“Muturi imbere tubari inyuma HAKI YA MUNGU”– Umusaza wasekeje igihugu cyose mu Umushyikirano
Habyarimana Joseph wo mu Ntara y’Iburengerazuba yaje mu Umushyikirano aturutse mu Karere ka Rusizi mu murenge wa Gikundamvura, Akagari ka Kizura mu mudugudu w’Akamabuye, akaba Perezida wa Koperative y’Abasheshe akanguhe bahabwa inkunga y’ingoboka. Uyu musaza amagambo ye yasekeje abantu bose mu gihugu bari bakurikiye Umushyikirano wa 14 uri kubera muri Kigali Convention Center.
Hari mu kiciro cyo kumva ibibazo n’ibitekerezo kuri uyu mugoroba nyuma y’ikiciro cy’ibiganiro no gufungura iyi nama y’igihugu y’Umushyikirano iteganywa n’Itegeko Nshinga.
Uyu musaza agitangira kugeza arangije yasekeje abantu, avuga uburyo nubwo babona ashaje kera yari umuhanga cyane.
Habyarimana ati “Ubu nari nzi ubwenge bw’igitangaza, najyaga mba uwa mbere, ariko wapiii iyo Leta y’irondakoko y’irondakarere iranzonga. Nambuka hakurya muri Congo naho hatari hashobotse, wajyagayo….burya iyo Perezida asuzugurwa n’igihugu kirasuzugurwa… batwitaga ngo we Petit Kayibanda, ngo yo Petit Kayibanda yo kawa, ukayoberwa n’ibyo bakubwiye ariko ubu twahawe agaciro…”
Joseph Habyarimana avuga ko igihe Perezida Paul Kagame aheruka i Rusizi akabaha imodoka, hari abaturage bo muri Congo Kinshasa bamubwiraga ngo uwabaha Perezida Kagame ngo abayobore.
Ati “Abakongomani bari baje kureba ibitangaza ukorera Abanyarwanda barambwiraga ngo ‘wakitupatia Paul Kagame atuongoze au moins miaka mbili ba ndugu….” Nkabasubiza nti ‘bongo… bongo… bongo, mutampata ajaae? Nti bongo bongo, turiisha wina, tumempata prezidente wa kukamirika, nyie hamwezi kumpata saa hii.”
Abantu bagiseka cyane muri Convention Center no mu gihugu no hanze aho bakurikiraga Habyarimana uyu yavuze ko iwabo bategereje tariki ya 4 Kanama 2018 bagatora Perezida uzabayobora kandi ngo nta wundi ni Kagame.
Mzee Habyariamana waje ahagarariye abasheshe akanguhe iwabo ati “Twaranditse ndetse twabaye abambere kuko ntahandi twabonaga twakura ayo mahirwe, Abanyarwanda tumaze gukamirika ni ubwenge bwacu dukoresha, ntabwo tuvumba hanze ngo tujye kumva inama zitakubaka….ubu turi abademokrate kabisa…. nta mahanga tugomba kuvumbamo ibitekerezo byubaka igihugu, ni ukuri Nyakubahwa Perezida wa Repubulika iyi nzu nayibonye…harya hari uwavuze ngo yagiye mu Israel, njyewe ndi kubona narenze mu Israel, nakandagiye ahantu ngira ngo ni kuri ya Nyanja y’ibirahuri ahubwo abantu bose mwumva Radio, n’abo nasize i Gikundamvura rwose munyumve…ubwo ndabwira ba Ngarambe n’abakuru b’imidugudu… rwose hano hari inzu y’igitangaza…iyi nzu uyikandagiramo ukagira ngo urakandagira mu mazi kandi atari amazi, iyi miyoborere myiza n’imitako itatse u Rwanda, Imana ikomeze ibibakomreze ibakubire karindwi kugira ngo mubone ibyo mukomeza kudukorera, duhagarare bwuma… muturi imbere tubari inyuma haki ya Mungu… tugire amahoro. ”
Muri iki kiciro abantu benshi bafashe umwanya bashimye cyane imiyoborere myiza ya Perezida Kagame n’abafatanya nawe batanga ingero z’umusaruro wabyo mu guhindura ubuzima bwabo.
Abatumiwe bari mu cyumba cy’inama cya Kigali Convention Center, abari kuri centre za Gicumbi, Muhanga, Rusizi, Kayonza n’urubyiruko rwari kuri Petit Stade Amahoro nabo bari bahurijwe hamwe n’uyu mushyikirano mu buryo bw’ikoranabuhanga nabo bagiye batanga ibitekerezo byiganjemo kuvugwa ibyagezweho n’ibibazo bimwe na bimwe byahitaga bisubizwa cyangwa bigatangwaho ibitekerezo n’abayobozi.
Ange Eric HATANGIMANA & Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW
11 Comments
Habyara wacu,watuvugiye neza ariko,wabaye nkawamwana bashimyeko azi kwiruka,maze akarenga iwabo!!;;
ntabwo turi abademukarate,turi muri demukarasi iyi bavuga!!!!!!!!!!!!!!;!! Tuzamutora present wacu arabishoboye!!
naho padri nahimana azaze inkiko zira.utegereje!!! Ngayo nkuko.
Ukurangaje imbere aba akuyoboye. Naho ukuri inyuma aba agushoreye. Umusaza ubanza yagipfuye ho gatoya.
Yavuze ngo tubari inyuma bivuga ngo dukurikiye ibitekerezo byanyu ntabwo ari ukubashorera jya wumva neza.
Ndumva nibabaravugaga petit Kayibanda byari mbereya 1973.
Ariko mwashimye gusa abari mu mushikirano ko mutabaza impamvu abayobozi biherera bagashyira abaturage mu byiciro byo ubudehe badakwiye .bakabuza abaturage umwanya wo kwemeza ibyo byiciro?munamubwire badohore imisoro irakabije yatumye ibintu bihenda cyane anazamure abarimu bo baragiye none ko akawunga baryaga batagishoboye no kukigondera!
ntabwo hazabaho kugabanya imisoro ahubwo iziyongera, kuko wumvishe ko inkunga z’amahanga tugomba kuzisezerera vuba! nta handi rero tuzakura ni mu misoro n’amahoro. Gusa sinamenya niba bizatworohera.
nawe ufite uburenganzira ugende ubaze baragusobanurira ibikorwa kugira bikosorwe
Habyarimana rwose yatuvugiye ibintu,Perezida wacu turamukunda,tuzamutora kandi tumuri inyuma ,gusa Nyakubahwa Minisitiri ushinzwe abakozi (MIFOTRA) azatange conge nabakozi ba Leta bazabone uko bishimira insinzi,byanga bikunda Muzehe wacu tuzamutora 100% Imana izamfashe nzabe nkiriho weeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeee!!!!!!!!!!!!!,ubu ndashyugumbwa,our gift from heaven.
Hatinze kugera ngo tumwereke ko tuzirikana aho yatuvanye gusa Imana ikomeze kumuturindira
Yasekeje igihugu cyose….ko twe tutamwumvise
Natwe nkurubyiruko Turashimira nyakubahwa PAUL KAGAME we wagaruye amahoro, umutekano, niterambere mu banyarwanda .urebye aho twavuye na ho tugeze ntawe utashimira Uwo mubyeyi nyakubahwa PAUL KAGAME .Urubyiruko tukuri inyuma oye oye oye!
Comments are closed.