Digiqole ad

Ibiciro by’Ubuvuzi ku bakoresha RAMA na MMI byiyongereyeho 25% na 15%

 Ibiciro by’Ubuvuzi ku bakoresha RAMA na MMI  byiyongereyeho 25%  na 15%

Ubwishingizi bwa RAMA bwazamuweho 25% ku giciro gisanzwe

*Richard Muhumuza yasabiwe kuva ku bushinjacyaha bukuru akaba umucamanza
*Ba Gitifi b’Intara bakuweho hasigaraho umwe gusa

Mu myanzuro y’Inama y’Amabiminisitiri yasohotse kuri uyu wa gatandatu kimwe mu birimo ni ihinduka ry’ibiciro by’ubuvuzi ku bakoresha ubwishingizi mu bwivuza bwa RAMA, gusa ku bwisungane mu kwivuza nta cyahindutse.

Ubwishingizi bwa RAMA bwazamuweho 25% ku giciro gisanzwe
Ubwishingizi bwa RAMA bwazamuweho 25% ku giciro gisanzwe

Iyi nama yemeje ibiciro bishya bya serivisi z’ubuvuzi ku bakoresha ubwishingizi bwa RAMA mu mavuriro ya Leta, bwongerwaho 25% ku biciro bisanzweho; naho ku bakoresha MMI n’ubwishingizi bw’amasosiyete y’abikorera, ibiciro byiyongereyeho 15% ku biciro bisanzwe.

Ku bwishingizi bwa Mutuelle de Santé bwo ibiciro ntibyahindutse.

Inama y’Abaminisitiri yemeje kandi ko yatanze umukandida ku mwanya w’umucamanza mu Rukiko rw’Ikirenga Bwana MUHUMUZA Richard n’Umukandida ku mwanya w’Umushinjacyaha Mukuru Bwana MUTANGANA Bosco, aba bombi bakazemezwa na Sena.

Iyi nama kandi yahinduye Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Intara batatu hasigaraho Jabo Paul nawe wavanywe mu burengerazuba agashyirwa mu Ntara y’Amajyaruguru.

Abashyizweho bashya ni MUSHAIJA Geoffrey mu Ntara y’Amajyepfo, HABIYAREMYE Pierre Célestin Iburengerazuba na HABIMANA Kizito mu Ntara y’Iburasirazuba.

UM– USEKE.RW

 

INTANGAZO RY’IBYEMEZO BY’IYI NAMA

 

None kuwa Gatanu, tariki ya 09 Ukuboza 2016, Inama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro, iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul KAGAME.

Inama y’Abaminisitiri yatangiye yifuriza Noheli Nziza n’Umwaka Mushya Muhire wa 2017 Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul KAGAME, nawe yifuriza Abagize Guverinoma Umwaka w’Amahoro n’Amahirwe wa 2017.

  1. Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko yahaye imbabazi abakobwa n’abagore bahaniwe icyaha cyo gukuramo inda, imanza zabo zikaba zarabaye itegeko n’abana bakatiwe bafite munsi y’imyaka 16, imanza zabo zikaba zarabaye itegeko, bose hamwe bakaba 62.
  2. Inama y’Abaminisitiri yemeje Iteka rya Minisitiri ryemerera ifungurwa ry’agateganyo ry’abafungwa 814 bujuje ibisabwa n’Itegeko No 30/2013 ryo kuwa 24/05/2013 ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha.
  3. Inama y’Abaminisitiri yemeje Imyanzuro y’Inama y’Abaminisitiri yo kuwa 11 Ugushyingo 2016.
  4. Inama y’Abaminisitiri yemeje Politiki y’Igihugu y’Iterambere ry’Ubushobozi n’Umurimo n’ingamba zo kuyishyira mu bikorwa.
  5. Inama y’Abaminisitiri yemeje Politiki y’Igihugu yo gukwirakwiza amazi n’Ingamba zo kuyishyira mu bikorwa.
  6. Inama y’Abaminisitiri yemeje Politiki y’Igihugu y’Isuku n’Isukura n’Ingamba zo kuyishyira mu bikorwa.
  7. Inama y’Abaminisitiri yemeje Politiki yo kurwanya uburara n’Ingamba zo kuyishyira mu bikorwa mu myaka y’ingengo y’imari 2016/2017 – 2020/2021.
  8. Inama y’Abaminisitiri yemeje ishyirwaho ry’Inkambi/Center y’Igororamuco mu Karere ka Nyamagabe.
  9. Inama y’Abaminisitiri yemeje ibiciro bishya bya Serivisi z’Ubuvuzi ku bakoresha Ubwishingizi mu kwivuza ku buryo bukurikira: – Mu mavuriro ya Leta, RAMA yongereyeho 25% ku biciro bisanzweho; – Ku bwishingizi bwa MMI n’ubw’Amasosiyete y’Abikorera, ibiciro byiyongereyeho 15% ku biciro bisanzwe; – Ku bwishingizi bwa Mutuelle de Santé, ibiciro ntibyahindutse.
  10. Inama y’Abaminisitiri yemeje Imishinga y’Amategeko ikurikira:

– Umushinga w’Itegeko rikuraho Itegeko no 53/2010 ryo kuwa 25/01/2011 rishyiraho Ikigo Gishinzwe Umutungo Kamere mu Rwanda (RNRA) rikanagena inshingano, imiterere n’imikorere byacyo;

– Umushinga w’Itegeko rishyiraho Ikigo Gishinzwe Mine, Ibikomoka kuri Peteroli na Gazi mu Rwanda, rikanagena inshingano, imiterere n’imikorere byacyo;

– Umushinga w’Itegeko rishyiraho Ikigo Gishinzwe Imicungire y’Ubutaka mu Rwanda, rikanagena inshingano, imiterere n’imikorere byacyo;

– Umushinga w’Itegeko rishyiraho Ikigo Gishinzwe Gucunga no Guteza Imbere Amazi n’Amashyamba mu Rwanda, rikanagena inshingano, imiterere n’imikorere byacyo;

– Umushinga w’Itegeko rigena Ubufasha mu by’Amategeko mu Rwanda;

– Umushinga w’Itegeko ryemera kwemeza burundu Amasezerano yo kohererezanya abakekwaho ibyaha n’abahamwe nabyo hagati ya Repubulika y’u Rwanda na Repubulika ya Congo yashyiriweho umukono i Brazzaville, muri Repubulika ya Congo, kuwa 09/11/2013;

– Umushinga w’Itegeko rishyiraho Inama y’Igihugu y’Amashuri Makuru (HEC), rikanagena inshingano, imitunganyirize n’imikorere byayo; – Umushinga w’Itegeko rishyiraho Ikigo Gishinzwe Guteza Imbere Uburezi mu Rwanda (REB), rikanagena inshingano, imitunganyirize n’imikorere byacyo; – Umushinga w’Itegeko rishyiraho Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Igororamuco, rikanagena inshingano, imiterere n’imikorere byarwo.

Inama y’Abaminisitiri yemeje Amateka akurikira:

– Iteka rya Perezida rishyiraho Abagize Inama y’Igihugu y’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga:

Abo ni aba bakurikira:

1° Prof. NEIL TUROK, Prerezida w’Inama/Co-Chair;

2° Minisitiri w’Uburezi, Prerezida w’Inama/Co-Chair;

3°Umukuru w’Ubuyobozi bw’Urwego rushinzwe Iterambere mu Rwanda; Umujyanama;

4° Prof. KEUN LEE, Umujyanama;

5° Prof. MICHEL BEZY, Umujyanama;

6° Dr. CLET NIYIKIZA, Umujyanama;

7° Dr. ELIANE UBALIJORO, Umujyanama;

8° Dr. SEGENET KELEMU, Umujyanama;

9° Dr. HAKIZUMWAMI BIRALI RUNESHA, Umujyanama;

10° Dr. IVAN TWAGIRASHEMA, Umujyanama;

11° Dr. JEANINE UMUTESI CONDO, Umujyanama.

– Iteka rya Perezida rigena Umunsi w’Itora n’igihe cyo kwiyamamaza mu Itora rya Perezida wa Repubulika;

– Iteka rya Minisitiri w’Intebe rigena inshingano, imbonerahamwe y’imyanya y’imirimo, imishahara n’ibindi bigenerwa abakozi muri Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo (MIFOTRA);

– Iteka rya Minisitiri w’Intebe rigena inshingano, imbonerahamwe y’imyanya y’imirimo, imishahara n’ibindi bigenerwa abakozi muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN);

– Iteka rya Minisitiri w’Intebe rishyiraho imbonerahamwe y’imyanya y’imirimo, imishahara n’ibindi bigenerwa abakozi b’Ikigo Gishinzwe Iterambere ry’Ubushobozi n’Umurimo (CESB);

– Iteka rya Minisitiri w’Intebe rigena imbonerahamwe y’imyanya y’imirimo, imishahara n’ibindi bigenerwa abakozi b’Ubunyamabanga Bukuru bw’Inama y’Igihugu y’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga;

– Iteka rya Minisitiri w’Intebe rishyiraho imbonerahamwe y’imyanya y’imirimo, imishahara n’ibindi bigenerwa abakozi mu Kigo Gishinzwe Guteza Imbere Ibikorwa by’Iterambere mu Nzego z’Ibanze (LODA);

Iteka rya Minisitiri w’Intebe rivana mu mutungo rusange wa Leta, ubutaka buri mu bibanza bitatu biherereye mu Murenge wa Kagarama, Akarere ka Kicukiro, Umujyi wa Kigali bugashyirwa mu mutungo bwite wayo;

– Iteka rya Minisitiri w’Intebe rivana mu mutungo rusange wa Leta, ubutaka bungana na metero kare 10.067, buri mu kibanza № UPI 1/02/10/03/8222, giherereye mu Kagari ka Kabuhunde, Umurenge wa Kinyinya, AKarere ka Gasabo, mu Mujyi wa Kigali, rikabushyira mu mutungo bwite wayo;

Iteka rya Minisitiri w’Intebe rivana mu mutungo rusange wa Leta, ubutaka bungana na metero kare 13,361, buri mu kibanza № UPI 4/03/02/04/3760, buherereye mu Kagari ka Kabeza, Umurenge wa Cyuve, Akarere ka Musanze, mu Ntara y’Amajyaruguru, rikabushyira mu mutungo bwite wayo;

– Iteka rya Minisitiri w’Intebe ritanga ubutaka bufite ubuso bungana na hegitari imwe, buri mu mutungo bwite wa Leta, mu kibanza № UPI 1/03/O6/O4/2, giherereye mu Kagari ka Ngoma,Umurenge wa Kicukiro, Akarere ka Kicukiro, mu Mujyi wa Kigali, mu rwego rw’Ishoramari;

– Iteka rya Minisitiri w’Intebe rishyiraho urutonde rw’ibishanga, imiterere n’imbibi zabyo rikanagena uburyo ubwo butaka bukoreshwa, butunganywa kandi bucungwa;

– Iteka rya Minisitiri rigena ibisabwa mu kuragizwa ubutaka bwafatiriwe n’uburyo bikorwa;

– Iteka rya Minisitiri rigena ibisabwa Uruganda kugira ngo rwemererwe ubusonerwe bw’umusoro ku nyongeragaciro ku mashini, ibikoreshoremezo n’ibikoresho fatizo;

– Iteka rya Minisitiri rigena imiterere, inshingano n’imikorere bya Komite z’ubutaka;

– Iteka rya Minisitiri riha abakozi bakurikira b’Urwego Rushinzwe Iterambere mu Rwanda (RDB) ububasha bwo kuruhagararira mu nkiko:

Bwana NKUSI Fred

Bwana SUGIRA Théophile

Bwana RUDASINGWA Francis

– Iteka rya Minisitiri riha abakozi bakurikira ba Komisiyo y’Uburenganzira bwa Muntu ububasha bwo kuyihagararira mu nkiko:

Madamu Umubyeyi Christine

Madamu Umubyeyi Cécile

– Iteka rya Minisitiri ryemeza imirimo y’inyongera ishamikiye ku buvuzi.

Inama y’Abaminisitiri yemeje ko aba bakurikira bahagararira Ibihugu byabo mu Rwanda ku rwego rwa Ambasaderi:

  1. Bwana KIM EUNG-JOONG, wa Koreya y’Epfo, afite icyicaro i Kigali.
  2. Bwana SEYED MORTEZA MORTAZAVI, wa Iran, afite icyicaro i Kampala, muri Uganda.
  3. Madamu ELIZABETH TAYLOR, wa Columbia, afite icyicaro i Nairobi, muri Kenya 13.

Inama y’Abaminisitiri yatanze umukandida ku mwanya w’Umucamanza mu Rukiko rw’Ikirenga:

Bwana MUHUMUZA Richard n’Umukandida ku mwanya w’Umushinjacyaha Mukuru:

Bwana MUTANGANA Bosco, bombi bakazemezwa na Sena.

  1. Inama y’Abaminisitiri yashyize mu myanya Abayobozi ku buryo bukurikira:
  2. Muri Minisiteri y’Ubuzima/MINISANTE Bwana NDONKEYE Valens: Corporate Services Division Manager
  3. Muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane/MINAFFET Bwana RUTAGANIRA Darius: Director General of Corporate Services
  4. Muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo/ MININFRA

1) Bwana MUZOLA Aimé: Head of Policy and Planning

2) Bwana NUWAMANYA Emmanuel: Division Manager for Planning

3) Bwana KYAZZE Edward: Head of Urbanization, Human Settlement and Housing Planning Division

4) Madamu KAYITESI Marcelline: Division Manager for Water and Sanitation

  1. Mu Kigo Gishinzwe Iterambere ry’Ubushobozi n’Umurimo (CESB)

1) Madamu MUTORO Antonia: Director General

2) Madamu MUGABO Anna: Head of National Employment Programs Coordination Department

3) Bwana UWAMAHORO Bonaventure: Head of Strategic Human Resource and Capacity Development Department:

  1. Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Intara/Executive Secretaries

1) Bwana MUSHAIJA Geoffrey: Intara y’Amajyepfo

2) Bwana JABO Paul: Intara y’Amajyaruguru

3) Bwana HABIYAREMYE Pierre Célestin: Intara y’Iburengerazuba 4) Bwana HABIMANA Kizito: Intara y’Iburasirazuba

  1. Bwana KAMANZI Emmanuel: Member of Board of Directors/ Rusumo Power Company Ltd.

Muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga/MYICT

– Bwana NSHIMIYIMANA Innocent: Director of Finance and Administration Unit.

  1. Muri Minisiteri y’Ubutabera/MINIJUST – Madamu MUCYO Raïssa: Advisor to the Minister of Justice/Attorney General.
  2. Mu Kigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuzima/RBC – Dr. NTAGANDA Evariste: Director of Cardio-Vascular Diseases Unit. Bwana – BYIRINGIRO Jean Baptiste: Director of Health Information System Unit.

10.Mu Kigo cy’Igihugu Gishinzwe Gutunganya Amasoko ya Leta/RPPA

– Madamu BUHIGA Goretti: Director of Monitoring and Audit Unit.

11.Muri Komisiyo Ishinzwe Abakozi ba Leta/PSC

– Bwana NKURUNZIZA Fernand: Director of Inquiries and Public Employees Litigation Unit.

15.Mu Bindi:

  1. a) Minisitiri w’Ubutabera/Intumwa Nkuru ya Leta yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko Umunsi Mpuzamahanga w’Uburenganzira bwa Muntu uzizihizwa ku itariki ya 10/12/2016.

Mu Rwanda imihango yo kwizihiza uwo munsi izabera mu Karere ka Rubavu, ikaba yarabimburirwe n’Icyumweru cy’ubukangurambaga cyatangiye ku itariki ya 4 kikazasozwa ku ya 10 Ukuboza 2016.

Insanganyamatsiko ni: “Haranira uburenganzira bwa muntu, uteze imbere uburenganzira bw’abana bwo kwiga.”

  1. b) Minisitiri w’Ubuzima yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko u Rwanda ruzakira Inteko y’Inama y’Ubutegetsi ya 37 ya Global Fund kuva ku itariki ya 3 kugeza ku ya 4 Gicurasi 2017.
  2. c) Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko mu rwego rwo gutegura amatora ya Perezida wa Repubulika mu 2017, Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yateguye ingengabihe y’ibikorwa biteganyijwe.

– Umunsi w’Amatora ku Banyarwanda bazatorera hanze ni ku itariki ya 3 Kanama 2017;

– Umunsi w’Amatora ku Banyarwanda bazatorera mu Rwanda ni ku itariki ya 4 Kanama 2017.

  1. d) Minisitiri w’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko kuva ku itariki ya 6, “Itorero Urunana rw’Urungano” ririmo kubera mu Ishuri rya Gisirikare ry’i Gabiro, rizasoza ku itariki ya 13 Ukuboza 2016.

Minisitiri w’Ubucuruzi, Inganda n’Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko Imurikabikorwa ry’Ibikorerwa mu Rwanda rizabera i Gikondo, ahasanzwe habera Imurikagurisha kuva ku itariki ya 14 kugeza ku ya 20 Ukuboza 2016.

  1. f) Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Amashuri Abanza n’Ayisumbuye yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko ingengabihe y’Amashuri Abanza n’Ayisumbuye mu mwaka w’amashuri wa 2017 igizwe n’ibyumweru 39 bigabanyije mu bihembwe bitatu ku buryo bukurikira.

– Igihembwe cya mbere kizamara ibyumweru 10, kizatangira tariki ya 23/01/2017, kirangire tariki ya 31/03/2017;

– Igihembwe cya kabiri kizamara ibyumweru 15, kizatangira tariki ya 17/04/2017, kirangire tariki ya 29/07/2017;

– Igihembwe cya gatatu kizamara ibyumweru 14, kizatangira tariki ya 14/08/2017, kirangire tariki ya 18/11/2017. I

Iri tangazo ryashyizweho umukono na Stella Ford MUGABO Minisitiri Ushinzwe Imirimo y’Inama y’Abaminisitiri

 

27 Comments

  • EH 15+25=40! Ubwo nukuvuga ko ninivuza kkuri 100.000 nzajya niyishyurira 40.000frws.?Yewe ibyo mu Rwanda birarushaho gukomera!Ubuzima burahenze.Nako burakakaye.N’isukali yahenze,ibirayi nuko,ibishyimbo ni idorali…!

  • Bjr. Aka kantu ka barre ka rouge gahagaze kamamaza gutsindra ticket yo kureba umupira wa ARPL karabangamye karatuma umuntu adasoma neza, karapfuka inyuguti.

    Byaba byiza mugakuyeho cg mukagashyira aho karabangama.

    Murakoze

    • Jye nari nagizengo ni ikibazo cya phone yanjye!

  • harya buriya bazamuye ibiciro by’ubwo bwishingizi kuko n’imishahara yazamutse? ariko sinzi niba mwumva ukuntu 25% ari menshi cyaneeeeee! ahhhhhh nzaba mbarirwa amaherezo y’ibi!

  • Wenda kongeera ikiguzi cy’ubuvuzi bizoongeera kubona imiti ku gihe ariko hakwiriye kwita ku bavuuzi kuko nta kintu gifatika mbona bitabwaho uretse Wenda abayobozi (b’ibigonderabuzima,ibitaro ,nabayobora amaze department gusa)ese mubona aribo bakora bonyine cg nuko aribo bake mukabona hongejwe bose ikigega cyahungabana KANDI TWARANGIZA TUTI SERVICE NZIZA KOKO TURETSE KWIRENGAGIZA WATANGA SERVICE NZIZA UBUKENE BUVUGIRIZA AHAAAAAAA?!!!!!!!!!!

  • Mwokabyara mwe umukozi nyarwanda araganahe? buri kintu cyose ko kirikuzamuka kandi umushahara uguma hahandi;nizere ko muzeyi abifitiye umuti mbere yuko umwaka utangira

    • Ntibizoroha, Nibobatuyobora ubwo nibyobaduhitiyemo, ejo na musa irazamurwa, hhhh

  • Ubwose koko bivuye kuri 15% bibaye 40% cyangwa ni 25% bya 15% yari isanzwe kuburyo byaba hagati ya 18.5% na 19% uwanditse inkuru ntiyasobanuye neza yakoze peste gusa

    • Yego n’uko bimeze.

  • Umutwe w’inkuru koko mwarangiza ntimusesengure inkuru uko mwayitanze?

  • ariko 25% ni menshi cyane bimeze nko kuriha 100% kuko nubundi kuba usanzwe gutanga imisanzu biri kwezi kuburyo ubibaze neza wasanga birutwa no kutagira ubwishingizi niba ntanga 30.000 buri kwezi ya RAMA ni ukuvuga ko ninivuza bakampa facture 100.000 nzagomba kwirihira 25.000 rero niba maze umwaka mu kazi mba maze kuriha 30.000×12=360.000 bivuzeko umwaka umwe gusa mba mpombye 360.000-100.000=260.000 ibi njye simbishyigikiye pe

    • ntago ari 25/100 ahubwo ni 15/100 yari asanzwe yishyurwa hiyongerasho 25/100 bivuze ko uzajya wishyura 40/100 byikiguzi wiburijeho

  • Birakabije abafata ibyemezo nshaka icyobashingiraho nkakibura gusa baca umugani ngo ntawe uburana n’umuhamba ntakundi ubwo dutegereze Imana izaduha igisubizo

  • jye nifuza ko Rama itaba itegeko kuyijyamo mu bakozi ba leta. bahabwe ubwinyagamburiro mu guhitamo umuntu abe yakwigira no muri soras cg ahandi Cg musa hakabaho guhitamo kuko kwivuza ukishyura 40/100 bya facture ni menshi cyane yiyongereye ku maf umukozi akatwa buri kwezi

  • Leta nive muri ibi bintu ibiharire ibigo by’ubwishingizi nka za radiant n’izindi. rssb nayo biragaragara ko iri mumarembera nka ONATRACOM.Niba ibyo bakora biri mu nyungu Z’umukozi kuki baduturaho ibyemezo nta no kudusobanurira impamvu nibura? nimurebe biriya bizu bubaka mu misanzu yacu mu gihe nta mukozi wakigondera. ubu se ko twacungiraga mu kwivuza turerekera he koko?Nibabivemo isoko rihabwe uzashobora kuvuza abakozi ba leta kuri make naho ubundi ndabona birutwa no kwiyishyurira bikagira inzira

    • erega aho rssb ibitsa ninaho izindi company zikeneye menshi zibitsa bivuga ko harimo umukino ubashwa gusobabukirwa na bakina jeu d’echecs….

  • bongere n’imishahara rero bagiye gukiza ba nyiri amavuriro naho abakene bakomeze bakene

  • Haaaaa. Ibi ni akumiro koko! Cyakora ubuyobozi bukwiyr rimwe na rimwe kujya budusobanurira impamvu imyanzuro iyi n’iyi yafashwe, bitari ibyo ubuzima muri iki gihugu dukunda cyatubyaye buraza kutunanira pe?! Nk igihugu kigendera kuri democracy rwose ibi ni ukwirengagiza inyungu z’abaturage (abakozi ba leta y inclus) yakabaye ireberera! Birababaje kbsa

  • YAYAYAYA? GENDA RWANDA URI NZIZA AHO ABATEGETSI BABAYE ABAYOBOZI BAKORA AMAKOSA BIKITWA ITERAMBERE; ARIKO LETA WUMVA KO ARI IMPUHWE KU MUSHAHARA UDUHA CYANGWA NI UBURENGANZIRA BWACU? KUKI UDUHITIRAMO UKO DUKORESHA CG UKADUKORESHEREZA UMUSHAHARA UKO USHATSE? ABAZUNGU BARAGIYE NONE DUSIGAYE TWIKOLONIZA; BIRACYAZA MAZE NAJYE NZARORE

    • Reka turebe ko ba badepite biganjemo abagore (ababyeyi) bazatinyuka kubibaza leta .
      ndakeka RSSB yarahombye kubera biriya bizu yubakira abatari abanyamuryango none ikaba iri gushaka kuziba icyuho ivana amafranga mu banyamuryango
      Ngiryo iterambere turirimba

  • mwo kabyara mwe ko dushize!!!!!! jyewe ikigo nkorera cyagiye muri iyi RAMA kikankata 100% sinangirwa aya 7.5% Y’UMUKORESHA ndabyihanganira bivuze ko buri kwezi bankata arenga 520000 (RAMA NA CAISSE SOCIAL KURI BRUT YA 350000) none ni mundebere na leta irayazamuye ubu se nzubaka akazu nk ‘abandi nzongera kugura agapantalo se??? ndabona kudukenesha ari umuhigo rwose!!!!! ayiiiii weeeeee uhu turerekeza hehe koko. reka twizere ko president azatwumva

  • Abanyarwanda turi abana beza buri wese adukorera ibyo ashaka maze muri bwa buryarya tukamuha amashyi ngo kaci kaci! Ntitwatinya kubivuga uwafashe iki cyemezo ntabwo akunda abanyarwanda cyangwa se afite intego yo kubateranya na Perezida wabo. Ni gute umukozi utongerewe umushahara akomeza gukatwa amafaranga uko bwije nuko bukeye nkaho uwo mushahara ari inka ikamwa atarangira? Ese umuntu wongera ibiciro by’ubuvuzi ku bakozi ba reta byibura azi ubuzima babayemo, azi uburyo ifaranga ry’urwanda ryataye agaciro, azi uburyo ibiciro by’ibiribwa n’amazu bihenze hano hanze? Agaciro karaza bati dukate umushahara, ubwo simvuze nibindi bitari ngombwa kuvugira hano, ese reta ijya itekereza kubo iyobora cyangwa abantu biyicarira ikigali bamara gufata ifiriti n’ifi, byeri na divayi bakabonako twese tubayeho nkabo? Ejobundi ugasanga baratubeshyera ngo nitwe twemeje ibi n’ibi, waryoherwa no kubyemeza gute se kandi ushonje?
    Ibihombo biri muri kino gihugu ntibizakurwaho nuko muhemukira abakozi mubaka amafaranga badafite, igihe cyari kigeze ngo igihugu cyacu kibeho mu bushobozi gifite kitisumbukuruje. Amakuru tubona ariko nubundi avugako RSSB bayikamye bakayikuramo nayo mu ihembe kuburyo hasigaye skeleton gusa, utu dufarana se tuzamara iki ko natari ariya yarangiye? Ibihe tugezemo birakomeye kandi biraca amarenga ku muntu wese uzi gushishoza.

  • inteko ishingamategeko yagombye kwibaza icyo ishinzwe,i mean ko yagombye gusesengura ububasha bwayo kuko mubyukuri irimo irakorerwamo naho ubundi wa mugani icyizere abanyarwanda bafitiye inzego za leta kiri hasi cyane

  • Akumiro ni amavunja koko….
    abandi bafite ubwishingizi busobanutse barishyura 10%,5%,0%….

    None ngo Rama na MMI bazamuriwe ibiciro??????
    nibo c bishoboye kurusha abandi ?????

    iyi politiki ababishinzwe bakagombye kubiganiriza abagenerwa-bikorwa nabo bagatangaho ibitekerezo hapana kubiduturaho nkaho turi injiji.

    NDABINENZE nubwo ntacyo nabihinduraho…Am sorry

  • Biratekinitse kugirango bo bave kuri85% batangaga bajye kuri 60% none ni umukozi umaze gutera imbere cg ni leta yateye imbere? Ibi bituruka mu bwiyemezi mu mihigo bakora maze bakabeshya MUZEHE ngo ibintu biragenda neza buriya ntibatinyuka no kumubwirako bazamuye ibiciro by’IBIRIBWA

  • Ko ubanza RSSB iriho igenda iba ikigega gisa n’igihunitsemo ibigeze mu ndiba ra? Nibatore vuba itegeko rihatira abanyarwanda bose guteganyiriza izabukuru, maze Leta iyabacungire ibone uko yongera ingufu za RSSB. Nta kundi twazagaruza ayashowe mu kwimura abantu za Kiyovu, Gacuriro, KInyinya n’ahandi, none hakaba hasigaye ari ibisambu n’indiri z’ibisambo by’ijoro.

  • ABAKOZI DUHEMBWA INTICA NTIKIZE BITURANGIRIYEHO.AHASIGAYE NI AHINTUMWA ZA RUBANDA.

Comments are closed.

en_USEnglish