Digiqole ad

SouthKorea: Abadepite beguje Perezida. Nawe yahise asaba imbabazi

 SouthKorea: Abadepite beguje Perezida. Nawe yahise asaba imbabazi

Perezida Park Geun yahise asaba imbabazi igihugu ngo kubera uburangare bwe

Inteko ishinga amategeko ya Korea y’Epfo yatoye yemeza kuvana ikizere kuri Perezida Park Geun Hye  nyuma y’ibibazo bya ruswa byamunze ubuyobozi bwe bigatera imyigaragambyo ikomeye mu gihugu.

Perezida Park Geun yahise asaba imbabazi igihugu ngo kubera uburangare bwe
Perezida Park Geun yahise asaba imbabazi igihugu ngo kubera uburangare bwe

Kuri uyu wa gatanu hejuru ya 2/3 by’Abadepite nibo batoye bemeza ko uyu mugore ava ku butegetsi. 234 babyemeje 56 barabyanga,

Nyuma y’aya matora mu Nteko Perezida Park yahise ajya kuri Televiziyo asaba imbabazi igihugu kubera ‘akaga ka politiki’ kirimo anasaba guverinoma kuba maso ku bukungu n’umutekano w’igihugu.

Perezida Park Guen ati “Mumbabarire banyaKorea mwese ko nateje akaga kubera uburangare bwanjye mu gihe igihugu cyariho gihura n’ibibazo bikomeye guhera mu bukungu kugeza mu ngabo.”

Ubu Perezida  Guen agiye kuba Perezida wa mbere watowe wa Korea wegujwe akiri u mirimo.

Umunyamakuru wa Al Jazeera wari mu Nteko Ishinga Amategeko muri Seoul yavuze ko abantu benshi bahise batangaza ibyishimo batewe no kuba Inteko imuvanyeho ikizere.

Igikurikiyeho ubu ni uko Urukiko rw’Itegekonshinga rwa Korea rufite iminsi 180 yo kwemeza cyangwa rukanga uyu mwanzuro w’Abadepite.

Hagati aha mu gihe Urukiko rutaravuga umwanzuro warwo Minisitiri w’Intebe  Hwang Kyo-ahn niwe uba ufashe inshingano za Perezida.

Mu 2004, Uru rukiko ariko rwanze icyemezo nk’iki Inteko yari yafatiye Perezida Roh Moo-Hyun, hari abemeza ko no kuri Perezida Park yenda bitararangira.

Perezida Park yahise asaba imbabazi igihugu Inteko imaze kumuvanaho ikizere
Perezida Park yahise asaba imbabazi igihugu Inteko imaze kumuvanaho ikizere

Perezida Park wigeze kuvugwa ko “yumva yashyingiranywe n’igihugu cye” , yari yarasabwe mbere ko yakwegura kubera ibyo aregwa byo kumena amabanga y’igihugu, gukoresha ububasha nabi, korohera ruswa no gushora igihugu mu bihombo ariko ntiyabikora.

Kumweguza bivuye ku gushaka kwa rubanda rwagiye mu mihanda ari za miliyoni rumwamagana mu mujyi wa Seoul no mu yindi mujyi mu gihugu rusaba ko avaho.

Mu byumweru bitandatu bishize, buri wa gatandatu habaga imyigaragambyo nk’iyo yo kumwamagana ishyushyemo cyane abo mu mashyaka 170 atavuga rumwe n’ubutegetsi.

Ubukungu bwa Korea y’Epfo bumaze iminsi mu bibazo kubera ibibazo bya Politiki bihamaze igihe, ndetse no kubera ingaruka zo gutorwa kwa Perezida Donald Trump muri US n’ingaruka byahise bitangira kugira ku bucuruzi hagati y’ibihugu byombi by’inshuti.

UM– USEKE.RW

9 Comments

  • FULL DEMOCRACY

  • Ese mu Rwanda imyigaragambyo yo kwamagana prezida irashoboka!???

    • bakumanika ndakurahiye

  • Ubushobozu bw’abagore ku kuyobora ibihugu no gukina politike muri rusanjye,uyu wa Koreya aje akurikira uwa Brezil n’abandi bakomeza kugaragaza kudashobora Ese abo mu Rwanda booo

    • murarya mukaryama mugasinzira reka muvuge ubusa ko mutigaragambije igihe byari ngombwa
      ubu koko niho mwifuza kujya mumihanda!

      ntaho mbogamiye ariko uyu munsi ntacyo mbona cyatuma hari uwigaragambya kubera ubuyobozi
      ukozenabi uwowaba wese urabiryozwa kumanywa y ihangu mubona imanza zimwe utumva n ukuntu umuntu runaka ageze munkiko

      ikindi kdi gikomeye bavandimwe murebe isi hose ahenshi hari ibibazo
      dufatanye twirinde gusenya u rda rwacu rwavuye habi aho kujya mumihanda cg uvuga ubusa
      igire iburayi ni ikiraka baguhembera kwirirwa usebya iwanyu @ rr&TITI

  • Bamwamaganira iki se?

  • haaa@Jean claude bajye i burayi se gukora iki ?
    bahamye i wabo,iwabandi se turahayobewe nti twavukiyeyo.ntacyiza cy’ubuhunzi no kuba ishyanga.

  • Jean claude we,burya kutamenya nabyo nubujiji,
    ubwo wibwirako abakora imyigaragabyo bo batajya
    baryama? Ubuse twamagana abongereza igihe bafungaga
    nziza wabagahe? Ntabwo arimyigaragabyo?
    wavuga uti imyigaragabyo idafitiye leta akamaro ntiyemewe ntanaho wayikorera,kuko bakumanika.
    ariko ibyo uvuze niho ubwenge bwawe bugarukira ntawakurengany

  • Mu Rwanda naho biri hafi .

Comments are closed.

en_USEnglish