Digiqole ad

True Promises Ministries yateguye igitaramo cyo kuramya no guhimbaza Imana

 True Promises Ministries yateguye igitaramo cyo kuramya no guhimbaza Imana

Umuryango True Promises  Ministries wateguye  igitaramo “sinzasubira iyo navuye” kizarangwa  n’indirimbo n’imbyino, ku cyumweru taliki 11/12/2016 saa munani ku itorero rya Healing Center i Remera, inyuma ya Gare.

True Drama
True Drama

 

Umuryango True Promises  Ministries uririmba  indirimbo  ziramya  zikanahimbaza Imana ariko  harimo n’irindi shami rikora umurimo wo kuramya no guhimbaza  binyuze  mu gukoresha ingingo zabo (kubyina) ibyitwa ‘drama’.

Umuyobozi wa True Promises Mbonigaba Bonke yadutangrije ko ishami ryabo ribyina (True Promises drama team) ari bo bazakorana na bakuru babo bazwi cyane muri cyo gitaramo kuko umwihariko w’igitaramo ari ivugabutumwa rinyuze  mu mbyino.

Ati “Biteganyijwe ko zimwe mu ndirimbo zo mu gitabo cyo guhimbaza no gushimisha Imana bazazisobanura bakoresheje imbyino.”

Mbonigaba Bonke yakomeje avuga ko biteganyijwe ko imbyino zizakora muri icyo gitaramo zizaba zigaruka ku butumwa butandukanye butuma abatarahinduka bahinduka n’abamaze gukurikira Yesu bamenya ko uwo bakurikiye ari we wo kwizerwa.

Iki gitaramo kizagaragaramo umuramyi Thierry Bari (Titi) na Shekinah drama team  Kimisagara, umukozi w’Imana kuri uwo munsi ni Pastor Cadeau ukorera umurimo w’Imana mu itorero rya Foursquare.

Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW

en_USEnglish