Nyaruguru: Igitebo cy’ibijumba cyavuye ku 1500 kigeze kuri 4 500Frw
- Ikilo cy’ibijumba ni hagati 280 – 300Frw
Nubwo henshi mu Rwanda ibiribwa bimaze iminsi byarazamutse mu karere ka Nyaruguru haari umwihariko w’uko ibirayi n’ibijumba byari byakomeje kuhaboneka bitanahenda, uturere bituranye niho twakomeje kubihaha ariko uyu munsi naho byazamutse bidasanzwe. Agatebo k’ibijumba kageze ku mafaranga 4 500 igiciro batigeze bagira mbere.
Raporo y’ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare y’ukwezi kw’Ukwakira uyu mwaka yavugaga ko ibiciro by’ibiribwa ku masoko mu Rwanda byari byazamutseho 9,1%.
Mu mezi abiri cyangwa atatu ashize ku masoko yo muri Nyaruguru nk’irya; Ndago, mw’iviro, mu Gatunda na Kamirabagenzi ibiciro by’ibirayi n’ibijumba byari bitandukanye cyane n’ahandi henshi mu gihugu kuko ho byari hasi cyane.
Icyo gihe ikilo kimwe cy’ibirayi cyageze ku mafaranga 170 cyangwa 180 na 200 rwf, agatebo k’ibijumba kagura amafaranga 1500 na 2 000Frw, aha akenshi nta n’ugura ibijumba ku kilo.
Ubu ibintu siko bikimeze agatebo kaguraga 1500Frw ubu karagura 4500Frw, umufungo w’ibijumba nka bitandatu bafungiraga 200Frw ubu ni 500 rwf naho ikilo kimwe kiragurishwa hagati ya 270 na 300Frw.
Ibirayi nabyo byazamuye igiciro, ikiro kimwe cyaguraga 180 mu kwezi kwa 11 ubu kiragura amafaranga 270/280Frw.
Umunyamakuru w’Umuseke wasuye amwe muri aya masoko muri iki cyumweru yasanze ku isoko ry’i Ndago mu murenge wa Kibeho ubundi rishorwamo ibijumba cyane abaturage basigaye bagura ibijumba ku kiro, ibintu bitabagaho mu bihe bishize.
Hariyo amagare menshi yaturutse mu turere twa Huye na Gisagara y’abaje guhaha ibijumba n’ibirayi ariko batunguwe no gusanga byarazamutse cyane mu gihe gito cyane batahaherukaga.
Etienne Ndagije ahagaze iruhande rw’umufuka w’ibijumba amaze kugura, uvuga ko yavuye muri Huye ati “ibintu birakaze, uyu mufuka mu minsi ishize wuzuzwaga n’ibijumba nguze 6 000 cyangwa 7 000 ariko ubu ndabona natanze ibihumbi 17.”
Abaturage bavuga ko bavuga ko ikibazo cyari kibakomereye ni uko nta mbuto y’ibijumba bari bafite ariko ngo ubuyobozi bwatangiye kubaha imbuto y’ibijumba bitanga umusaruro utubutse.
Photos © C.Nduwayo/UM– USEKE
Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW
12 Comments
Nsabye nkomeje abateraniye mu nama y’umushyikirano kwiga bavuye mu mizi ikibazo k’iyi nzara!Ningombwa ko politike y’ubuhinzi ivugururwa kuko n’ubwo izuba ryanavuye ari ryinshi hari ibindi byemezo byagiye bifatwa m’urwego rw’ubuhinzi byabaye nyirabayazana!Agatebo k’ibijumba 4.500FRW biteye ubwoba!
Ambaaaaaaaa!!!!! Wowe wagipfuye kabisa.
Ahubwo kuba igitebo cy’ibisetsambwa kigeze kuri 4500frw icyo ni ikimenyetso ndakuka ko ubukungu bw’u Rwanda bukataje mu gutumbagiraaaaaaaaa!!!
Ejo bundi nikigera kuri 9000 Frw ho urumva ko ubukungu bwacu buzaba buri kuyingayinga ubw’ibihugu by’i Burayi ndakanyagwa.
Urutangazwa ni iki? Ngo 4500, no ku 8000 kazageraho. None se nawe, ibishanga byose byahariwe ibinyampeke ( Ibigori n’umuceri) . Nyamara akawunga si keza cyane ku mubiri kurusha ibijumba. Abize ibijyanye no kuboneza imirire bazakubwira. Ubundi mu mpeshyi abaturage bashokaga ibishanga maze bagahinga ibijumba, byavamo bagashyiramo ibishyimbo. None ni ikigori, umuceri gusa gusa; Uhinze ikindi kitari ikigori, dore ko ah’umuceri ho haba hirinze ubwaho, bakumanika. Guhinga ikijumba ni ukwihara. Politike ni ivugururwe , bage bagerageza kubisikanya, ikijumba nacyo kigire abagihinga, amasaka, amashaza, ubunyobwa, n’ibindi. Ikigori ndacyemera, ariko se kandi.
Ndibaza ariko ko iyo ari imyumvire yawe ishobora kuba itandukanye n’iy’abafata ibyemezo.Niba uri gutanga ibitekerezo byo kurwanya inzara banza umenye neza niba koko n’abayobozi ari zo gahunda bafite.
nkumve nkome! abari mu nama y’umushyikirano vumve ko hari icyo babivugaho! barerekana u Rwanda nka paradizo! rwose hari byiza tugeraho ariko byakagombye gusaranganywa! Hari abaturarwanda babayeho nabi kuburyo udashobora kwiyumvisha ukuntu abakagombye kubaragengera bahaga nako ngo barijuta bakiyibagiza ingaruka y’ibyemezo bafata ku muturage wo hasi! gushima ni byiza ariko na none kwirengagiza aho ikibazo kiri ni ikosa rikomeye! ba nyakubahwa mwige ku kibazo cya rubanda rugufi!
NTA TERAMBERE DUFITE MU GIHE NTA MUTEKANO W’INDA UHARI. IBIVUGWA NI IMVUGO Z’ABANYAPOLITIKI
Guhenda kw’ibijumba n’ibindi biribwa muri rusange ntibivanaho ko dukataje mu iterambere n’ikoranabuhanga nk’uko abayobozi bacu badahwema kubidusubiriramo ubutarambirwa.
Ibijumba ntibiri mu bihingwa byahiswemo muri kariya karere. Bihabuze rero cyangwa bigakosha nta gitangaza kirimo. Icy’ingenzi nuko beza ibigori n’icyayi.
IBYAHISWEMO NTIBIKABURE NGO TWICWE N’INZARA KANDI TWAKOZE
POLITIQUE Y’UBUHINZI NIVUGURURWE KBSA IBIGORI SE BIRIBWA NTA BURISHO.
BYOSE BIRUZUZANYA TWIRINDE AMARANGAMUTIMA NTACYO YADUFASHA.
IKIRIHO INZARA IRAHARI NK’INTORE REKA DUSHAKE INZIRA IHAMYE ITURINDA INZARA
AMAGAMBO ADATANGA UMUTI W’IKIBAZO NTACYO YA DUFASHA.
Ntimukirirwe mutubwira ibijumba n’ibishyimbo, ntabwo ari indyo y’abavuye ku ntera yo gushakisha imibereho bakaba bageze mu kugwiza ubukire.
Buriya inama ubundi nk’iyi, hari ibibazo byakigiwemo byugarije igihugu, ariko abantu twese twibereye mu gushimagiza nyakubahwa. None se mwibwira ko we ayobewe ko tumwemera?
Abayigezemo mwakavuyemo mubajije iki kibazo cy’inzara. Niba I Gisenyi barabuze ibirayi, Nyaruguru na nyamagabe nta bijumba; Kayonza, Gatsibo, Kirehe na Nyagatare bakaba bataka, mwumva atari ikibazo gikarishye?
Ikindi byatangiye muri kaminuza hagabanywa imyaka yo kwiga ubumenyi ngiro (engineering) biva kumyaka 5 bijya kuri ine. Bukeye bavanaho amafaranga y’ubushakashatsi. Buracya havanwaho ay’ama stages. None byageze muri medicine aho abanyeshuri batagihabwa amafaranga y’amastages kandi birwa mu bitaro. Benshi barasiba ishuli kuko nta matike. Mu mbwire ubumenyi bw’aba bantu buzava he birwa basiba? Wavuga ute ko umunyeshuli akorera stage I Kanombe, akiga mucyahoze ari KHI, nta tiquet ukambwira ko yitabira ishuri muri apres midi? None se abayobozi babivugaho iki? Ikibazo cy’uburezi gikwiye nacyo kubazwa kandi kikabonerwa umuti ufatika. Ireme ry’uburezi risaba ikiguzi kandi uRwanda ruratera imbere. Si nibaza impamvu abanyeshuli batagurizwa ibibafasha bihagije nabo bakamenya ko ari inshingano zabo kuzabyishyura.
BYOSE NI KWANYIRANGARAMA
Comments are closed.