Digiqole ad

Nyaruguru: Aba bagore batangiye bizigama igiceri cy’100, ubu 2016 bungutse miliyoni 30

 Nyaruguru: Aba bagore batangiye bizigama igiceri cy’100, ubu 2016 bungutse miliyoni 30

Koperative ihinga ikwa yitwa Nyampinga igizwe n’abagore 117 n’abagabo batatu gusa, ikorera mu murenge wa Rusenge muri Nyaruguru, mu 2007 abayigize nibwo  bishyize hamwe ngo barwanye ubukene bari bafite, batangira bizigamira igiceri cy’ijana buri cyumweru uko bahuye. Nyuma y’imyaka icyenda babigezeho, nta bukene bafite ahubwo bageze ku ruganda rwabo rwungutse muri uyu mwaka agera kuri miliyoni 30.

Bamwe mu banyamuryango ba NYAMPINGA ku ruganda rwabo
Bamwe mu banyamuryango ba NYAMPINGA ku ruganda rwabo

Iyi koperative ikora imirimo y’ubuhinzi, gutunganya no gucuruza ikawa, umusaruro wabo watangiye kubona isoko no muri USA

Bavuga ko bagitangira mu 2007 bari bugarijwe n’ibibazo bishingiye ku bukene mu miryango yabo. Bakumva inama z’ubuyobozi bukangurira abantu kujya hamwe mu mashyirahamwe bagasha uko bakemura ibibazo bafite.

Umuseke wabasuye aho bakorera i Rusenge mu kagari ka Bunge. Abayigize bavuga ko ubu bivanye mu bukene, buri munyamuryango yoroye itungo rigufi kandi afite imigabane mu ruganda ubu bagezeho.

Bagitangira ngo uko bahuraga buri cyumweru bizagamiraga igiceri cy’ijana kugira ngo hamwe bibafashe gufanya mu bibazo bimwe na bimwe. Bahereye kuri iki gice bagiye buhuza imbaraga mu buhinzi bwa kawa kugeza ubwo ubu bafite uruganda.

Mu banyamuryango 120 bagize Koperative NYAMPINGA abagabo ni batatu gusa, kubera imyumvire ikiri hasi y’abagabo benshi nk’uko bivugwa na Sibomana Venuste umwe muri aba batatu bayirimo. Nyamara ngo imiryango irafunguye no ku bandi bagabo bakwifuza kwisungana n’aba bagore.

Esteri Mukangango niwe Perezidante wa NYAMPINGA, avuga ko kwizigama bahereye hasi, kugira intego no guharanira kuzigeraho aribyo byatumye ubu bafite koperative ikomeye iwabo aha Rusenge na Nyaruguru.

Ku bufatanye n’abafatanyibikorwa nka Sustainable Harvest Rwanda ubu ikawa yabo yabonye isoko muri Amerika , mu 2015 nibwo ngo yatangiye kujyayo ifite izina rya NYAMPINGA uyu mwaka ngo bungutse miliyoni 10.

Mukangango ati “mu 2015 ikawa yacu ibona isoko muri Amerika twungutse miliyoni icumi kuko twari twagize udukawa duke. Uyu mwaka twabonye Toni 129,7 kandi twaranishyuye (inguzanyo) ubu dufite miliyoni 30 twungutse .”

Abagore bo muri iyi Koperative bandi baganiriye n’Umuseke bavuga ko ubuzima bwabo bwahindutse, ngo nta ukibura ubwisungane mu kwivuza , nta ucyambara nabi kandi bose ubu borojwe itungo rigufi.

Intego yabo umwaka utaha ni uguhinga bagasarura Toni 500 za kawa,bakunguka bagakomeza gutera imbere no guteza imbere imiryango yabo n’igihugu cyabo.

Aba bagore ku ruganda rwabo Umuseke wasanzeyo bacye muri bo baje gukurikirana imirimo imwe n'imwe
Aba bagore ku ruganda rwabo Umuseke wasanzeyo bacye muri bo baje gukurikirana imirimo imwe n’imwe
Muri iyi minsi nta mirimo bafite kuko barasaruye baranika barashesha baracuruza, ubu bategereje undi musaruro
Muri iyi minsi nta mirimo bafite kuko barasaruye baranika barashesha baracuruza, ubu bategereje undi musaruro
Aha ni aho basasa ikawa iyo zeze
Aha ni aho basasa ikawa iyo zeze
Batunganyije uruganda rwaho n'aho basukurira umusaruro wabo wa kawa
Batunganyije uruganda rwaho n’aho basukurira umusaruro wabo wa kawa
Uruganda rwabo ni kimwe mu bikomeye mu buzima bwabo uyu munsi
Uruganda rwabo ni kimwe mu bikomeye mu buzima bwabo uyu munsi
Imwe mu mashini zibakorera imirimo yo gutonora ikawa
Imwe mu mashini zibakorera imirimo yo gutonora ikawa
Ikawa ya Nyampinga ku isoko ngo barayikunze cyane. Iyi ni iri mu mirima yabo bategereje ko yera
Ikawa ya Nyampinga ku isoko ngo barayikunze cyane. Iyi ni iri mu mirima yabo bategereje ko yera
Mukangango Esther perezidante wa koperative Nyampinga avuga ko mbere bavomeshaka umutwe amazi yo koza Kawa bakanjya burira basuka mu kijyega
Mukangango Esther perezidante wa koperative Nyampinga avuga ko mbere bavomeshaka umutwe amazi yo koza Kawa bakanjya burira basuka mu kijyega
Nyampinga ubu irimo kwiyubakira stock yo kubikamo Kawa mbere yuko gusheshwa ngo yoherezwe ku masoko
Nyampinga ubu irimo kwiyubakira stock yo kubikamo Kawa mbere yuko gusheshwa ngo yoherezwe ku masoko
 Ubuzima bwabo ngo bwarahindutse mu miryango yabo
Ubuzima bwabo ngo bwarahindutse mu miryango yabo kandi bizeye ko bazakomeza kurushaho kunguka

Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW

4 Comments

  • It is called social economic transformation
    Keep moving my Rwanda, abana bawe twishimiye intambwe uri gutera ugana imbere.

    NYAMPINGA mwe mukomereze aho ibyiza biri imbere

  • IBI BINTU NI BYIZA PEEEEE!!!!!!! MUKOMEREZE AHO!!!

  • Ni byiza gusa nihatagira ibifi binini bibyivangamo ngo biterure utwo dufaranga twose! rwose mujye imbere ni byiza!!!

  • Iriya kawa bafite (urugero kuri iriya foto) yarengeje igihe cyo gukatwa cyangwa kuvugururwa. Ntabwo umusaruro wayo ushobora kuba mwiza. Ubundi ntabwo kawa iba igomba kurenza imyaka 15 mu murima itarasimbuzwa inshya, ariko iyo dufite irenga 25% irengeje iyo myaka, ndetse hari n’iyo ku bw’ababiligi ikiri henshi mu gihugu. Ikibazo nyamukuru cya kawa, ni ibiciro byayo bishyirwaho ku masoko ya za London na New York, hakaba ubwo umuhinzi ahabwa ari munsi y’ayo yashoye. Iyo ibiciro bigiye munsi y’amadolari ane ku kilo kuri green coffee, abahinzi baba bayatayemo.

Comments are closed.

en_USEnglish