Episode 66: James asanze Djalia yarigiriye mu mahanga. i Huye amahugurwa ararangiye
Umuyobozi w’amahugurwa akimara kugenda agasiga atubwiye ko amahugurwa ari busozwe nimugoroba narasuherewe sinigeze mbyishimira na gato ariko ndabyirengagiza dukomeza kwiga, amasaha ya pause ageze njye na Jane dukomeza kwicara, ako kanya mba ndahindukiye tugihuza amaso twese tumwenyurira rimwe!
Njyewe-” Hi Jane!”
Jane-” yes Hi Eddy!”
Njyewe- ” waramutse ute se?”
Jane-” sha urebye naramutse neza , ariko naraye ntasinziriye!”
Njyewe- ” ooooh! kubera iki se Jane?”
Jane-” naraye ntecyereza kuri wowe!”
Njyewe- “yooooh nanjye disi nuko, uziko twararanye mu ntecyerezo!, gusa njye umutima wakomeje kunyemeza ko utazisubiraho!”
Jane- ” Eddy, nongeye kukubaza niba koko utazicuza?,ni ukuri inzira zanjye zose zirafunze,cyeretse niba hari indi wizeye?”
Njyewe- ” Jane, niba ari inzira ifunze humura nuramuka wemeye kumfata ikiganza Imana yo mu ijuru izaduharurira inzira ,kandi tuzabaho mu byishimo kuko aho nzatsikira uzampagurutsa ndetse aho nawe unaniwe nkagusindagiza”
Jane- ” ahwiiiiiii”
Jane amaze kwiruhutsa gato yitegereje ibiganza byanjye arambura ibye mbisanganira nihuta
Jane- ” Eddy, urakoze gusa bizaba ari igitangaza nkunzwe nuwitwa Eddy nifuzaga!”
Nahise nitsa umutima nanjye ndeba mu maso ya Jane amasegonda macye nongera kubona ubwiza buzira inenge nibuka ko amahirwe nari mfite yo kumugumana uko mbyifuza iruhande rwanjye ari burangire muri iryo joro mpita mubwira!,
Njyewe-“Jane,witeguye gutaha?”
Jane- “ndeka sha Eddy, ubu koko kuki bibaye? numvaga nifitiye amahoro none reba!”
Jane yavuze gutyo aba amvugiye ibintu!, mu by’ukuri nanjye numvanga bimbabaje pe!,ariko nk’umuntu w’umugabo ndamubwira,
Njyewe-” Jane, mbabajwe nuko ugiye kuba kure yanjye, gusa sinshobora kuzatezuka kugutecyereza no kugukunda!”
Jane- “sha Eddy nanjye bizangora pe! muri iki gihe gito tumaranye numvaga mfite umutuzo udasanzwe kandi iki gihe cyambereye icyo gutungurwa nuko burya ngifite urukundo!”
Nahise mfata ikiganza Jane duhaguruka muri salle turasohoka ngo tujye kuba dufata amafu hanze, tugezeyo sinzi uwamuhamagaye yegera hirya ariko nkabona avuga asa n’utanga gasopo hashize umwanya aragaruka mba ndamubajije.
Njyewe-“Jane, ko mbonye usa nuvugira nabi kuri telephone bigenze gute?”
Jane-“ndeka sha Eddy, erega simukunda!”
Njyewe-“Inde se?”
Jane-“sha ni wa mugabo nakubwiye Papa ngo ashaka kunshyingira, si mukunda ,simukunda kandi sinzabana nawe!”
Jane akimara kumbwira gutyo nahise numva ngize agahinda ariko mpita nigarura ngo atabibona,
Njyewe-“Jane, uyu munsi ndashaka kukwibagiza byose!”
Jane-“ Eddy really?”
Nyewe-“yeah Bb!”
Jane-“gute se Eddy?”
Njyewe-” wowe mbwira niba ubyemeye!?”
Jane-“uuuuuh Eddy nako nta kibazo ndabyemeye!”
Njyewe-“ woooow! Urakoze cyane Jane!”
Akimara kunyemerera umwanya twahise tuva aho dusubira muri salle, dushyiraho akadomo kubyo twari dusigaje kubera ko nimugoroba nta yandi masomo yari ahari, ahubwo kwari ukwitegura ikirori cyo gusoza amahugurwa, Mwarimu arangije kutubwira muri macye ibyari bisigaye, yafashe umwanya maze adushimira muri rusange uko twitwaye,
Mwarimu-“ndashimira cyane mwese mwitabiriye aya mahugurwa , nubwo arangiye vuba ariko kuri njye nabonye muri abakozi beza kandi mukunda umurimo ubateza imbere mwe na companies mukorera, nka Mwarimu wanyu rero nsoje ibyo nagombaga kubaha ahasigaye n’ahanyu ho gushyira mu bikorwa ibyo mwize,nkuko bisanzwe bigenda murabizi kandi mwabinyuzemo aho ariho hose haba hari ababa baritwaye neza bagomba no gushimirwa, muraza kubitangarizwa mu birori byo gusoza amahugurwa biraba nimugoroba murakoze!”
Twahise tumuha amashyi dutangira gusohoka njye na Jane nk’ibisanzwe dusigara muri Salle gato.
Njyewe-“Jane, nizere ko bari buguhembe!”
Jane-“hhhhhhh ariko Eddy, sha ntukansetse n’ukuntu nakererwaga rimwe na rimwe nkanasiba koko!?”
Njyewe-“wabona bari buhembe n’umukobwa mwiza kurusha abandi mu bitabiriye amahugurwa!”
Jane yahise ankubita agashyi kandyoheye kubi! duhita duhaguruka natwe turasohoka tugeze hanze mba ndamubwiye,
Njyewe-“Jane, kuva waza ino, wari watembera basi ngo urebe icyo Butare irusha Kigali?”
Jane-” oya sha!,ubwose nari bwitemberane koko?”
Njyewe-” yooooh,ko mpari se waretse noneho tukajyana!”
Jane- “oya sha nabyifuzaga ariko ino hari abantu benshi baziranye na Papa bashobora kumbona bakamubwira bikaba ibibazo!”
Njyewe-” Jane, humura nyemerera basi uyu munsi wirengagize byose, kereka niba ufite imfunwe ryo kujyana nanjye!”
Jane-“ooooh my God Eddy, sinzigera na rimwe ngira imfunwe ryawe ahubwo nifuza kuba ishema ryawe, gusa nuko bitakunda kubera biriya byose uzi!”
Njyewe-“Jane, please wipfukirana icyo umutima wawe ushaka,nyemerera wenda uno munsi gusa!”
Jane-“sha Eddy gusa usenge Imana bimpire!”
Njyewe-” ooooh Jane, uranyemereye se?”
Jane yaracecetse gato arangije arambwira,
Jane-“Eddy, nubwo bigoye kubyemera ariko iyi niyo mpano ngiye kuguha kubwo kumbera uw’umwihariko mu bantu bose bari bari muri aya mahugurwa!”
Njyewe-“woooow!,urakoze cyane Jane!”
Jane-“you are welcome Eddy!”
Twahise tuva aho twari duhagaze tujya kuri reception gutanga numero za compte bari badusabye ngo baze kudushyiriraho amafaranga y’insimburamibyizi tugenda twiganirira byiza, ari nako abantu bakomezaga kuturangarira, sinzi ukuntu narebye hirya gato mbona Destine yicaye hirya kukabaraza nawe ari kutureba cyane ariko ndirengagiza nsa nutamubonye tuvuye gutanga account numbers Jane ahita ambwira.
Jane-” Eddy waretse nkajya kuruhuka gato nkanitegura gahunda yawe?”
Nashatse kwanga kubera numvaga nishimiye kugumana nawe, ariko mbona nta mpamvu ndamubwira.
Njyewe-” Bb, ni ukuri kukureka birankomerera mba numva twakwigumanira ibihe byose, gusa ubwo wanyemereye kumpa umwanya nta kibazo igendere!”
Jane-“yego sha Eddy, humura ndahari ku bwawe!”
Twahise tuzamuka twerekeza ku ma chambres, tugeze kuri chambre ye Jane ahita ahindukira gato aranyegera ampa aga kiss ku itama!,
Njyewe-“Mercie beacoup Cherie !”
Jane-” de rien Eddy,humura ndaza kukubwira nindangiza kwitegura!”
Njyewe-“yes Honey! ,I am waiting for you!”
Jane yahise yinjira nanjye nkomeza jya muri chambre yanjye ndafunga kubera ibyishimo mpita nidunda ku gitanda mfata telephone mpamagara James, nawe ahita ayitaba vuba!,
James-“Hello Eddy, Bro uziko nari ngiye kuguhamagara wana!”
Njyewe-“vana ibikabyo aho ndakuzi wowe n’ubusanzwe ntujya uhamagara!”
James-“ibyo byo ndabyemera, gusa impamvu noneho nari ngiye kuguhamagara,Bro namenye ukuri”
Njyewe-“ngo ukuri? ukuri kuhe?”
James-“ Djalia yagiye hanze!”
Njyewe-“what? Bro,wabimenye gute?”
James-“Bro, nimugoroba nihanduje icumu njya iwabo ngezeyo mpasanga Papa we, ambera umu Papa mwiza cyane ampa amakuru yose!”
Njyewe-“ eeeeh ayahe se?”
James-“Bro, ngo nyine Djalia yasanze Mama we uba hanze! kandi ngo ntabwo azagaruka kuko ngo yarangije no kubona ubwenegihugu!, Fille we ngo nawe yarigendeye ntazi aho aba!”
Njyewe-“ yaweee! mbega bibi!”
James-“ Bro,ubu niko gahinda ndiho gusa wenda buriya si yari uwanjye!”
Njyewe-“Bro,humura ihangane ubuzima burakomeza kandi ugire ikizere nanjye si nari nziko nzabona uwakirana ibyishimo umutima wanjye wari umenetse akagatingira kuwusana,ubu ndi mu byishimo by’urukundo na Jane!”
James-“woooow! Felicitation birangiye rwa rukundo rwawe rwari rugusendereye urusutse kuri Jane?”
Njyewe-“ cyane rwose!,ibyishimo mfite ndabigutuye muvandimwe wanjye!”
James-“ ndabyakiye ,kandi ni ukuri ibyishimo byawe nibyo byanjye!”
Njyewe-“ witegure rero ,nushaka ube ukonjesha ejo ndazamuka!”
James-“hhhhh siwumva se! abo bantu bashinzwe amahugurwa babonye ko ndambiwe kubaho ntafite umuvandimwe kabisa gira uze Bro!”
Njyewe-“ hhhh,reka nkureke rero turi kumwe ejo!
James-“ asanti sana Bro!”
Call end.
Nkimara kuvugana na James nahise ntekereza icyo ndibukorere Jane ngo mwereke ko mukunda by’ukuri,mpita mfata gahunda yo guhita jya mu mugi gushaka impano,
Ako kanya nahise nambara inkweto nsohoka chambre nkigera hanze mba mbonye Eric ngenda musanga mugezeho,
Njyewe-« bite se Eric !»
Eric-” ni sawa Mr Eddy!,nonese ko uri hano?»
Njyewe-« nari ndimo ndeba uko nagera hariya mu mugi tu!»
Eric-« eeeeh !,nanjye niho nanshakaga kujya ahubwo reka tujyanirane!»
Twahise dusohoka dufata ama moto twerekeza mu mugi ,tuhageze mba mbajije Eric,
Njyewe-«Bro, harya wowe ntukorera inaha ra?»
Eric-«eeh niho nkorera kabisa!»
Njyewe-« wamfasha kumenya ahantu bacuruza utu bijou tw’abakobwa se?»
Eric-«eeeh ! Bro, ugiye kugurira wa mu Baby wawe se ? mbwira neza nguhitiremo se wangu!»
Njyewe-« hhhhhhhh, wapi nuko nshaka kwitemberera nkareba ibyiza by’i Butare tu!»
Eric-«ewana, ino nitwo gusa ahubwo duhere hariya!»
Twinjiye muga shop, tugezemo negera umukobwa umwe wakoragamo ndamubaza,
Njyewe-«mwiriwe neza?»
We-« yego kalibu ! »
Njyewe-« stareh, none se mwamfasha kureba utu Bijou twiza nahamo umukunzi wanjye cadeau ?»
Uwo mukobwa yambereye umwana mwiza arambwira,
We-“nta kibazo rwose welcome, hari byinshi byiza urirebera gusa hari udu chenettes twaje uyu munsi twa or waza ukarebamo!»
Njyewe-“ok watwereka nta kibazo!»
Nahise mbwira Eric amfasha kureba tuba tubonye kamwe keza muri twose, mpita mbaza wa mukobwa.
Njyewe-“none se aka mushobora kutwandikiraho amagambo?»
We-“nta kibazo rwose, ubwo murabwira amagambo twandikaho!»
Namubwiye amagambo arangije ajya kubikoresha nka nyuma y’iminota icumi yari agarutse!
Eric-“eeeeeeh Bro, wakomeje kubimpisha ariko uyu mwana uguriye aka kantu uramukunda pe!»
Njyewe-“urabona ari keza kazamubera se?»
Eric-“Bro, ahubwo arahita akwemera birenze!»
Nahise nishyura turasohoka tugeze hanze
Eric-“Bro, ndizera ko ukabonye rero ,njye hari umuntu ngiye kureba gato, ubwo naho mu kirori tu!»
Njyewe-” nibyo Bro, kandi wakoze cyane!»
Eric yahise acaho nanjye mfata moto nsubira aho amahugurwa yaberaga tuhageze nishyura moto ndakomeza njya muri chambre, ngezemo ako kanya mpita nkora douche ndangije nambara agapantaro k’aga cotton n’agashati gato kanyegeye k’umweru n’agakweto k’umukara ibyo byose byari ukwitegura Jane! Nkomeza gutera imetero muri chambre ntegereje call ye !
Hashize nk’iminota makumyabiri ntegereje, ngiye kubona mbona Jane arampamagaye, mpita nitaba vuba vuba.
Njyewe-«Hello Bb!»
Jane-« yes Eddy!»
Njyewe-” Cherie ,wibagiwe gahunda yanjye se?»
Jane-“oya sha ,ahubwo narangije kwitegura ngwino kuri chambre yanjye!”
Nahise nsohoka mfunga vuba vuba ndamanuka nihuta ngera kuri chambre ye ndakomanga,
Jane-“oooh nizereko ari Eddy, kalibu sha!»
Ubwo nahise nkingura ngikubita amaso, oooh my God…………
Indi Episode ni ejo….
40 Comments
Waouhh mbega byiza Eddy muze kuryoherwa ibyishimo byawe nibyo byacu kbsa turakwemera
Naho James yihangane nubundi Djalia ntiyari uwe, burya umuntu ufata ibyemezo bihubutse njye ndamutinya, niyo bakubeshya ko umuntu ukunda yagukoreye ikintu gifite uburemere bungana iki, urababara ariko guhita ufata umwanzuro wubunyamaswa nkuriya wo gusohora umuntu ukamuta hanze si umutima wa kimuntu. Iyo aba umukobwa muzima yari kubabara ariko nibura akamuha umwanya akamusobanurira impamvu yamuhemukiye, yashaka agafata umwanzuro wo kumureka ariko ariko yamwubashye nkumuntu basangiye ibihe byiza. Courage Jane & Eddy mukomereze aho ariko mwitonde mu rukundo rwanyu kuko harimo amahwa mutarebye neza mwayakandagira.
Yoooo. Mbese Djaria yarigendeye?
MY GOOOD!! I FEEL IT TOO!
Good one! big up to the Chief Editor! uba wayitondeye kbsa.
Uwitonze akama ishashi. James nawe amaherezo azabona Djalia. Ndabyizeye bitagezweho hazaba harimo ka mugobeko.
Thanks umuseke
Mana weee ko ari gato cyane koko muzi kutwicisha amatsiko gusa
rnabatanze mwese . from canada
Jane uzafate Eddy neza muzatsinda urukundo nikintu cyukuri , James ihangene gusa uzasheke fille umuhe ikosora
Burigihe mba the1st one mukugasoma, gusa maze kunyurwa pe, mugitondo muduhe akandi.
uwantanze ninde ra???gusa urukundo ruraryoha KBS.
James,ihangane wowe na eddy ntimwahiriwe n,urukundo rwa mbere.arko n,ubundi Amoul scolaire ntijya ipfa guhira benshi.natwe byatubayeho.nimukomere mushake urukundo rushya kdi ruzabahira!gusa mu guhitamo muzirinde guhubuka. muzitonde mutazaba nkanjye.
great
Uyu munsi Imana ihabwe icyubahiro Ku byiza idukorera n’ibyo ikorera inshuti yacu EDDY.We na Jane igumye ibahezagire imigosha.Amen.
Ububndi nkuwakangahe ra usomye gusa ndabizi.ko ntaruwambere tu.ubu se Jams azongera agire amahirwe nka ya Efdy kweri yongere abone Djalia.Eddy se we asanze Kabebe yamuteguriye iki gitumye atungurwa.nahubutaha.ushaka kujya kuri grp ya whatsap y’abakunzi binkuru za,Eddy hamagara cg wohere ubutubwa bugufi kuri 0782848247.
Mbega byiza iyi nkuru isigaye imbere break fast rwose, gusa umusore wacu Eddy ndishimye ko yongeye kugira umunezero kandi noneho akaba yikundiye gusa nizereko bazava mu mahugurwa Eddy amenyeko Jane ariwe kabebe nawe amenyeko ariwe Eddy nyawe. Umva muraba mbere pe mfite umwana witwa Eddy mbese iyinkuru yatumye nongera gukunda irizina cyane. Umwandtsi rwose numuntu wumugabo turamukunda cyane.
Nahejo mugitondo.
iyi love story ni iya mbere muzo nasomye. Ikwiye gukorwamo film nziza yama episodes hagashakwa abakinnyi basobanutse beza nka Eddy, James na Jane. Byaba ari OK.
excellent
Inkuru niyihute tumenye neza papa Jane uwo ari we pe!!ikibazo Eddy agiye gutandukana na Jane atamwibwiye neza ko ari eddy wa kera kandi murabizi ko Jane atabona umwanya na muto!!bazahurira he rero!??Umuseke turabakunda cyane
ndanezerewe byahatari!
Mbega we!!!!! Kararyoshye pe! Gusa ntakiza nko gukunda nawe ugakundwa.
Ahaa! Banditsi aha mugomba kwitonda! Eddy azabana na Kabebe kuko nubwo mbona batari bubashe gusohoka muri chambre kuko Jane bari buze kumutwara mbere y’igihe nako ni mukanya batarasoza; Eddy agiye kumwibwira ndetse na Jane amusobanurire ikibazo cyose uko giteye ndetse na byabindi byatumye se amukura ku ishuri. Aba bana rero bazakomeza gukundana no kuzabana ari uko habayeho ikintu gikomeye cyane gisaba umutima ukomeye kwiyemeza no kwigomwa no kwihangana. Nyuma ya episodes ruranaka Se wa Jane agomba kugira ibibazo ntazvuga aka kanya ariko Eddy akazabigiramo uruhare mu kubiteza cg mu kubikemura!! Ikindi mutagomba kwirengagiza: Destine ni inshuti ya Boss wabo ku buryo bakiva mu mahugurwa azabeshyera Eddy (cyangwa yamaze no kubikora) bamwirukane!! Muri ibi byose hagomba kubamo dilema(amahitamo agoye!!)zirenze nk’uko byagiye bigaragara hamwe na hamwe mu bice bya mbere; ariko ubu bwo bigeze ahakomeye kandi. Nimushaka ko mbafasha muri iyi nkuru muzambwire nta kiguzi nzabaka: Ndi umwanditsi uvuga ikinyarwanda, igiswahili, icyongereza n’igifaransa. Another thing: Tubakundira ko mutivanga cya ngo mubogame!!!
hhhhhhhhhh urukundo ni danger eddy weeee ndumva nshaka kukubona pe!
esubu byabayeho?
Ku kibazo cya Destine, ibyo Paul uvuze naratekereje ko kumwohereza mu Mahugurwa na Eddy, ari kumumupangira bucece ataramumenya!!!
Icyo nabwira Eddy akomere agati kateretswe n’Imana ntigahungabanywa n’umuyaga.
Jewe Nabuze Ico Mvuga. Sinzi Kwari Kubera Ndi Umurundi.
urukundo nirwiza iyo ukunda ugukunda.je dis merci kubateguye iyi nkuru. Umuseke nari nsanzwe mbakunda none birikubye. Mwaaaaaa.
komeza kbs turagukurikiye
Oooh muduhe akandi turategereje
@Paul ushaka gufasha umwanditsi w’iyi nkuru cg ni wowe uyandika ko mbona waba ubirangije byose se nkurikije ibyo wanditse muri msg yawe ubwo twazasoma iki ko amatsiko waba warayatumaze kera, nkurikije uko wasobanuye uko ibintu bigiye gukurikirana inkuru tayari yarangiye. Kdi kugirango abantu bashyuhire gusoma episode nshya nuko baba bafite amatsiko yibigiye gukurikira gusa ni byiza niba nawe uri umwanditsi wadutungira agatoki aho inyandiko zawe ziherereye natwe tukisomera. Naho umwanditsi wiyi nkuru turamwemera 100% nakomeze atugezeho ama episodes akurikira twikomereze kuryoherwa. Murakoze
Hi Dude! Reka da biriya ni ibitekerezo gusa kandi ngirango binafasha abandika inkuru!
Twebwe abasomyi twifuza ko iyi nkuru yakomeza kudushimisha no kuduhuza ariko tukanamenya ko ama episodes atakurkirana uko tubyifuza. Thanks a lot.
Mwaramutse?ko twategereje episode 67 tugaheba????????????
Ndishimye cyane ko Eddy abonye uwo agiye kumenaho urukundo rwe nubwo bikomeye ariko ntakinanira Imana. Imana yarinze Eddy mubihe bikomeye izakomeza kubana nawe. Bigeze aho biryoshye nubwo ingorane ziri imbere ari nyinshi. Umuseke courage turabakunda
Episode nshya irihe yuyumunsi?twategereje amaso yaheze mukirere.
Ariko Mwaduhaye Akandi Ka Break Fist
abakunzi biyi episode mwese mwese imana ibahe umugisha
Mwaramutse neza! Eddy na Jane banyibukije byinshi peeee!! Nukuri nimudushyirireho eps 67 kuko ntamahoro nagira ntaragasoma,ndikukazi ariko mpari ntahari.
@Paul, turagushimiye kubw’umusanzu w’ubwunganizi. ariko nanone wadufasha ukaba urekeye gutanga ibitekerezo byerekeye uko inkuru izagenda kuko byatumara amatsiko yo gukomeza kwisomera.
Salut Aliane, biriya ni ibitekerezo gusa kandi binafasha abanditsi gutegura icyo twita suspens.
Urakoze cyane.
Amatsiko aranyishe uko Eddy agiye kwi presanta kwa Jeanne
Comments are closed.