Izina ry’Agaseke Microfinance ryahindutse Bank of Africa yaguzemo imigabane 90%
Kuri uyu wa Gatanu ubuyobozi bw’Agaseke bwasinye amasezerano yemeza ko ubu yeguriwe Bank of Africa Group ku kigero cya 90%.
Bank of Afirica yatangiye ku mugaragaro kuri uyu wa gatanu, umuhango wabereye Nyarugenge. U Rwanda ni igihugu cya 17 iyi bank igiye gukoreramo.
Umuyobozi w’iyi yitwa Amine Bouabid. Iyi Bank imaze imyaka 30 ikora, ifite icyicaro muri Mali.
Umuyobozi w’iyi Bank yashimiye ubuyobozi bw’igihugu cy’u Rwanda kuba bajyiye gukorera muri iki gihugu.
Uyobora Agaseke Micro Finance we yatangaje ko kuva ubu Agaseke gahinduriwe amazina bityo bikaba bigiye kubaha imbaraga mu mikorere ndetse ubu bajyiye no kwagura imikorere.
Bank of Africa Group ubu ikorera mu bihugu umunani byo muri Africa y’Iburengerazuba muri 17 ikoreramo ari byo Benin, Burkina Faso, Ghana, Ivory Coast, Mali, Niger, Togo na Senegal.
Inakorera mu bihugu birindwi byo muri Africa y’Iburasirazuba, Burundi, Djibouti, Ethiopia, Kenya, Madagascar na Uganda no mu Buhinde..
Iyi bank ngo izaha inguzanyo urubyiruko, kandi ngo izibanda mu kuzamura uburezi bw’abana n’imiturire.
Evode MUGUNGA
UM– USEKE.RW
2 Comments
bank nyarwanda ko zishize
U Rwanda bararumaze barugurisha.abahinde cyane cyane nibo barimo kugura
Iyaba barugurushaga kuba nyafrica bene wabo byibura
Comments are closed.