Kigali – Imikino nk’intwaro mu kubungabunga umutekano i Kinyinya
Ku cyumweru mu murenge wa Kinyinya hasojwe irushanwa ry’umupira w’amaguru rihuza amakipe y’utugari hagamijwe gukangurira abaturage kubungabunga isuku n’umutekano.
Mu mpera z’icyumweru dusoje, urubyiruko rwo mu tugari dutatu tugize umurenge wa Kinyinya mu karere ka Gasabo rwahuriye ku kibuga cya Gacuriro, ahabereye umukino wa nyuma w’irushanwa ry’umupira w’amaguru mu bahungu n’abakobwa.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge Kinyinya Umuhoza Rwabukumba yabwiye Umuseke ko banyujije ubukangurambaga mu mupira w’amaguru kuko bazi ko imikino ari intwaro yabafasha.
Rwabukumba yagize ati“Intego za mbere z’umujyi wacu wa Kigali ni ukwita ku isuku n’umutekano. i Kinyinya tumaze icyumweru dukangurira abaturage cyane urubyiruko kubungabunga ibyo byombi.
Twahisemo kubinyuza mu irushanwa ry’umupira w’amaguru rihuza amakipe y’abahungu n’abakobwa mu tugari kuko tuzi ko ari umuyoboro wadufasha kubabonera rimwe. Imikino inahuza (guhuga) urubyiruko ntibabone umwanya w’ibiyobyabwenge n’ibindi bishobora guteza umutekano muke.
Intego twayigezeho biranarenga, kuko twaboneyeho gukomeza umubano w’abaturage bacu binyuze mu busabane buba nyuma yo guhangana mu mikino.”
Akagari ka Gacuriro niko kegukanye igikombe mu bakobwa, naho mu bahungu cyatwawe na Kagugu.
Roben NGABO
UM– USEKE.RW