Digiqole ad

Mugiraneza Migi yirukanywe na AZAM FC yo muri Tanzania

 Mugiraneza Migi yirukanywe na AZAM FC yo muri Tanzania

*Ashobora kujya gukina muri Vietnam

Tanzania – umukinnyi wo hagati w’ikipe y’igihugu Amavubi Mugiraneza Jean Baptiste bita Migi yasheshe amasezerano muri AZAM FC yari amazemo umwaka n’amezi atandatu nk’uko yabyemereye Umuseke.

Migi yamaze gutandukana na AZAM FC
Migi yamaze gutandukana na AZAM FC

Kuva muri AZAM bisa n’ibitunguranye kuko Migi yakinaga imikino myinshi muri iyi kipe.

Migi w’imyaka 29 ukinira n’ikipe y’igihugu Amavubi muri AZAM FC yari amazemo umwaka n’amezi atandatu.

Kuwa gatandatu tariki 10 Ugushyingo 2016 nibwo yakinnye umukino wa nyuma muri AZAM FC yo muri Tanzania. Yamaze gusesa amasezerano kuko atifuzwaga na bamwe mu bayobozi b’iyi kipe.

Mugiraneza aganira n’Umuseke, yatubwiye ko adasobanukiwe neza ibimubayeho muri iyi minsi kuko yavuye mu kiruhuko asanga hari abayobozi b’ikipe ye bamurwanya.

Mugiraneza yagize ati“Harabura icyumweru kimwe gusa ngo dutangire shampiyona. Tumaze ibyumweru bitatu mu myitozo. Nasubiye Tanzania mbere yo gutangira imyitozo Team manager wacu ambwira ko njye ntabyemerewe ngo umutoza ntanshaka, ariko ntibyari byo kuko nyuma umutoza yambwiye ko ndi mubo yifuza kugenderaho. Twahise dutangira imikino ya gicuti kandi nabanzaga mu kibuga.

Nakomeje kumva benshi bambwira ko ntishimiwe n’abayobozi kubera impamvu ntazi, ariko nkahumurizwa nuko umutoza we dukorana neza… Mu cyumweru gishize natumijwe kenshi abayobozi bakansobanurira ukuntu ntari mu mibare yabo ibintu ntasobanukirwaga neza. Byose byarangijwe ejo ku cyumweru ubwo CEO w’ikipe yambwiye ko ntari mu bakinnyi bazakoresha uyu mwaka ariko ngo bafite amakipe abiri anshaka ngomba gutoranya imwe njyamo vuba.”

Migi yasezerewe agifite amasezerano muri AZAM FC yagezemo tariki 14 Nyakanga 2015. Agomba kwishyurwa ibihumbi 24$ bingana n’imishahara y’amezi umunani yari asigaranye ku masezerano.

Biravugwa ko Migi ashobora gusinyira Than Quang Ninh FC yo muri Vietnam ikajya imuhemba ibihumbi 10 $.

Mu kwezi kwa karindwi 2015 nibwo Migi yasinye amasezerano y’imyaka ibiri mu ikipe ya AZAM FC yari yabaye iya kabiri muri shampionat ya Tanzania. Yari aturutse mu ikipe ya APR FC.

Migi yazamukiye mu ikipe ya La Jeunesse atangira kumenyakana mu 2005,  2006 ajya muri Kiyovu Sports ahamara umwaka umwe ahita yerekeza muri APR muri 2007 aho yavuye mu mwaka wa 2015 ajya muri Tanzania.

Migi yari yatangiye imyitozo yitegura shampiyona
Migi yari yatangiye imyitozo yitegura shampiyona
Umutoza wa AZAM Zeben Hernandez uri ibumoso yakundaga Migi
Umutoza wa AZAM Zeben Hernandez uri ibumoso yakundaga Migi
Yabwiwe ko atazakomezanya na AZAM uyu mwaka
Yabwiwe ko atazakomezanya na AZAM uyu mwaka
Mugiraneza wa gatatu iburyo ari mu bakinnye umukino wa gicuti na Mtibwa Shuga kuwa gatandatu
Mugiraneza wa gatatu iburyo ari mu bakinnye umukino wa gicuti na Mtibwa Shuga kuwa gatandatu

Roben NGABO
UM– USEKE.RW

9 Comments

  • YOOOO!!! ndababaye

  • Burya akenshi impinduka zitunguranye ziragorana, ariko zikaba intwaro nuburyo bwokugera kuntego.
    Migi, uracyari muto ufite,Discipline kandi ufite n’urugo byose bikaguha amahirwe nimbaraga zogukora cyane byisumbuyeho.

    Cyera hari umuntu nakoreraga,arantungura aransezerera mukazi, akoresha imbaraga mukumbeshyako akeneye urufunguzo narimfite rwa Office kuko ngobateganyaga gusana; kandi nawe asanganywe urwe; nararutanze ndusigira umuntu warushinzwe Logistic muri akokazi kuburyo n’umukoresha yariyatinye kumbwirako ansezereye; nkanyuma yiminsi ibiri nibwo numvise ndetse nkibihuha ko ntagikomeje akazi; byaramvunnye byaranangoye urabyumva.
    Ariko kuko narimfite inshingano, intego ndetse n’Icyerekezo ; ubwo nagiye gushaka akazi kampemba 1/2 yayo nahembwaga ntani izindi avantage nkizo narimfite;

    Ibyo byose byambere (Driven Force) bituma mbasha gukora cyane; ubu ayo yampembaga nayakubye incuro 12; Kandi bimpa namahirwe yokugira impinduka mubumenyi(Kwiga).

    Inama kuri Migi, iryo sijuru rikugwiriye ahubwo nijuru rikumurikiye.
    igendere kuko aho muri Tanzanie (Uretse gukina noguhembwa) ntikindi warikuzahavana ariko Vietnam nikindi gihugu,uwundi mugabane; abandi bantu bashya nindi mikorere.

    Ndasaba Chief Editor wanditse inonkuru kuzakora follow up story nyuma yuko Migi azava muri AZAM uko abayeho.

    Bibaye byiza iyi comment yanjye chief editor wayisangiza Migi ubwe or ukamvigisha : [email protected] or 0788304370 .

    Murakoze cyane!!

  • Iyi comment nanjye ndayemeye rwose 100% MIGI nagaruke i Kigali ubuntu abura Se na Nyina ariko ntiyabura Sebuja cyangwa Nyirabuja

  • hahahahahaha.ubuhe buhanga bwa migi ko njyewe namwitegereje kuva kera nkabura imikinire ye rwose.nta touche ya ballon afite ari tres brutal kdi akora amakosa menshi hagati.ahubwo buriya ikipe isanze yaribeshye kumugura .niyihangane yigire muri kiyovu kuko igikona nacyo nticyamwemera

    • Rekeraho wa mugabo we! wowe harya ukina kuri kangahe?

  • OHHHH! KUBA MWISI BIRAGORA, HARIGIHE UMUNU AGUKORERUBUGOME MUKAZI(MUBUZIMA) AKAKWIRUKANA NTAMPAMVU!BIRABABAZA GUSA AKENSHI IYO AMAKOSA ATARI AYAWE NDAHAMYA KO 100% ARIMANA IBA IGUHAMAGAYE ITI NGWINO AHO SIHO WARUKWIYE KUBA URI, NGWINO NKUJYANE AHEZA KURUSHA AHA!!!BYAMBAYEHO UMUNTU ARANYIRUKANA KANDI NARIMO GUKORA NEZA TWAKORERAGA KUMIBARE IMIBARE YONYINE NIYO YAVUGAGA UKORA NEZA NUDAKORA NEZA IMIBARE YANGE YARAZAMUKAGA BURI KWEZI GUSA YARANYIRUKANYE AZANA UWO NDUSHA UBUSHOBOZA GUSA WINSHUTIYE. NAGIYE AHANDI NDAKORA NIYUNGURA UBUMENYI NDETSE NUMUSHAHARA URAZAMUKA UBUZIMA BURAZAMUKA. MY FRIEND AKENSHI UMUNTU UKOIBYO NTAGO BIMUGWA NEZA NAWE ATARI KERA ABONA INGARUKA ZIBIBI YAKOREYE IKIREMWA MANA.
    MIGI DONT WORRY THOSE A DOORS THAT A BEING OPENED BY ALMIGHTY GOD, THOSE SO CALLED CEO’S ARE CEO’S OF COMPANIES NOT CEO OF LIFE EVEN THEM ARE RECRUITED LIKE YOU THEY WILL BE EXPELLED TOO FROM THEIR JOB, YOU WILL SUCCCEED I KNOW WHEREVER YOU WILL BE!!!!!

  • @ Paul That true 100% . May God bless you.

  • NIBA MURI VIETNAM bitarakunda niyigarukure muri APR turamukunda cyane

  • Sorry Migi, he seems to be a kind and serious guy it is sad to hear sad story on him. amakipe niko abigenza bakwereka ko bakigukeneye kugirango ukomeze ukina uri motivated and committed ariko ubuyobozi iyo busanga uhembwa menshi kandi ikipe ifite ibibazo by’amafaranga birukana bahereye ku bahembwa menshi kandi bakuze. kandi Ku myaka 29 Migi is at the end of his career than at its beginning ashobora kuba ari no mu bahembwa meshi mwikipe. kuba kandi y’itonda ntanamenye gucinya inkoro mu bayobozi nabyo ntibifasha kuko abandi bakinyi bo wasanga babikora kandi Coach ntabwo decision nkiyi nta ruhare ayigiramo. But These are just my assumptions. Ariko ubukire bwe buri mu kaguru ke , if he keeps performing well he will get easily other opportunities i have no worries about that. Ariko ntiyihutire kujya muri VietNam atabanje kumenya ibyaho uko bimeze bashobora kukubeshyesha amafaranga menshi wagerayo ugasanga babeshya. He should be careful with those exotic leagues many africans go there expecting wealth and fame and come back with shame and rugs. kandi nta mpanvu numva Azam isesa amasezerano kandi ikanamwishura amafaranga yamezi 8 adakoze, ahubwo yari kumugurisha officially niyo kipe ya Viet Nam ahubwo ikabona amafaranga!! Ntibyumvikana. He should only leave with his signed contract, work permit. all the best man all will be good

Comments are closed.

en_USEnglish