Digiqole ad

Rwanda: Urubyiruko 3 000 rwahuye ruganira ku biruzitira ngo rutere imbere

 Rwanda: Urubyiruko 3 000 rwahuye ruganira ku biruzitira ngo rutere imbere

Urubyiruko rwahuriye muri Stade nto i Remera

Urubyiruko rugera ku 3 000 rwahuriye muri Stade nto i Remera kuri uyu wa gatatu ruganira ku buryo bwo gutinyuka rugakora rukiteza imbere. Mu biganiro rwagiriwe inama na bamwe muri rwo batinyutse guhera kuri bicye bakaba hari ibyo bagezeho.

Urubyiruko rwahuriye muri Stade nto i Remera
Urubyiruko rwahuriye muri Stade nto i Remera

Uru rubyiruko rwaturutse ahanyuranye mu gihugu rugahurira mu gikorwa kitwa YouthKonnect rwabanje kuganira ku bibazo birwuganirije birimo, ubushobozi bucye, ubushomeri n’ubumenyi bucye. Rwanzura ko uko byagenda kose ari rwo rwa mbere rugomba kwikemurira ibi bibazo.

Eric Mugabo wavuye mu ishuri rya IPRC-Kigali avuga ko ikibazo kinini kiri mu rubyiruko ari ukutiyizera ngo bumve ko hari ibyo bashobora kwigezaho bahereye kuri bicye ariko ku bitekerezo byiza.

Mugabo ati “Inama nk’iyi ikiza tuyivanamo ni ugutinyuka umuntu akabona ko hari bagenzi be babigezeho babashije gutinyuka bakihangira imirimo. Akenshi usanga tudatinyuka gushyira ibitekerezo byacu byiza ahagaragara, umuntu akiyumvamo ko aciriritse yibaza ati ese navugira he?”  

Ibisubizo ku bibazo by’urubyiruko ngo byashakirwa mbere na mbere mu kurutinyura kuko uhinduye imyumvire yo kwitinya agashyira ibitekerezo bye mu bikorwa akenshi bishoboka.

Jean Paul Tuyisenge wari waturutse mu karere ka Huye avuga ko mu guhura gutya bungurana ubumenyi na bagenzi babo babwira abandi inzira baciyemo.

Tuyisenge ati “bitanga imbaraga kubantu benshi bamwe bumvaga ko bitashoboka nabo bakumva ko bashobora gutera imbere.”

Urubyiruko ruvuga ko rugihura n’ikibazo cyo kubona inguzanyo kubwo kubura ingwate  ngo ubundi bagasabwa ruswa kugirango bihutishirizwe mu kubona iyi nguzanyo.

YouthKonnect yitabiriwe n’urubyiruko ruturutse mu turere twose tw’igihugu ,muri za kaminuza ndetse no muri Diaspora.

Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW

en_USEnglish