Perezida wa Ghana yatsinzwe amatora ahita ashimira Nana Ado wamutsinze
Perezida John Dramani Mahama wa Ghana yemeye ko yatsinzwe amatora yabaye kuwa gatatu ndetse ahamagara uw bari bahanganye cyane Nana Akufo-Addo amushimira ko yatsinze amatora nk’uko bivugwa na Citifm muri Ghana.
Nyuma y’amatora Perezida John Mahama n’abo mu ishyaka rye New Patriotic Party (NPP) bari babanje kwamagana ibyatangazwaga n’abo mu ishya rya Nana Ado byavugaga ko batsinze amatora.
Komisiyo y’amatora muri iki gihugu uyu munsi nibwo yatangaje ko Nana Ado ari we watsinze amatora n’amajwi 53,35% naho mukeba we wari na Perezida akaba yagize amajwi 44,85%.
Abantu benshi bashyigikiye Nana Ado bahise bajya ku rugo rwe kwishimira intsinzi.
Mu ijoro ryo kuri uyu wa gatanu mu murwa mukuru Accra naho habaye ibikorwa byo kwishimira iyi ntsinzi ya Nana Ado ku bamushyigikiye nk’uko bitangazwa na Citifm.
Nana Akufo-Addo agiye kuba Perezida wa gatanu wa Ghana.
Perezida Mahama niwe Perezida wa mbere wa Ghana utsinzwe amatora yari ari ku buyobozi kuva mu 1992 igihugu cyajya muri Politiki y’amashyaka menshi.
Abandi bakandida biyamamazaga muri aya matora; Dr. Edward Mahama, Nana Konadu Agyeman-Rawlings, Dr. Papa Kwesi Nduom n’umukandida wigenga utari uhagarariye ishyaka witwa Jacob Osei Yeboah bose bahamagaye Perezida watsinze bamubwira ko bamushimira.
Aya matora yo muri Ghana yitabiriwe n’abaturage 15 712 499.
Nana Addo watsinze afite imyaka 72, yigeze kuba Umushinjacyaha mukuru wa Ghana aza no kuba Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Ghana kuva mu 2000 kugeza 2008.
Mu kwiyamamaza kwe muri uyu mwaka yibanze cyane mu kwizeza urubyiruko imirimo kubera ubushomeri burwugarije. Yari afite intero igira iti “Change: An agenda for jobs”.
UM– USEKE.RW
7 Comments
NTIBISHOBOKA. TUZAJYA KUBIGISHA POLITIKE NABO.
Kuberiki uvuga ko bidashoboka kayiranga? Iyo niyo bita democracy congs kuvaturage ba Ghana.
Umenya rya koranabuhanga ryo kumenya uzatsinda amatora ataraba abanyafrika twari twibitseho ryaba ritagikora? Ngaho muri Gineya, ahandi nihera? Benin kwa Matiye Kereku. None no muri Ghana. Amateka agenda ahinduka.
Mumwaka yaza 80 iyo navigate:
– Misiri wumvaga Hosini Mubaraki
– Zaire: marishari Mombutu
– Ghana: jeri distinguish
-Nijeriya: generali babangida
-rodeziya ari zambiya : kamuzu Banda.
Bafatwaga nkababyeyi.
None ubu rubanda rwitabaza impapuro bakagena ubayobora?
Ese ugirango mukarere kacu : Rd, rdc, uganda, ni hepfo gato muri Rodesie/Zimbabwe sitwe tugiye kuzasigara kubyo abandi basezereye???? igitugu mukarere kacu wenda ni kuruhembe rw’africa ( somalie, ethiopie, Eritrea, soudan) ntahandi kikibarizwa kuri iyo dutuye ????
Abanyeghana ntavangura bigishijwe, ntabuhunzi bazi, ntanzara bazi,ntakibazo cyamadini ahanganisha abenegihugu bagize. Nta Petrol (ibitoro) bagira ngo banyamweru, bakidobya nako Aburuhu rwera bagashoza ntambara arias Rukaraba nkaba ngobaba pangire nkuko byagenze muri Libya,Iraq & Syria Ubu. Ikindi abanyeghana nabantu badakunda amahane, ntabugome bigirira, ntawakwiyamamaza yitwaje idini, ubwoko cg aho akomoka.
So unlike other African States, ho usanga politic yabo idashingira kumoko cg idini.
Ubwo abomudahuje bakagorwa.
Ikindi nkuko nabivuze, usanga ntabihugu byohanze bibiri bishyigilira impande opposition zitandukanye.
Ghana nanone nicyo gihugu cyabanje kubona ubwigenge.
Ghana Empire niyoyabange kubaho.
Ghana yakolonijwe nabongereza, bigisha abenegihugu kubahana nogusangira ibitekerezo.
Ibi byose haricyo bishatse kuvuga.
May be natwe bizagenda niza.
Ahandi haba amatora disi!! Uwampa kwibera umunyeghana umemya nakwigirira amahoro nkirira utwanjye ntawe umpagaze hejuru.
HHHHHHHHHHH MBEGA WOWE!!!!
Comments are closed.