Digiqole ad

Gen Kabarebe – “{Rubyiruko} ntimukabe imfungwa z’amateka mutagizemo uruhare”

 Gen Kabarebe – “{Rubyiruko} ntimukabe imfungwa z’amateka mutagizemo uruhare”

Gabiro – Kuwa mbere ba Minisitiri Philbert Nsegimana, Julienne Uwacu na Francis Kaboneka bahaye ibiganiro byiganjemo ubuhamya itorero ry’urubyiruko 754 ririmo abiga n’abatuye mu mahanga. Kuri uyu wa kabiri Minisitiri w’ingabo General James Kabarebe nawe yahaye ikiganiro uru rubyiruko kiganje cyane ku buhamya bwe bugaruka ku mateka y’igihugu arusaba kutaba imfungwa z’amateka mabi rutagizemo uruhare.

General James Kabarebe aganiriza urubyiruko ruri mu Itorero i Gabiro
General James Kabarebe aganiriza urubyiruko ruri mu Itorero i Gabiro

Iri torero ryiswe Urunana rw’Urungano ririmo urubyiruko rwiganjemo urufite aho ruhuriye n’amateka mabi ya Jenoside yakorewe Abatutsi kuko bamwe bavuka ku miryango y’abahigwaga n’abatarahigwaga.

General James Kabarebe nk’umwe mu basirikare batangiranye n’urugamba rwo kubohora u Rwanda yatangiye ababwira ku mateka y’uburyo ubuyobozi bwavanguraga abanyarwanda akabibona kuva ari muto.

Avuga ko mu 1982 bahunze ubutegetsi bwangaga impunzi z’abanyarwanda muri Uganda, bageze mu Rwanda naho bamburwa inka bakirwa nk’impunzi kandi ari mu gihugu cyabo.

Icyo gihe ngo ubuyobozi bwahoraga bubabwira ko igihugu cyuzuye, bakwiye gushaka ikindi bajyamo.

Nyuma ngo babubakira inkambi ahitwa Kibondo bagafashwa na HCR nk’impunzi kandi bari mu gihugu cyabo.

Gen Kabarebe ati “Bwa mbere ngera aha mu kigo cya Gabiro (mu 1982) nari nje kugurisha amavuta y’ubuto baduhaga mu mpunzi, ariko umusirikare yarayambuye ankubita umugeri ndagenda.”

Gen Kabarebe avuga ko ubuzima bw’ubuhunzi bwabaye bubi benshi bagapfa maze agacika inkambi y’impunzi agasubira muri Uganda akajya mu nyeshyamba zari ziyobowe na Museveni ariko afite intego yo kuzarwanira uburenganzira bwe.

Yabwiye uru rubyiruko ko ibibazo byose u Rwanda rwagize ngo bituruka ku buyobozi bubi kandi bwavanguraga abanyarwanda.

Ati “Iki gihugu cyashenywe n’urubyiruko ariko ni narwo rwakibohoye. Ingabo za RPA ku rugamba nyinshi zari hagati y’imyaka 18 na 25, abenshi twari muri iyo myaka. 

Muri iki cyumba harimo abana b’abakoze Jenoside, harimo abana b’abarokotse Jenoside byose kubera ubuyobozi bubi. Abanyarwanda barababaye cyane kubera ubuyobozi bubi. 

Ariko ababohoye iki gihugu haarimo abana b’abanyeshuri bataye amashuri yabo abandi imirimo, abandi bava mu bihugu binyuranye. Nta ntwaro zikomeye twari dufite kandi ingabo za Leta zari nyinshi kuturusha. Ariko twari dufite intego yo kubohora igihugu. 

Ukuri buri gihe kuratsinda. Mu gihe ufite intego igaragara kandi urwanira uburenganzira bwawe, uba watsinze utaranarwana.”     

Avuga buri gihe iyo urwanira ukuri utsinda
Avuga buri gihe iyo urwanira uburenganzira bwawe uba watsinze utaranarwana

Gen Kabarebe yabwiye uru rubyiruko ko ruri aha kugira ngo rukomeze urugamba batangije mu myaka 22 ishize, yaba bo n’abazabakurukira bagakomeza guha agaciro igihugu kitangiwe n’abantu benshi kuva urwo rugamba rwatangira.

Ati “Urwo rugamba rutangira wari umusingi wacu wo kubaka igihugu gifite agaciro, igihugu dukwiye.”

Yabwiye uru rubyiruko uburyo Perezida Paul Kagame yataye amashuri muri Amerika akaza kuyobora no guha inzira nshya urugamba (arwimurira mu Birunga) rwari rumaze gucika intege kubera urupfu rwa Maj Gen Fred Rwigema.

Ati “Ingabo za RPA zatanze ubuzima bwazo zihanganira ingorane zikomeye cyane mu rugamba kuko zari zifite intego. Perezida Kagame yahoraga atubwira ko uwo ariwo musanzu wacu mu kubohora igihugu dukunda.   

Dukunda iki gihugu kuko twakirwaniye tukakitangira cyane kugira ngo kigere aho kiri uyu munsi. Ibyo kigezeho ntimukwiye kubijugunya uko mubonye. 

Nyuma yo guhagarika Jenoside twinjije mu ngabo zacu abasirikare barenga 1 500 bahoze mu ngabo zatsinzwe. Twabashyizemo kandi twararwanaga nabo kuko twanze kuyoborwa n’amarangamutima. 

Intambara zakurikiyeho nyuma zatewe na bamwe muri bo banze gutahuka bagashaka gukomeza guhungabanya igihugu. 

Ariko ubu mu basirikare bakuru ba RDF harimo bamwe bahoze mu ngabo zatsinzwe, bamwe bayoboye za brigade, abandi za batayo gutyo.” 

Aha yabwiye uru rubyiruko uburyo muri izi ntambara zakurikiyeho nk’iya Kitona ngo ingabo zabo zarimo benshi bahoze ari abacengezi bashyize intwaro hasi bakaza bakavangwa n’ingabo za RPA.

Kuri we ngo uru rugamba rwa Kitona rwagaragaje ko ubumwe bw’abanyarwanda bushoboka.

At “Abanyarwanda iyo bashyize hamwe nta muntu wabatsinda. Barakomera kandi bakagera kucyo bifuza.”

Minisitiri Gen James Kabarebe avuga ko iyo utsinze urugamba nk’urwo batsinze utaba ukwiye kwirebaho gusa ahubwo ubwo ukwiye kureba icyateza imbere igihugu muri rusange.

Minisitiri w’ingabo avuga ko kubaka igihugu ari urugamba rukomeza kandi buri wese agomba kugiramo uruhare rwe.

Asoza yagize ati “Ntimukabe imfungwa z’amateka y’u Rwanda mutigeze mugiramo uruhare.”

Urubyiruko ruri mu itorero mu kigo cya gisirikare i Gabiro
Urubyiruko ruri mu itorero mu kigo cya gisirikare i Gabiro

Venuste KAMANZI
UM– USEKE.RW

23 Comments

  • Minisitiri w’Ingabo z’Igihugu Gen KABARE James mwakoze cyane kugira inama abasore n’inkumi bacu. Kandi ndashima cyane iyi gahunda y’Itorero. Inyigisho abayobozi batanga mw’itorero zijye zijye zifasha abanyarwanda bose muri rusange ndetse n’abari mw’itorero by’umwihariko.

    Murakoze!

  • wooww this is what we always need, good advice sir;nanjye mbaye nkaho narindaho neza neza #URWANDA NIFUZA ,WIFUZA RUZUBAKWA NAWE,NANJYE DUFASHIJWE NABADUSHYIRIYEHO UMUSINGI#Thanks to our minister of difence

  • Ariko ni kuki abo tubona bose bajya kwigisha urubyiruko amateka y’u Rwanda, nta n’umwe muri bo uratinyuka ngo avugishe ukuri abwire abo bana amateka yabayeho ku ngoma ya cyami mu Rwanda. Kuki batinya kubwiza ukuri impamvu nyayo yateye amacakubiri mu bana b’abanyarwanda.Kuki batavuga icyatumye imyivumbagatanyo ya rubanda yo muri 1959 ibaho, ikaba ari nayo ntandaro yatumye ababyeyi ba James Kabarebe n’abandi bahunga igihugu bakajya Uganda, Congo, Burundi, Kenya no mu Burayi.

    Kuki nta muntu n’umwe uragira ubutwari ngo yerure avuge ko ingoma ya cyami yari yaraheeje ubwoko bumwe bw’abanyarwanda. Kuki batabwira urwo rubyiruko ko abantu bitwaga abahutu icyo gihe cy’ingoma ya cyami bumvaga ko bakandamijwe. Kuki batabwira urwo rubyiruko ko muri 1959 abiyitaga injijuke zo muri abo bitwaga abahutu arizo zishyize hamwe zigashinga ishyaka bitaga PARMEHUTU ngo ryari rigamije kurenganura abahutu,ngo rikabakura mu buhake no mu guheezwa ku butegetsi, iryo shyaka kandi akaba ariryo ryahiritse ingoma ya Cyami.

    Kuki batabwira urwo rubyiruko ko ku ingoma ya Cyami, abitwaga aba Chefu na ba Sous-Chefu aribo bafashaga umwami mu gutegeka igihugu kandi abo ba Chefu na Sous-Chefu hafi ya bose bakaba baraturukaga mu bwoko bw’abitwaga Abatutsi, kandi ko Umwami we yaturukaga gusa mu bwoko bw’abitwaga Abatutsi b’Abanyiginya, ko nta witwaga UMuhutu washoboraga kuba Umwami.

    Kuki abatanga biriya biganiro kuri ruriya rubyiruko usanga bose bibanda gusa ku bibi byakozwe ku ngoma ya Repubulika ya mbere ya Kayibanda na Repubulika ya kabiri ya Habyarimana, ariko bakirinda kuvuga ku ngoma yababanjirije ariyo ngoma ya Cyami, kandi impamvu zatumye iyo ngoma ya Cyami ikurwaho (zitwaga “akarengane” ku bahutu) ari nazo zatumye FPR nayo ifata intwaro (FPR nayo yashingiye ku mpamvu z'”akarengane” ku batutsi) igataha i Rwanda kuri 1/10/1990.

    Icyaha Abategetsi b’Abahutu bo kuri Repubulika ya Mbere n’iya Kabiri bakoze, ni uko “akarengane” bari bararwanyije bakuraho ingoma ya Cyami yavugwaga ko itonesha Abatutsi, bamaze kugera ku butegetsi bushingiye kuri Repubulika nabo batangira kwimika “akarengane” bigizayo Abatutsi, batonesha Abahutu gusa, ubutegetsi buba ubwabo bonyine.

    Ayo mateka batinya kuvuga, niyo ntandaro, ni nawo muzi w’ikibazo nyacyo cy’amacakubiri yagejej u Rwanda mu kaga. Kuyahisha rero bituma abantu batamenya neza amavu n’amavuko y’amakimbirane yaje mu bana b’u Rwanda akanageza aho abyara GENOCIDE YAKOREWE ABATUTSI muri 1994.

    Kuvuga ku mateka nyayo y’ingoma ya Cyami, byatuma abana bose bamenya ko akarengane aho katuruka hose gakwiye kwamaganirwa kure, ko yaba umuhutu urenganya umututsi cyangwa yaba umututsi urenganya umuhutu ko bose bakwiye kwamaganwa kuko nta cyiza kiva mu kurenganya cyangwa gukumira undi ku byiza by’igihugu twese twagakwiye gusangira.

    Ndemeza ko muri 1959 iyo Ingoma ya Cyami yariho icyo gihe ibyitwaramo neza, iyo Umwami Kigeri agira abajyanama beza batamushuka, Iyo Umwami Kigeri ashyira mu gaciro akemera bimwe by’ibanze mu byo abitwaga ba “leaders” b’abahutu basabaga mu gusangira ubutegetsi no gusangira ibindi byiza by’igihugu, iyo Leta y’ababiligi igira ubutwari bwo kutagira uruhande na rumwe ibogamiraho mu mpande ebyiri zari zihanganye, uru Rwanda rwacu ntabwo ruba rwaragize amakuba rwagize kuva icyo gihe, ntabwo abitwaga Abatutsi baari guhunga igihugu cyabo, ntabwo abitwaga abahutu baari guhirika ingoma ya Cyami ngo bashyireho Repubulika ikandamiza abatutsi, ntabwo intambara ya FPR yo kuwa 1/10/1990 iba yaratangijwe, ntabwo GENOCIDE YAKOREWE ABATUTSI MURI 1994 yari kubaho.

    Ni byiza ko Ubutegetsi buriho ubu usanga nibura bushaka gutanga kuri buri munyarwanda wese amahirwe angana, n’ubwo bwose nta byera ngo deee.kuko hari ubwo rimwe na rimwe kuri bamwe usanga hazamo amarangamutima.Ariko nibura Umurongo MUGARI utangwa n’Ubutegetsi ni uwo kurwanya amacakubiri aho yaturuka hose. Ariko byumvikane ko uwatsinze aba yatsinze nyine, iyo watsinze ikibi uba ufite ijambo riremereye kuruta uwatsinzwe akora icyo kibi.

    • @ Rwemera ibyo uvuga ni byo ariko icyo wirengangiza ni uko ku ngoma ya cyami nta nyigisho zishingiye ku rwango ndetse n’ubushake bwo gutsemba igice kimwe cy’abanyarwanda byigeze bigaragara. Ni byo koko akarengane gashobora kuba kari gahari cyane cyane ubwo abakoroni bazaga bagashyira mu bikorwa umugambi wabo wa diviser pour regner. Ikinengwa za repubulika zombi ni uko gushimangira amacakubiri kandi nyine ziyita ko ari Leta zikoresha demokarasi. Naho umuzi w’amacakubiri sintekereza ko ukomoka mu butegetsi bw’abami. Rudahigwa biragaragara ko iyo ataza kwicwa yari afite intmbero yo kuvugurura no guhuza imitegekere y’igihugu n’ibihe cyari kigezemo; abayobozi ba Parmehutu nkuko wabivuze aho kugira ngo bakomeze uwo murongo ndetse banamurushe aho babonaga ko Atari yakoze ibihagije ahubwo basubije ibintu irudubi haba mu migirire no mu mitekerereze.Iriya myaka 30 y’icuraburindi niho hari ipfundo ry’amacakubiri mu Rwanda.

      • @Jean Chryso, ngo ku ngoma ya cyami nta nyigisho zishingiye ku rwango ndetse n’ubushake bwo gutsemba igice kimwe cy’abanyarwanda byigeze bigaragara? Ndakumenyesha ko jenoside ya mbere yabaye mu Rwanda ari iy’abahondogo mu Bugesera, abacitse ku icumu bagahungira i Burundi ari naho baba uyu munsi, kandi ni ku ngoma ya cyami. Ese iyo umwami yakatiraga umuntu urwo gupfa bakamwicana n’umuryango we wose, ngo mu rwego rwo kuzimya inzigo, ni imitekerereze wumva yaraganishaga ku mahoro arambye? Abanyemulenge bajya guhungira i Mulenge nyine, ko ari mbere y’ubukoloni, bahunze iki kitari ugutsembwa? Ese ingoma nka Kalinga zambaraga ibishahu by’abami batsinzwe, byari mu rwego rwo kwimakaza amahoro n’umubano mwiza n’abaturanyi? Kurwana intambara zitagira imfungwa z’intambara ko byari umuco w’abanyarwanda kuva cyera, kuko umuntu yahabwaga umudari wo ku rugamba (impotore, umudende cyangwa gucana uruti) yerekanya ibishahu by’abo yishe bose, ni umuco waganishaga ku kwimakaza amahoro? Bicikira ku rucunshu, harya ntabwo hari ku ngoma ya cyami? Oya umuco wo kumena amaraso mu Rwanda ni uwa cyera, n’ibyivugo abanyarwanda bagiraga birabigaragaza.

        • @ Basesa, muri sosiyete y’abantu ntaho akarengane utazagasanga ni yo mpamvu abantu bahora bashyiraho mecanismes zo kukarwanya kuko kamere muntu ariko imeze. Ariko simvuze ko nubwo bimeze gutyo gakwiriye gushyigikirwa. Ngirango niyo mpamvu urwego rw’umuvunyi na commission y’uburenganzira bwa muntu byashizweho mu Rwanda. Naho kubyabo batware wari kongeraho ko byazambijwe na reformes za Mortehan muri 1927 zari zigamije gukumira abahutu mu butegetsi. Kuko mbere muri buri district(intara) habaga abatware 3 akenshi umwe muri bo wabaga ushinzwe ubutaka yabaga akomoka mu bahutu. Aya mavugurura rero ya Mortehan yabaye imwe mu ntwaro abakoroni bakoresheje mu gusenya igihugu mu gihe kirambye. Ngarutse ku bijyanye n’akarengane no muri ibi bihugu byitwa ko byakataje muri demokarasi byirirwa biduha amasomo ngirango urabona ko ikibazo cy’abirabura muri USA na nubu kikiri agatereranzamba cg se uburyo integration y’abarabu mu burayi ubona ko igiteje ibibazo. Ntekereza ko icyo ubuyobozi bubereyeho ari ugukosora amakosa Atari ukongeera ikibi mu kindi. Gusa mu mateka y’u Rwanda igitangaje kandi kitumvikana ni uburyo Parmehutu yahinduye umututsi wese iyo ava akagera umwanzi w’igihugu kabone n’abatarakomokaga muri iyo miryango y’abatware. Noneho akumiro ni ziriya nyigisho z’amacakubiri no kugambirira kurimbura abatutsi nk’itsinda ry’abantu. Wari uzi ko n’abazungu ba apartheid mu Afurika yepfo mu bibi byinshi bakoze batigeze bagira intention yo kurimbura abirabura baho nk’itsinda? Ndabona ukunda gusoma ibitabo by’amateka buriya iyo uteze amatwi ziriya ndirimbo z’abanyuramatwi wumva ubutumwa bukubiyemo ari ubwunga abanyarwanda? Hari ikibazo nabajije hano hejuru nti ko Umwami Mutara Rudahigwa yari atangiye gukora amavugurura agamije guca ako karengane kose kuki Abapermehutu batakomeje uwo murongo ngo ahubwo bamurushe aho wenda yari atarageza? Ni gute ushobora kwitwaza ko warenganye kandi uzi ububi bw’akarengane ukarenga ugakora nk’ibyo ngibyo ahubwo inshuro 100? Ni gute abantu biyita ko bashyize imbere repubulika na demokarasi bashingira imirongo migari ya politike yabo ku rwango, akarengane n’amacakubiri? Harya ubwo koko indangagaciro za demokarasi baba bazumva cyangwa baba gusa ari aba amateurs muri politiki? Ngayo nguko iby’umwijima u Rwanda rwabayemo imyaka 30 yose.

        • Simpakana ko mu gihe cy’ingoma za cyami hatabaye ibikorwa byo guhutaza uburenganzira bwa muntu turebeye mu ndorerwamo zubu ndetse nta n’uwabishyigikira ariko ikibazo nabazaga ni iki: Ko Rudahigwa yari atangiye kuvugurura no guhuza imitegekere y’igihugu n’ibihe cyari kigezemo (ibuka ya nsigamigani imukomokaho yaje kwamamara ko aho kwica gitera wakwica ikibimutera)bigaragara ko imyumvire mu bayobozi bamwe yari itangiye guhinduka ni ki cyatumye abayobozi ba Parmehutu aho kugira ngo bakomeze uwo murongo ndetse banamurushe aho babonaga ko Atari yakoze ibihagije ahubwo bo basubije ibintu irudubi haba mu migirire no mu mitekerereze?

    • Uraho Rwemera,
      Ibyo wanditse binteye kugira ibitekerezo ntanga ariko ndagerageza kubigira bigufi n’ubwo nabivugaho byinshi. Ndabizi ko abanyarwanda bashishoza kandi bazi amateka. Sindi busubize ikibazo wibaza cy’uko abatanga ibiganiro ngo batavuga ku byaranze ingoma ya cyami. Jye ndakeka ko nta muntu n’umwe uba wabibabujije ahubwo wasanga ari wo murongo baba bahisemo gufata. Ariko igitekerezo cyawe cyo guhera no ku ngoma ya cyami ni cyiza nacyo.Gusa reka mvuge ko nshima ko ubasha kubona umurongo ingoma iyi n’iyi igenderaho, ibyo ni byiza cyane.
      1. Uravuga ko ingoma ya cyami yavugwaga ko itonesha abatutsi. Kuba byaravugwaga ntibisobanuye ko ari ukuri. Ese abatutsi byari bisobanuye iki? Bari bande? Batoneshejwe bate? Ibi bibazo kimwe n’ibindi byinshi umuntu akwiye kubyibaza mbere yo kwemeza uko gutoneshwa
      2. Uravuga ko Republika ya mbere n’iya kabiri zatonesheje abahutu ziheeza abatutsi. Hari ibikorwa byinshi byagaragajwe n’ubushakashatsi byemeza iri toneshwa. Ingero ni nyinshi: iheezwa mu mirimo no mu mashuri hashingiwe ku bwoko bugaragazwa no mu ndangamuntu, guhezwa ishyanga no kwangirwa ubwenegihugu,gukora amahame abahutu bose bagomba kugenderaho hagamijwe gukuraho umututsi burundu,n’ibindi byinshi. Karahabutaka ikaba jenoside yakorewe abatutsi. Ibi hamwe n’ibindi ni ibigaragaza umurongo wa politiki ushingiye ku ivangura izo republika zagenderagaho
      3. Uravuga ko FPR yashingiye ku karengane k’abatutsi igatangiza urugamba rwo kwibohora ukabihuza n’uko ‘injijuke’ zashingiye ku karengane k’abahutu zigakora revolisiyo ya 1959. Reka ngire icyo mbivugaho. Niba FPR yarashingiye ku karengane kakorerwaga abatutsi, ntiyigeze irwana urugamba rwo kubohora abatutsi. Yarebeye ikibazo mu bugari bwacyo ibona ko cyari gishingiye ku buyobozi bubi nk’uko Kabarebe yabivuze. Kandi koko si abatutsi gusa barenganywaga ahubwo n’abahutu benshi wowe wibwira ko izo ngoma zarengeraga bararenganaga. Ikibazo cyari icy’abanyarwanda bose bari bararenganyijwe n’ubutegetsi bwakoreshaga iturufu y’amoko ngo burarengera ‘nyamwinshi’ kandi burengera inyungu za bamwe. Ese waba waribajije niba nta bahutu izo ngoma (I,II) zarenganyaga? Ese waba warasomye gahunda ya politiki ya FPR?
      Nibyo koko ‘injijuke’ z’abahutu zakoze revolusiyo ya 1959 zivuga ko zirwanya akarengane kakorerwaga abahutu (rubanda nyamwinshi). Ikibigaragaza n’uko nyine n’umurongo wa politiki wakurikiyeho wizezaga abo bahutu ko igihe cyabo kigeze kandi ko bacunguwe kuko bageze ku ngoma. Ese waba waribajije niba koko ari ko byagenze? Ese waba ufite ijanisha ry’abahutu bakwereka uburyo izo ngoma zari izabo mu by’ukuri? Ese waba warababajije icyo izo ngoma zabamariye? Ese kuba ingoma yitirirwa abantu kanaka bisobanuye iki ku mibereho ya buri munsi?
      4. Uremera ko umurongo mugari wa politiki y’ubutegetsi buriho ari uwo kurwanya amacakubiri aho aturuka hose, bivuze no gutanga amahirwe angana kuri bose. Ibi rero byagombye kukwereka ko urugamba FPR yarwanye rutari urwo kubohoza abatutsi. Niba akarengane k’abatutsi karatumye havuka igitekerezo cyo gushaka icyakorwa, guhitamo umurongo mugari wapolitiki ishingiye ku banyarwanda n’igihugu cyabo u Rwanda hatarimo amacakubiri n’amarangamutima nibyo Kabarebe avuga ko byatumye FPR itsinda urugamba, none na guverinoma iyobowe na FPR ikaba igitsinda ibitego kugeza magingo aya.

      • @Rwema we, reka tugerageze kugusubiza ku bibazo wabajije cyangwa wibaza, kandi turabigusubiza tugendeye ku murongo wo gukoresha ukuri nta marangamutima ashingiye ku bwoko dushyizemo. Ukuri nyako niko kuzakiza abanyarwanda n’igihugu cyabo.

        1. Ku kibazo cya mbere uravuga uti:”Ingoma ya cyami yavugwaga ko itonesha abatutsi. Kuba byaravugwaga ntibisobanuye ko ari ukuri. Ese abatutsi byari bisobanuye iki? Bari bande? Batoneshejwe bate?”

        Dore igisubizo: Kuba byaravugwaga ni uko byariho. Kuba abatutsi baratoneshwaga byari biriho kandi nta kibi kirimo. Gutonesha umuntu runaka ubwabyo si bibi, ahubwo ikibi ni ukumutonesha ariko iruhande ugatsikamira undi. None se niba ku ngoma ya Cyami Umwami wese yaragombaga kuba ari Umututsi, hanyuma uwo mwami akaba ariwe ushyiraho aba Chefs na ba Sous-Chefs bamufashaga mu kuyobora igihugu, kandi bikaba byaragaragaye ko abo ba Chefs na ba Sous-Chefs hafi ya bose bavaga mu bwoko bw’abitwaga abatutsi, indi gihamya yerekana ko abatutsi batatoneshwaga ni iyihe???

        Reka tuguhe urugero, kugeza mu kwezi kwa kabiri 1960 icyo gihe hariho aba sous-chefs b’abahutu n’aba sous-chefs b’abatutsi ku buryo bukurikira:
        Muri BYUMBA hari aba sous-chefs 43 b’Abatutsi kuri 7 b’Abahutu
        Muri Kibungo hari aba sous-chefs 41 b’Abatutsi kuri 0 b’Abahutu
        Muri Astrida (Butare) hari aba sous-chefs 42 b’Abatutsi kuri 21 b’Abahutu
        Muri Kigali hari aba sous-chefs 37 b’Abatutsi kuri 20 b’Abahutu
        Muri Nyanza hari aba sous-chefs 37 b’Abatutsi kuri 19 b’Abahutu
        Muri Kibuye hari aba sous-chefs 18 b’Abatutsi kuri 7 b’Abahutu

        Ibyo ushatse wabisanga muri za “archives” zanditswe n’umugabo witwa “Marcel POCHET” wahoze ari umujyanama w’Umwami Rudahigwa mu Rwanda. By’umwihariko ushatse wasoma igitabo cye yanditse cyitwa “Rétrospective: Le problème rwandais 1952-1962”.

        2. Ku kibazo cya kabiri cyerekeye “Akarengane” kagirirwaga abitwa abahutu ku ngoma ya Cyami ako karengane kakaba ariko katumye havuka amakimbirane yabyaye icyo bise “Revolution Populaire” yo muri 1959, rwose byo ushatse wasoma za archives nyinshi zihari n’ibitabo byinshi bisobanura ukuntu kuri iyo (zo) ngoma ya (za) Cyami hari “Akarengane” ku bahutu ku buryo bugaragara, kugeza naho hashyirwaho System y'”ubuhake”, “ibikingi” “igisigati-igikorera”.

        Ushatse wanasoma ikindi gitabo cyitwa “The Cohesion of Oppression, Clientship and Ethnicity in Rwanda” cyanditswe n’Umunyamerika-kazi witwa “Catherine Newbury”.

      • @Friend we, reka tugerageze kugusubiza ku bibazo wabajije cyangwa wibaza, kandi turabigusubiza tugendeye ku murongo wo gukoresha ukuri nta marangamutima ashingiye ku bwoko dushyizemo. Ukuri nyako niko kuzakiza abanyarwanda n’igihugu cyabo.

        1. Ku kibazo cya mbere uravuga uti:”Ingoma ya cyami yavugwaga ko itonesha abatutsi. Kuba byaravugwaga ntibisobanuye ko ari ukuri. Ese abatutsi byari bisobanuye iki? Bari bande? Batoneshejwe bate?”

        Dore igisubizo: Kuba byaravugwaga ni uko byariho. Kuba abatutsi baratoneshwaga byari biriho kandi nta kibi kirimo. Gutonesha umuntu runaka ubwabyo si bibi, ahubwo ikibi ni ukumutonesha ariko iruhande ugatsikamira undi. None se niba ku ngoma ya Cyami Umwami wese yaragombaga kuba ari Umututsi, hanyuma uwo mwami akaba ariwe ushyiraho aba Chefs na ba Sous-Chefs bamufashaga mu kuyobora igihugu, kandi bikaba byaragaragaye ko abo ba Chefs na ba Sous-Chefs hafi ya bose bavaga mu bwoko bw’abitwaga abatutsi, indi gihamya yerekana ko abatutsi batatoneshwaga ni iyihe???

        Reka tuguhe urugero, kugeza mu kwezi kwa kabiri 1960 icyo gihe hariho aba sous-chefs b’abahutu n’aba sous-chefs b’abatutsi ku buryo bukurikira:
        Muri BYUMBA hari aba sous-chefs 43 b’Abatutsi kuri 7 b’Abahutu
        Muri Kibungo hari aba sous-chefs 41 b’Abatutsi kuri 0 b’Abahutu
        Muri Astrida (Butare) hari aba sous-chefs 42 b’Abatutsi kuri 21 b’Abahutu
        Muri Kigali hari aba sous-chefs 37 b’Abatutsi kuri 20 b’Abahutu
        Muri Nyanza hari aba sous-chefs 37 b’Abatutsi kuri 19 b’Abahutu
        Muri Kibuye hari aba sous-chefs 18 b’Abatutsi kuri 7 b’Abahutu
        Ibyo ushatse wabisanga muri za “archives” zanditswe n’umugabo witwa “Marcel POCHET” wahoze ari umujyanama w’Umwami Rudahigwa mu Rwanda. By’umwihariko ushatse wasoma igitabo cye yanditse cyitwa “Rétrospective: Le problème rwandais 1952-1962”.

        2. Ku kibazo cya kabiri cyerekeye “Akarengane” kagirirwaga abitwa abahutu ku ngoma ya Cyami ako karengane kakaba ariko katumye havuka amakimbirane yabyaye icyo bise “Revolution Populaire” yo muri 1959, rwose byo ushatse wasoma za archives nyinshi zihari n’ibitabo byinshi bisobanura ukuntu kuri iyo (zo) ngoma ya (za) Cyami hari “Akarengane” ku bahutu ku buryo bugaragara, kugeza naho hashyirwaho System y'”ubuhake”, “ibikingi” “igisigati-igikorera”.

        Ushatse wanasoma ikindi gitabo cyitwa “The Cohesion of Oppression, Clientship and Ethnicity in Rwanda” cyanditswe n’Umunyamerika-kazi witwa “Catherine Newbury”.

        • @Rwema,
          Urakoze ku bisubizo n’ingero watanze ndetse n’ibitabo bitandukanye bigaragaza ibintu bibiri:
          1. Uko ingoma ya cyami yitirirwaga abatutsi ikanabatonesha iheeza abahutu.
          2. Uko akarengane kakorerwaga abahutu ari ko katumye habaho revolution ya 1959

          Muri comment yanjye ntabwo nahakanye cg nemeze izi ngingo zombi. Ahubwo navugaga ko mbere y’uko twemeza ikintu nk’ihame, urugero ko ingoma ya cyami yari iy’abatutsi, hakwiye kubanza kwibaza ibibazo bitandukanye. Wasobanuye utanga n’ingero z’uko iyo ngoma yari iy’abatutsi ikabatonesha ikanaheeza abahutu, ariko ntiwasobanuye icyo ijambo umututsi byasobanuraga, n’umuhutu icyo byari bivuze. Aho ntiwasanga icyo ayo magambo yasobanuraga gitandukanye n’uko cyaje gusobanurwa nyuma n’uko tucyumva ubu? Ese aho ntiwasanga hari n’abitwaga abatutsi bari baratereranywe n’iyo ngoma ‘Nyiginya-Ntutsi’ byitwa ko yari iyabo? Ese ko hari n’abahutu bari baratereranywe n’ingoma ‘Shiru-Hutu’ bitirirwaga, aho ntibyaba ari ko byari bimeze no mu gihe cy’abami?

          Ese uyu munsi ingoma dukwiye kuyumva dute? Uko mbirora n’uko ingoma ihora ari ingoma kandi icyo ikora ni cyo kiyiranga. Nk’uko Rwemera yabivuze umurongo w’ingoma igendera ku moko uyibwirwa n’ibikorwa byayo bitonesha cg biheeza ubwoko ubu n’ubu.

          Kuba rero uyu munsi hari ingoma idashyiraho ingamba z’imiyoborere zishingiye ku moko s’uko itabishobora ahubwo n’amahitamo y’undi murongo wa politiki ishingiye ku Bunyarwanda mu gihugu kitwa u Rwanda. N’aho kuba hashobora kuba abantu bifuza cyangwa barebera imiyoborere mu ndorerwamo z’ubwoko, jye mbona ari ubumuga dusigirwa n’amateka bamwe bagizemo uruhare abandi bakisanga bayarimo batyo batarayagizemo uruhare. Gusa ubu ni ubumuga buvurwa bugakira. Urugendo rwo kwibohora rurakomeje rero. Harakabaho u Rwanda ruzira amacakubiri ayo ari yo yose

  • @ RWEMERA
    Ibibazo ubajije bifite ishingiro. Niba mu Rwanda hari abanyamateka bagihari nisabiraga ko bazajyanwa i Gabiro mu gihe cy’amezi atandatu (si ngombwa kubambika uniforms no kubakoresha akarasisi), inshingano yabo yaba ari iyo kutwandikira amateka y’u Rwanda azira amarangamutima guhera ku gihe umuntu wa mbere yakandagiriye ku butaka bw’u Rwanda. UIwo muntu kandi ashobora kuba yari umutwa basigaye bita ko yasubijwe inyuma n’amateka. Aya mateka turayanyotewe. Ntidukeneye amateka atangirira muri I959.Dukeneye amateka nyayo. Kabarebe kuki atabwiye urubyiruko ukuntu yabashije kuba chef d’Etat Major wa RDC?

    • RWEMERA atanze igitekerezo kiza baza tubwire uko urwanda rwabayeho? nu muntu wa mbere wa rubayeho naho yaturutse. ese yavugaga ikinya rwanda?

  • @ RWEMERA & Kagabo

    Ikiganiro or conference igira topic yayo. Nu mwanya bayigene (Time), – So Kabarebe yavuze muriyo headline rero ntakibazo.

    Ubwo namwe muza sabe mujye kubabwira amateke yambere yaho, surtout sans sentiment ( amarangamutima) ni ranqueur ( guhora) , ariko mwubaka nk uko yabikoze.
    Ikibazo nuko Africa tugira amaranga muti cyane. Mu Rwanda ho biragenda bishira nicyo nkundira FPR nubwo ntayirimo. Kuko FPR yigisha – Patriolism , ika ryanya fanatisme na amatilisme yaranze u Rwanda nabayemo kera.

    Nuko tuzubaka urwanda rwiza.

    Rwasa

    • Hahahaaaa, wasetsa n’uvuye gushyingura kabisa ! Niko Rwasa we urayihakana kubera iki ko idasumbirijwe ?

    • wowe urahaze sha! wasanga alibo baguhaye akazi ukaba umaze kwijuta ngo harya ntuyibamo tuza nubundi ntawuyiguteramo kuko kuba muki FPR si ubuka kuli list yabo ahubwo ni mumutwe.naho ngo nta fanatisme…icecekere twe rubyiruko tuzi ibyo tubona aha hanze nubwo twicecekeye

  • thx Gen, nizere ko na Minister Phillibert yumvishe impanuro zawe! areke kuba imfungwa y’amateka atagizemo uruhare! numvishe ibyo yavuze nifata ku kumiro! umuyobozi nka minister koko? ni agahomamunwa!

  • Amateka utayazi ntamenya iyajya niyava ahubwo kuyasobanura neza niyo nzira izaturinda byose.Kuyaca hejuru kuyapfukirana mwabonye icyo byatanze.

  • Bwana Kalinda, ibyo uvuze nibyo peee ijana ku ijana. Minister Philibert should feel free, he is not guilty of anything, niba hari nibyo Se umubyara yaba yarakoze bibi cyangwa hari abo yahemukiye, ntabwo ibyo byabazwa Minister Philbert. Niba Philbert yaragizwe Minister ni uko abamushyizeho babonaga hari icyo ashoboye kandi yabafasha mu kubaka uru Rwanda no kuruzamura mu iterambere.Ntabwo bmuhaye uwo mwanya kubera impuhwe bamugiriye cyangwa kumwitura ineza yaba yarabagiriye.

    Ntabwo Philbert yasaba imbabazi ku cyaha atakoze, keretse wenda uwagikoze amutumye ati genda wowe unsabire imbabazi kuko njye ikimwaro cyaranyishe nta butwari mfite bwo guhinguka imbere y’uwo nagikoreye. Ariko niyo byagenda bityo, icyo gihe Minister Philbert yajya imbere ya rubanda rwahemukiwe akavuga ati “Data yantumye ngo yarabahemukiye none ngo arabasaba imbabazi”. Full stop.

    Uretse ko wenda Se wa Philbert yitabye Imana akaba atagihari (Imana imwakire mu bayo) ariko yebaye yari agihari, ndibaza niba koko Philbert yakwemera akajya imbere ya rubanda akavuga ati ndasaba imbabazi mu cyimbo cya Data kubera ibibi yabakoreye.

    Nyamara mwa banyarwanda mwe amahano yabaye muri iki gihugu arakomeye kandi kugira ngo tuzayibagirwe bisaba ubutwari ku mpande zombi, ariko rwose ntihakagire uhorana ipfunwe z’icyaha atakoze, kandi ntihakagire ushaka gutuma umuntu utarakoze icyaha yumva ko yagikoze.

    Ariko kandi n’uwumva koko muri we ubwe yarakoze icyaha, nagire ubutwari abisabire imbabazi ku giti cye ntawe yihishe inyuma, kuko nabwo ni ubutwari.

  • General Kabarebe n’inkotanyi zose muri rusange hari igihe umuntu abura uko abashimira, akabwira Imana ngo ijye ibihera umugisha gusa! Iyo batahaba ubu tuba tuvuga andi mateka, cg ariyo atuvugwaho. Mwarakoze cyane kwitanga.

  • @ AKUMIRO:

    Uwo ntuza Chryso se uramubwira buriya ugirango ashobora kumva, rwose urimo guta igihe cyawe. Gusa wibagiwe no kumubwira n’abo bicwaga batanzweho ibitambo mu migenzo, kandi bigakorwa hashingiwe ku bwoko baturukamo. Amateka yanyu ni umwanda gusa !

    Uru rwanda rwanyoye amaraso, nimutiyemeza kurwubaka bundi bushya mukaguma muri munyumvishirize, muri njyewe na bariya, mur ni njye njyewe njyenyine…bizaba bigaragaza ko muri ibiburabwenge kuko abana banyu muzabaraga uwmiryane uzatuma bahenebera.

  • Rwemera, Kagabo n’abandi, mwanyemerera mugasoma aya mateka yo ku Ngoma z’Abami ngiye kubagezaho? Ndayahina kuko uyanditse yajya kuri pages nka miliyoni, ni ukumbabarira, ntiwayatamanzura umunota 1 ngo uzapfe ubishoboye! 1. Reka mpere ku bibazo: Ese mu Rwanda rwo hambere ( reka wenda mvuge ku Ngoma ya Cyilima Rujugira, ahasaga 1750) mu Rwanda higeze haba ibi by’amoko ya Hutu, Twa na Tutsi? Rujugira se yari gutsinda ibihugu byari byateye u Rwanda ari byo Burundi, Bugesera, Gisaka na Ndorwa iyo Ingabo z’u Rwanda zitaba zimwe? 2. Ese Umuhutu, umututsi cg umutwa biva ku zihe nshinga? 3. Ni ibihe bihugu byategekwaga n’abo mwita Abahutu, Abatutsi cyangwa Abatwa ku Ngoma z’Abami? N’ubwo ku butegetsi hatabura amakosa (Ingoma izo ari zo zose) cg abayobozi (abategetsi b’intege nke cg b’ibisare), ariko ndahamya ko Imitegekere y’Abami yungaga ubumwe bw’abanyarwanda kuruta kubatanya! Ivangura ryafashe indi ntera aho Abakoloni baziye mu Rwanda.

    Reka njye mu mateka nyirizina mpereye ku cya nyuma! Ubwo mugiye kuvuga Mashira wa Nkuba ya Sabugabo wategekaga Nduga muvuge muti yari Umuhutu! Hanyuma yaba umuhutu, uwo mwita umututsi (ubwo ndavuga umwami Mibambwe Sekarongoro Mutabazi) akajya kumusaba umugeni (Bwiza bwa Mashira warongowe na Gahindiro ka Mibambwe Sekarongoro, amwambuye Rugayi rwa Buzi umutware w’i Burundi)? Mashira yari Umubanda, ntabwo yari Umuhutu! Muti inkiga (ibice by’imisozi) byayoborwaga n’abo mwita Abahutu? Nyamara Nzira ya Muramira (wategekaga u Bugara mu gihe cy’Ingoma y’umwami w’u Rwanda Ndahiro Cyamatare, ahayinga 1500) yayoboraga yari Umwega! Yari kuza gutera Ingabo mu bitugu se bene Yuhi Gahima ari bo Juru, Bamara na Mutezi kwikiza Cyamatare kandi bari Abanyiginya (abo mwita Abatutsi)?

    Nkomeje gato, Nkuba ya Nyabakonjo wayobora u Bwanacyambwe ntimuri bumwite Umuhutu kandi yari uwo mu bwoko bw’Abongera? Bamwita Umuhutu cyo kimwe ngo na Habyalimana da! Nyuma yo guhungira i Bugufi se, umutware waho Ruhiga rwa Gihumbi yari kwemera gusaba umukobwa wa Nkuba nyine ari we Nyabyanzu, kandi atari imfura nk’uwo Muha? Hanyuma se Umwami w’u Rwanda Mibambwe Sekarongoro (mwita Umututsi, nkamwita Umunyarwanda w’Umunyiginya) yari kujya gusabira umuhungu we Gahima Matama ya Bigega bya Ruhiga rwa Mutashya, mu gihe yari azi ko Matama afite amaraso ku Muhutukazi (ni babivuga) Nyabyanzu? Ni byinshi navuga, ariko sinabirangiza aka kanya! Gusa, mu Rwanda hari amoko 18, kandi yasangiraga ubutegetsi n’ubwo ab’inda Nyango nka Ruhwa na Mateke babivuga ukundi! Ayo moko yari (n’ubu ariko aracyahari, kandi n’ubwo njye nyavunjamo ubwoko bumwe bw’Abanyarwanda, ariko ntacyo yo atwaye): Abanyiginya, Abega, Abakono, Abasinga, Abazigaaba, Abatsobe, Abongera, Ababanda, Abashambo, Abahondogo, Abenengwe, Abanyakarama, Abaha, Abashingo, Abacyaba, Abagesera, ..! Ibyo bya Hutu, Twa na Tutsi ko bije mu mwaka w’1932, byatumye mwanduranyiriza iki ko ari ibicurano bidafite epfo na ruguru, shinge na rugero? Hari n’uwavuze Jenoside y’Abahondogo n’Abanyamulenge, koko hari uwo muri abo watsembwe kubera ubwoko? Abahondogo benshi bapfuye mu ntambara u Rwanda rwarwanaga n’u Bugesera rushaka kubwigarurira, Abahondogo bari ku Ngoma mu Bugesera nyine intambara ibabera icyorezo kubera kwanga guhara Ingoma! Abanyamulenge (bakomoka kuri Byinshi bya Juru wa Yuhi Gahima) bahungishijwe n’ikimwaro nyuma y’ahobatsindiwe na Ruganzu Ndoli mu ntambara y’ubwiko barwanyagamo uwatazwe Ingoma ari we Cyamatare, maze bapfatanya n’Abanyabungo (bayoborwaga na Nsibura Nyebunga), n’Abagara (bayoborwaga na Nzira ya Muramira), bapfakaza u Rwanda, bica Umwami Ndahiro Cyamatare, Umugabekazi Nyirandahiro Nyirangabo, Nyabacuzi (nyina wa Ndoli akaba na mubyara w’Umusinga Nyaruzi rwa Haramanfa wayoboraga mu Burwi, agatuza za Gisagara mu Mukindo wa Makwaza) n’abandi batobi benshi b’i Bwami biciwe mu Miko y’abakobwa mu Karere k’ubu ka Ngororero! Ndoli (wimye ku izina rya Ruganzu) rero abundutse ava I Karagwe k’Abahinda (Tanzaniya y’ubu), atangira kuvanaho ibyigomeke byari byarononnye u Rwanda, bica bagakiza, rubanda rutakigira ijambo, igihugu cyaramunzwe n’amacakubiri; maze bene Byinshi bya Juru wigometse barahunga ku bwinshi kubera gutinya uburakari bwa Ruganzu! Mbese ni nk’uko abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi bahungiye za DRC n’ahandi, gusa n’uko bo Kagame (ngereranya na Ruganzu Ndoli) yabasabye gutaha ubutabera bwa Gacaca dukesha Umwami Cyilima Rugwe bugakora akazi kabwo!

    Ubuhake benshi bita imirimo y’agahato, hari uwahatswe utarahembwaga? Ese benshi mu banyarwanda hari udafite umukozi wo mu rugo, hari ibirombe bitabamo abacukuzi, hari inganda zitagira abakozi, hari banki cg ibigo by’ubucuruzi bitagira abakozi? Hari umuhakwa watatse ko yahakiwe inka cg imyaka ntagabane? Gusa wenda icyo gihe nta mategeko y’umurimo cg inkiko z’ubucuruzi byabagaho, ngo birenganure uwashoboraga kurengana!!! “Ubuhake” biva ku rurimi rw’ikirashi “ubuhatsi” bivuga ubutegetsi!

    Abatsimbarara ku guheka umwami mu ngobyi, murapfa ubysa rwose! Mubona se Perezida adatwarwa mu modoka kandi akarindwa n’izindi? Mwari mwabona yikingurira urugi se? Iyo yinjiye se kumusuhuza ntiduhaguruka twese?N’umwami byari uko rero, ni uko inda yasumbye indagu, indamu tukayishakira mu ndobke. Ariko aho byatugejeje ni twe tuhazi!!

    Uwahakwaga yabaga yishakira igabano ariko akahabonera n’igitinyiro agikesha shebuja! Uwavuze ko umuntu yakoraga icyaha umuryango wose ukarimburwa, ayo ni amarangamutima rusange (generalisation sentimentale) kuko nta wicwaga, ndetse n’iyo yagomaga birenze urugero, bamuciraga I Mahanga, akazaherayo! Ibyo byo gucishwa urusengo byari byarashyizwe na Gihanga Ngomijana, byanageze aho Umwami Cyilima Rujugira abikuraho kuko yavugaga ko umunyarwanda ari umunyagaciro, ko iyo umuciriye mu mahanga, cyari igihombo ku Rwanda, kandi ngo akaba yashobora gutiza amaboko igihugu yacikiyemo, akaba ihumane ry’u Rwanda, icyo gihugu kikaba cyazagiriza u Rwanda.

    Amateka y’u Rwanda ni maremare kandi ashinze imizi mu muco! Hari aho yagiye acuragana, ubundi agatsikira, ubundi akinoba hasi; maze ibisahiranda bikuririra kuri ayo makwa, bikayatobanga! Ngaho ahaje kuza ubuvukasi, maze iturufu ya Hutu, Twa na Tutsi iba ibonye uko ishweta (irongora) ikinyoma!! Murakoze kwihanganira indondogozi nkanjye!

  • Bwana Mujyanama, ibi byose urondoye harimo iby’ukuri ariko harimo n’ibinyoma. Nanjye nasomye ibitabo byinshi by’amateka y’u Rwanda ariko nta na hamwe nigeze mbona hari umwanditsi n’umwe ushima system “y’UBUHAKE” nk’uko urimo kubikora.

    Reka nakubwire ko ijambo “Umuhutu”, “Umututsi”, “Umutwa” ritatangiye kuvugwa mu Rwanda muri 1932 nk’uko ubyemeza. Ibyo rwose uvuga ntabwo aribyo. Niba warasomye amateka neza yo ku ngoma za Cyami, urazi neza ko mu gihe Umwami runaka yimaga ingoma yagombaga kwitwa amazina ajyanye n’umuhango wa cyami wo kumwimika, muri ayo mazina bavuga ko Umwami yagombaga gushyiramo n’izina rimwe rya “Gitutsi”. Iryo zina nta kinti ryari rigamije uretse kwerekana ko ari umututsi.

Comments are closed.

en_USEnglish