama wawe ni umuntu mwiza cyane si nzi icyo nzabitura!”
Sarah – “Humura nta kidasanzwe twakoze, gusa ni byiza cyane kuba muzirikana kandi mwakoze gushima!”
Twakomeje gutegereza Jane ngo akanguke, hari ubwo Sarah agatotsi kageragaho kakamutwara ngakomeza ndeba Jane, uko namurebaga nasubizaga inyuma film y’urugendo rwanjye na we nkumva nkomeje kugira agahinda ariko nakwibuka ko noneho mufite impande yanjye nkumva ngaruye imbaraga.
Bigeze nka saa kumi n’ebyiri nibwo nahindukiye ndeba Jane mbona abumbuye amaso, numva ibyishimo birazamutse, ndamwegera mufata ikiganza muri ako kanya duhuje amaso amenya ko ari njyewe! Woooooow! Mbega ibyishimo bivanze n’agahinda!
Jane nubwo nta mbaraga yari afite gusa yagaragaje ibyishimo bivanze n’amarira, reka njyewe ho byari byandenze kongera guhuza amaso n’igitego mu Bari b’u Rwagasabo!
Sarah wari uri aho byagaragaraga ko yari yishimye cyane na we yaratwegereye aramwenyura, muri ako kanya Muganga ahita yinjira, twe tuba dusohotse birumvikana.
Tukimara gusohoka nahise mpamagara James, mubwira ko Jane yakangutse ambwira ko inama nirangira ahita aza kutureba, na none Grace mubura kuri telephone.
Twakomeje gutegereza ko Muganga asohoka hashize nk’iminota makumyabiri n’itanu, tubona arasohotse aratwegera aratubwira.
Muganga – “Umurwayi wanyu mukoreye examens zose nyuma yo gukanguka nsanga nta kibazo afite, icyo mwe mukora rero ni ukumwitaho, mumugaburire mbega mumube hafi bishoboka, ndagaruka saa sita kureba uko bimeze turebe ko twamusezerera!”
Njyewe – “Murakoze cyane Muga!”
Muganga amaze kugenda, twahise twinjira nicara ku gitanda mfata Jane mu misaya mureba mu maso, Jane n’akajwi gato gatuje aba arambwiye.
Jane – “Ni wowe Cheri?”
Njyewe – “Humura ni njyewe Bb!”
Jane – “Oooh My God! Nageze hano gute se?”
Njyewe – “Humura uraza kubimenya my Darling!”
Jane – “None se uracyankunda?”
Njyewe – “Bon, ndacyagukunda kandi ibihe byose nzagukunda!”
Nahise nzamura ikiganza muha kiss ako kanya na Mama Sarah ahita yinjira, Sarah ahita amuhobera yishimye cyane.
Sarah – “Mama, maze yakangutse!”
Mama Sarah – “Yooooh! Mbega byiza! Imana ishimwe disi!!”
Sarah – “Muganga amaze kutubwira ko tumwitaho ngo saa sita araza kureba uko ameze arebe niba yadusezerera!”
Mama Sarah – “Eeeeeh ok! Ngaho akira ibyo nari mbazaniye!”
Sarah yahise agira vuba ategura ibyo Mama we yari azanye na njye niyegamiza Jane dutangira kumugaburira.
Mama Sarah – “Rero reka mbe ngiye mu kazi nibabasezerera muraza kumbwira nze mbatware!”
Sarah – “Yego Mama!”
Njyewe – “Murakoze cyane Mama!”
Twakomeje kugaburira Jane, turangije tumuryamishaho gato ari nako akomeza kugira imbaraga, byageze nka saa tanu Jane yabaye Jane, numvaga muri njyewe mfite ibyishimo ntashobora gusobanura, muri ako kanya James yahise ahagera aradusuhuza ahereza ibyo yari azanye Sarah na we yicara impande yacu abonye ibyishimo mfite ahita amenya ko Jane ameze neza atangira kudusetsa.
Njyewe – “Jane uyu ni My Brother James, intwari kuri njye, yaherukaga hano ugisinziye!”
James – “Uuuh Jane ni wowe!?”
Jane – “Yego!”
James – “Eeeh! Woooooow! Najyaga nkumva mu migani! Nishimiye cyane kukubona, none se urakora iki hano? Haguruka dutahe!”
Twese – “Hahhhhhhhh!”
Sarah – “Ese ubwo mwaretse gusetsa undi mwana, muragira ngo mumumaremo n’utubaraga yari yifitiye!”
Njyewe – “James ni ko yabaye!”
Tukiri muri ibyo, ako kanya Muganga yarinjiye atungurwa n’ukuntu yasanze Jane afite imbaraga.
Muganga – “Oooh Good! Ndabona hano wagira ngo nta murwayi uhari!”
James – “Reka reka ntawe twese turi bataraga!”
Tuba turasetse!
Muganga – “Rero ndabona Jane ashobora gutaha nta kibazo nyuma niyumva hari aho atameze neza yazagaruka tukabafasha!”
Njyewe – “Muga mwarakoze cyane kutuba hafi, Imana ibahe umugusha!”
Muganga – “Urakoze gushima ariko ni inshingano zacu, muntegereze gato nze mbandikire!”
Twasigaye aho twese twishimye ku buryo byagaragaraga mu maso ya buri muntu, reka njyewe ho byari byandenze namwe murabyumva, ako kanya Sarah ahita ahamagara Mama we amubwira ko badusezereye, bidatinze Mama we yari ahageze mpagurutsa Jane wanjye ndamusindagiza turasohoka twikubita mu modoka twerekeza iwabo wa Sarah n’ibyishimo byinshi!”
Twagezeyo turicara njye na Jane ntitwari tukirekurana.
Mama Sarah – “Hano niho mu rugo rero, nizere ko muhabonye, njye na Sarah ndetse n’abandi bana bato turera turi umuryango utuje, rero ndumva nishimye cyane kandi ndabashimira ko namwe mwambereye abana beza ntimuntererane mukamfasha gutabara uyu mwana mwiza ndeba aha, ubu akaba aseka asenderewe n’ibyishimo byo kongera kubona umukunzi we! Ngaho Eddy gira icyo utubwira kandi mwese karibu hano ni mu rugo!”
Njyewe – “Murakoze, kuri njye ndumva kugira icyo mvuga biza kungora kubera ikiniga cy’ibyishimo mfite, mbere na mbere ndashimira Imana yakoreye muri Mama Sarah akabasha gufasha Jane nari narabuze ngahangayika nkarara amajoro ntegereje ka gacu kankuye mu gicuku nkabona urumuri rw’icyizere nkaba ndi uwo ndi we ubu!
Mama, ndagushimira umutima mwiza wawe kandi Imana yonyine izi ibyishimo mfite izakwiture! Ndashimira na none Sarah, ni umukobwa w’umutima pe! Nakwishimiye cyane kandi unyumve! Nubwo njya mushimira tugashwana ariko uyu munsi ndashimira cyane James, uyu ni umuvandimwe wanjye utagereranywa, yakomeje kunyereka ko guhangayika kwanjye ari ko kwe kandi n’ibyishimo byanjye ari byo bye, mwese ineza yanyu nzayizirikana igihe nkiri Rwibutso ibi bizaba Urwibutso rw’ibihe bikomeye twanyuzemo!”
Mama Sarah – “Yooooh, urakoze gushima disi! Kandi amagambo uvuze arandemye, ariko se ubundi byagenze gute kugira ngo ibi byose bibe!?”
Jane yahise afata umwanya, ndamwiyegamiza atangira kutubwira byose uko byagenze!
Jane – “Hari kuwa gatanu nkimara gutandukana na Eddy umukunzi wanjye w’ibihe byose, njye na Papa twerekeza ku ruganda dufite i Butare, ubwo mu modoka Papa yagiye anyumvisha uburyo ankunda kandi yifuza ko nzabaho neza nkamuhesha agaciro mu bandi na njye numva koko niba ari byo byifuzo yaba amfitiye, koko byaba ari byiza nk’umubyeyi wanjye, ariko muri uko kubimbwira umutima ukanshisha nk’umuntu nari nsanzwe nzi Papa!
Papa yakomeje ambwira ko igihe kigeze ngo anshyingire, ankorere ibirori dushimishe imiryango numva koko ni byiza ntangira kumva ngiye kuritobora nkavuga Eddy! Akomeza kumbwira ko byose bihari kandi ntakwiye kugira ikibazo, muri njye numvaga nishimye cyane ngiye guhita mbana na Eddy nakunze! Hashize umwanya, natunguwe no kumva ambwiye ngo: “Jane, umusore nshaka ko mubana ni Fred, uriya manager w’inganda zanjye!
Sha akimara kumbwira ibyo naramuhakaniye ndamutsembera, kuva uwo mwanya andakarira bikomeye! Twabaye tukigera i Kigali Papa ahamagara Fred ko amushaka cyane, na we aza nk’iyagatera yikubita mu modoka, twatashye banyumvisha ibyo kubana na Fred na njye nkomeza kubahakanira turinda tugera mu rugo, tugezeyo nibwo Papa yarakaye cyane, aba arambwiye ngo agiye kunyereka ko byose bishoboka.
Papa nyuma yo gukubita cyane Mama we na Fred barankurubanye bankubita mu modoka baba banjyanye kwa Fred, nagiye ngerageza gutabaza ariko bikaba iby’ubusa, tugeze yo banshyira mu cyumba barafunga ubundi Papa abwira Fred ngo ibyo yamwereye ni ibyo ibindi yirwarize.
Sha ubwo nagumye aho ndarira ndahogora cya Fred kinjiye mu cyumba narindimo gishaka kunyinginga kimbwira ko kinkunda ndabyanga, gishaka kumfata no ku ngufu si nzi umuntu wahise akomanga kirandeka kirasohoka, iryo joro sinasinziriye natekerezaga ibiri kumbaho nkumva ahari Imana yantaye.
Iminsi hafi itatu yose yashize ndira nirirwa ndwana na Fred ku bw’amahirwe mubera ibamba nubwo byari bikomeye ariko ndashimira Imana ko nabishoboye!
Umunsi mpava, hari mu gitondo Fred yazindutse numva avuga ngo aragiye, ubwo nko mu ma saa yine hari umusore waje anzaniye icyayi ndacyanga, mu gusohoka yibagirwa gukinga urugi, nibwo nahise mvamo nihisha mu nzu yo hanze babikagamo ibikoresho, bigeze nka saa moya z’ijoro nabonye akaryango gatoya hepfo ku gipangu nsohoka muri ya nzu nari nihishemo, ngeze kuri ka karyango ngira amahirwe nsanga ntihakinze niko gufata inzira ntazi aho njya nongeye kwisanga ndi hariya kwa muganga tuvuye……………………………
Ntuzacikwe na Episode ya 72 na Eddy muri My Day of Surprise……………………..
UM– USEKE.RW
44 Comments
mbaye uwa mbere too ndabona ibintu bimeze neza eddy ubu aratuje . Ariko nizere ko Jane azagenda Aziko ari eddy wa kera na eddy azi ko ari kabebe. ndabona kandi hagiye kuvuka urukundo rushya kuri James na Sarah. Ariko bashake uko bamenyesha grace ko Jane bamubonye badakomeza guhangayika. mukomerezaho banditsi
mba muri canada . sinshobora kuryama ntasomye iyi stoto. i m the first today to read.
Ndabatanze! Ni byiza ko Jane yabonetse Imana ishimwe.
Mana yajye Imana ishimwe ubwo eddy yongeye kubona jane.
NUKURI MURI ABAMBERE IYI NKURU MWAZAYIDUKINIYEMO FLIM KO YAKUNDWA CYANEEE
Ohhhh mbega Imana ngo irakora ibitangaza ndishimye pe.
Imana ishimwe kuba yararengeye uyu mwana w’umukobwa muri ibi bigeragezo yari arimo. Eddy, shima Imana n’ijwi rihanitse kuko igutabaye. Natwe abasomyi b’iyi nkuru dushimishijwe no kumva inkuru nziza ko abakundanye bongeye guhura. Twizere ko bagiye gusubira mu munyenga w’urukundo. Maman Sarah na Sarah Imana izabahembere umutima mwiza bagize wo gufasha abakeneye impuhwe za Nyagasani! Umubano wa James na Eddy ubere urugero rwiza urundi rubyiruko.
Thanks umuseke
Ariko Mana nkukundira ko ukora ibyananiranye, ugaca inzira mu kidaturwa n’abatakuzi nibakumenye kubwo imirimo itangaje ukoreye Eddy na Jane natwe inshuti zabo, James nawe mama Sarah nabandi bameze nkamwe mbasabiye umugisha utagabanije
Mbaye uwa mbere gusoma iyi episode
1
Jane na Eddy disi!! Ubu se Papa Jane nabimenya ,Eddy ntafite ibibazo koko? Cyokora ndasaba ko Fred na Papa Jane bakurikiranwa n’amategeko ku cyaha cyo guhohotera Jane.
Waoooòò
Ubuse koko nzajya mbyuka ndira nkuwaraye ku nkoni? Iyi episode irandijije birenze gusa n’amarira y’ibyishimo. Imana ishimwe yongeye guhuza abakunzi b’ibihe byose. Umuseke ntimusanzwe pe.
Am number 1 noneho!!Mbega ibyishimo bivanze n’amarira!!sinzi niba hari usoma aka ka episode ntagire imbamutima umugani wa Eddy wacu!!Gusa ndishimye cyane.
Papa wa Jane ni Yuda kabsa!!! Imana ishimwe cyane ko Jane yavuye kwa Fred amahoro
OMG
Wawooii ndanezerewe sana sana
Oh my God haleruyaaaaaaaaaaaa Uwiteka ahabwe icyubahiro Jane nimuzimaaaa kandi na cya Fred ntacyo cyamutwayeeeeeeee
Birababaje ni ukuri! Ariko nta kinshimishije nk’ukuntu mwongeye kubonana!! Izo nzitane zose zizajya zibabera urwibutso, bityo mukomeze urukundo rwanyu.
Ayiwe mbega amarira nibyishimo Mana we.Mana urakoze ko wongeye gutuma inshuti yacu Eddy yongera kwishima bitewe no kongera kubonana na Jane.Mana bakomerereze ibi byishimo nubwo urugamba rutaboroheye ,uzabahe gutsinda
my God! umwana wibyariye koko ukamukurubana n undi muntu runaka mwahuriye ahantu nko mu kazi n ahandi kweli sha ntiwankorera kuri Sheja wanjye sinzi! !!! gusa nishimiye mama salim james sarah ntagucike hhhhhhhj
Mbaye uwambere Imana ishimwe disi Jane na Eddy barabonanye umucyo urabonetse ibyiza biraje ubukwe buratashye weeee urukundo iteka rutsinda urwango kandi ahari urukundo n’Imana iba ihari ntawatandukanya icyo Imana yafatanyije
une maman exemplaire
Olalaaaaaa
Eddy Shima Imana kuko mu mubizima bwawe nubwo wagiye uhura n`ibibazo Imana yagiye igucira akanzu.
Natwe basomyi, Twizere Imana mu bigeregezo duhura nabyo mu buzima, Imana ya turemye idufitiye ibyiza byinshi kabone n`ubwo ibyo tunyuramo byaba bihabanye cyane nibyo twifuza cyangwa tubabifitiye igisobanuro cyuzu.
Mama Sarah na Sarah, muri abamalayika Imana yashyize munzira ya Jane na Eddy kdi muzabona ingororano y`imirimo myiza
waouwwww, Glory to Almighty God.Maman Sarah, Nyagasani azahore yibuka ineza yawe. Jane,ube uretse gutaha,ubanze umenye aho ibyawe byerekeza,hanyuma Eddy,ajye aza kuguha care, utete,uteteshwe, natwe ba nyogosenge na baramukazi bawe turahari.
Basomyi mwavuze Eddy na Jane ko bakundwa nImana uburyo ibarinda nibyo pe !!! Muvuga James intwari idasubirinyuma kurugamba muvuga Sara na Mama we aba Marayika murinzi ba Jane nibyo rwose IMANA IBAHE UMUGISHA , ariko mwibagiwe undi muntu ukomeye witwa Kadogo uhora uhangayikiye Boss utazi igituma ubuzima bwahindutse boss we asigaye ahora ababaye? Batakiganira ngo baseke nkibisanzwe Yanibajije niba aribiryo bike yiyemeje kubyongera hhhhh Noneho ntiyanaraye murugo kandi yararahiye kuryama boss atarataha!!nawe arahangayitse
Iyo mana ninziza,iyo mana ni nziza,iyo mana ni nziza ni nziza ni nziza pe,Shimwa mwana kuko uri umukozi w’umuhanga,mbega ibyishimo Eddy&Jane natwe nk’inshuti zabo dufite,urakoze kwigaragaza ,Jane nagume kwa Mama Sarah ubundi police ibanze ikore akzi kayo ifate izo nkozi zibibi,gusa mu ibanga rikomeye mu muenyeshe mama Jane ko ntakibazo afite ye guhangayika nk’umubyeyi,umuseke muri abambere,mbega akanyamuneza mfite wagirango ndi Eddy pe hhhhhhhhhh
IMANA ISHIMWE VRAIMENT!TURONGEYE TURACYEYE KUMASO KUBERA KUBONANA KWA EDDY NA JEANNE!NGAHO NIMURYORWE RATA BAGATANYA IMANA IJYE IBIGIZA HIRYA KANDI ABANYABYAHA BAKURIKIRANYWE.
Mbaye ndi gushaka umukenyero mwiza hatazagira uza wuntanga kumunsi w’ubukwe
Ohhhhhhhh mbega ngibiraba byizaaaa bikananyura umutimaaaaaa ahwiiii nibuze umutima wanjye uratuje, mbanje gushimira uyumwanditsi utajya asiba kutugezaho iyinkuru kuko umuntu akanguka ahitira kumuseke tuzakugurira akantu kabisa, Eddy komera rwose urukundo rwawe na Jems narwigiyeho ikintu gikomeye kuko muriyiminsi rufite bacye, police nikore akazi kayo kuko pp wa Jane amenye aho ari yabarandurana nimizi Neza Neza, mwanditsi dukunda ejo turifizako Eddy azamenyako Jane ariwe kabebe, Jems nawe nafate Sarah kuko numukobwa wumutima nawe yongere agire umunezero wogukunda.
Murakoze nahejo amatsiko nimenshi peeee
Wowww! Biranshimishije cyanee! Ndimo kumva epsode ibaye ngufi kubera amatsiko story igeze aho iryoshye, eddy na jane muhagarare murwane gutwari
Aho rero niho ruzingiye, ubu noneho urukundo rugiye kuryoha! Ubu noneho Jane na Eddy muranganya Kimwe kuri kimwe! Papa wa Jnae we ntacyo akibatwaye! Ibyo yemereye Fred yabishohoje Fred yinaniwe so, ntacyo bagihuriyeho kuko banashwanye ,ahasigaye ubutabera bugomba gukora ibyabwo! Urukundo nirwogere. Courage musore wanjye Eddy na Sister wanjye Jane
sha ni ukuri mfite umuntu unkunda nkuko eddy akunda jane menya njye nazapfa mbere y’ubukwe kuko njye ibyabo birandenga! gusa icyo namenye kd nzahora nzirikana ni uko uwitonze akama ishaashi
Muge mureba! Ubu Fred na se wa Jane bagiye kubabarira nkuko byagenze kwa Directeur! Arko se wa Kabebe azi byinshi bamwitondere kndi ataziyahura atavuze ukuri!
NDANYUZWE MANA WE! MUVANEHO SUSPENS JANE NA EDDY BAMENYANE!N’UBWO ARI INKURU ARIKO IBI BAHUYE NABYO BIBAHO! UMUTIMA WARI UGIYE KUZAMOAGARARANA TWESE IMANA IRADUTABAYE.
AGATABO K’IYI NKURU NDENDE NA FILM BIZATEGURWE NI AMASOMO AKOMEYE KU RUBYIRIKO! UYU MWANDITSI W’UMUHANGA NAWE IMANA IMWISHIMIRE! NI AH’EJO.
MMANA USHIMWE KUBYO UKOREYE EDDY NA JANE
Nshimye Imana Nkomeje Icyo nyikundira Ntijya itererana Abanyakuri
iyi story ninziza kbsa.
Abatanze comments n`abasomye gusa mwese Imana ibahe umugisha.
Gusa ndumva iyi nkuru irimo amasomo menshi kubayikurikiranye kandi ndizerako agikomeza gusa buri muntu wese byabaye ngombwa ko aza mubuzima bwacu uko yaba ariko kose afite umumaro muri destiny yacu.
Munyemerere mbivuge muri aya magambo: “Treat every person like a gatekeeper to your destiny”
Ni byiza aliko James witegereze neza Sandra ashobora gusimbura Djalia
mbega byiza we urukundo nyarukundo ntirupfa guhera nhimiye cyane jane ubutwari no kwihangana n’umurava yagize nhimye na Eddy kdi wagumye kuba kigabo mubigeragezo agenda ahura nabyo ndashimakdiImana yo itabara ababa baziko byarangiye arikombasabe iyi nkuru mwazayikinnyemo filmko yaba nziza rwose! iyinkuru yaziye igihe tuyikeneye kdi yahinduye amateka yabamwe nange ndimo rwose ntizatuva k’umutima; murakoze.
Thanks umuseke, don’t worry urukundo ruratsinda tu
Comments are closed.