Digiqole ad

Mugabo Gabriel yasinye imyaka 2 muri Rayon Sports

 Mugabo Gabriel yasinye imyaka 2 muri Rayon Sports

Gabriel Mugabo yari amaze imyaka itatu muri Police FC

Gabriel Mugabo myugariro wari uri mu ikipe ya Police FC yemeje ko yasinye amasezerano y’imyaka ibiri mu ikipe ya Rayon Sports. Avuga ko Rayon ari ikipe nziza buri wese yakwifuza gukinamo.

Gabriel Mugabo yari amaze imyaka itatu muri Police FC
Gabriel Mugabo yari amaze imyaka itatu muri Police FC

Gabriel Mugabo yamenyekanye cyane ari mu ikipe ya Mukura VS ari umwe muri ba myugariro beza mu gihugu ahita anahamagarwa mu ikipe y’igihugu mu 2014.

Police FC yaguze uyu mukinnyi muri Nyakanga 2013, ubu aravuga ko atavuye muri Police FC kubera imyitwarire mibi nk’uko hari ababivuga.

Uyu mukinnyi yarekuwe n’ikipe ya Police ashinjwa umusaruro mucye no kugandisha abakinnyi bagenzi be.

Mugabo we avuga ko ibi ari ukumubeshyera kuko utavuga ngo ntatanga umusaruro kandi shampionat yari itaranatangira (ubu igeze ku munsi wa 7).

We avuga ko icyo abona ari uko atari ari muri gahunda z’umutoza mushya Innocent Seninga wazanye abakinnyi bandi yumva yakoresha.

Ati « Kuri njye ntabwo ari Police FC yansezereye kuko Police FC narayikiniye ntanga umusaruro n’icyo kinyabupfura gicye ntacyo nagaragaje mu myaka mpamaze. »

Avuga ko nta myitwarire mibi yagaragaje muri Police mu myaka itatu ishize, nta n'iyo yagaragaje aho yavuye muri Mukura uyu munsi atari bwo ayifite
Avuga ko nta myitwarire mibi yagaragaje muri Police mu myaka itatu ishize, nta n’iyo yagaragaje aho yavuye muri Mukura uyu munsi atari bwo ayifite

UM– USEKE.RW

7 Comments

  • Byatangajwe ku mugaragaro se yamaze kwemezwa nk’umukinnyi mushya wa Rayon Sport officellement, ababizi batubwire tumwakirize amashyi n’impundu

  • Twamubabarira nta kibazo n’ubwo yigeze kutubabaza tumushaka cyane akajya muri Police F.C none dore bamweretse umuryango naze ashimishe abafana ba Rayon baramutegereje

  • Yes mu masaha macye rwose Mzee Gacinya aramubereka. gusa Rayon nubwo ntayifata iguze myugariro mwiza ntibugatangaze aba bana bagiye mu mvune baje bakarya igiti

  • Gaby ntago mumuzi ubu yabyemeje kandi koko yasinyiye Rayon kandi urabizi abarayon bagira imbeba mu mufuka nibatnda ku mwishyura uraba ureba arahita yigira muri Bugesera kuko nayo iramushaka saana.

    • ibyubuse ntabizi ubwo ntacyacumi yahaye umutoza ubwo abona kubigenderamo ariko iyizire ibuntu aho amata avuna imitozo .

      mumuryango mugari waba rayon

  • Karibu gaby! nubundi bakujyanye tutabishaka. ngwino twiyubakire equipe y’abanyarwanda. turakwishimiye.

  • Ikaze muri GIKUNDIRO kuri Gabby.

Comments are closed.

en_USEnglish