Digiqole ad

Rusizi: Ntibazi aho amafaranga batanga mu makoperative arengera…

 Rusizi: Ntibazi aho amafaranga batanga mu makoperative arengera…

Uru rubyiruko ruri mu mahugurwa ku kwiteza imbere mu karere ka Rusizi

Urubyiruko rwo mu karere ka Rusizi ruvuga ko rurambiwe no kuba nta nyungu rubona mu makoperative nyamara ngo batanga amafaranga y’umugabane shingiro ariko yaba mu bikorwa no mu nyungu ntibagire icyo babona. Ibi ngo bimaze imyaka ibiri batazi aho amafaranga batanga arengera.

Uru rubyiruko ruri mu mahugurwa ku kwiteza imbere mu karere ka Rusizi
Uru rubyiruko ruri mu mahugurwa ku kwiteza imbere mu karere ka Rusizi

Ni urubyiruko ruri mu makoperative yo mu mirenge ya Bugarama, Nyakabuye na Muganza rutunga intoki abayobozi b’ayo makoperative kwikubira no gucunga nabi imitungo yak operative.

Uru rubyiruko rwabwiye Umuseke ko rutajya rubona inyungu iva muri koperative zabo bityo ngo iterambere abandi bageraho baciye mu mashyirahamwe bo ni umugani.

Moise Nshimiyimana umwe mu rubyiruko rwo muri Koperative y’urubyiruko mu murenge wa Nyakabuye ati “ imyaka itatu irashize ntituzi niba amafaranga twatanze ageze kuri angahe, nta bwasisi tubona, tubwirwa ko yubaka ibikorwa rusange ariko ntituzi umugabane wacu ngo ni uwuhe kuri ibyo bikorwa.”

Ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi buvuga ko ikibazo cy’imicungire y’amakoperative bukizi kandi uzagaragarwaho kunyereza umutungo wa koperative azabihanirwa.

Harerimana Frédéric umuyobozi w’akarere ka Rusizi ati “twebwe nk’Akarere icyo dushimangira ni imiyoborere myiza ndetse no guhugura aya makoperative ndetse tugakurikirana niba buri munyamuryango abona ku migabane ye aho kwitwa umunyamuryango ku izina gusa niyo mpamvu turi kubegera ngo dukemure ibibazo nkibi.”

Urubyiruko rusaga 200 rwaturutse hirya no hino muri aka karere ka Rusizi ruteranye mu mahugutwa y’iminsi ibiri baganira ku byabateza imbere, kwihangira imirimo itari ubuhinzi gusa no kwibumbira mu makoperative.

Muri aka karere urubyiruko rurenga 300 rubarizwa mu makoperative anyuranye rwihangiyemo imirimo irubeshejeho.

Francois Nelson NIYIBIZI
UM– USEKE. RW/Rusizi

en_USEnglish