Digiqole ad

Ibiganiro ku muyoboro wa Peteroli mu karere biri kuba

Abahanga mu bukungu bari mu biganiro by’uburyo umuyoboro wa petrol (Pipeline) uhuza ibihugu bya Uganda, Rwanda na Kenya washyirwaho vuba.

Umushinga w'umuyoboro w'ibikomoka kuri Petrol umeze nk'uyu uri kwigwa ngo uhuze u Rwanda, Uganda na Kenya

Umushinga w’umuyoboro w’ibikomoka kuri Petrol umeze nk’uyu uri kwigwa ngo uhuze u Rwanda, Uganda na Kenya

Aba bahanga b’ibyo bihugu bari kwigira hamwe ibisabwa ngo uwo muyoboro wubakwe, ndetse n’uko isoko uyu muyoboro uzagemurira ringana.

Ibiri kwigwa ngo ni ibijyanye n’ubutaka buzanyuzwamo uwo muyoboro, ibijyanye na tekinike yo kubaka uwo muyoboro ndetse n’ibindi bisi byose bijyanye nawo.

Uyu muyoboro witezweho koroshya ubuhahirane bw’ibikomoka kuri petrol hagati y’ibi bihugu nka kimwe mu byazamura ubukungu mu karere.

Uyu muyoboro uzagabanya igiciro cy’ibikomoka kuri petrol ndetse ukureho n’izindi mbogamizi zishingiye ku bwikorezi bwa petrol n’ibiyikimokaho.

Mu gihe igiciro cy’ibikomoka kuri petrol kizaba kiri hasi kubera uyu muyoboro uri mu nyigo, ibiciro by’ibindi bicuruzwa nabyo ngo bizamanuka bityo bihindure ubuzima n’imibereho y’abatuye ibihugu bizakoresha uwo muyoboro.

Uyu mushinga uzaba ugizwe n’imiyoboro ibiri ihuye iva Eldoret (Kenya) – Kampala (Uganda) ndetse na Kampala- Kigali (Rwanda).

Ibi bihugu byose bikaba bizungukiramo kuko imisoro izagabanuka ndetse n’ubuhahirane muri ibi bihugu buzasugira

Hakaba hitezwe ko ibihugu nka Tanzania ndetse n’Uburundi byazungukira kuri uyu mushinga ndetse bikaba byazagerano kuri Repuburika iharanira Demokarasi ya Congo.

U rwanda ,Uganda na Kenya bikaba biri kugenda bihurira mu bikorwa bitandukanye muri bitanu bigize umuryango w’Africa y’uburasirazuba harimo nko kwemeranya guhuza gahunda za Gasutamo byose bikazajya bikorerwa ku cyambu cya Mombasa(Single Customs Territory), ndetse biherutse no gusinya ku mushinga w’indangamuntu imwe cyangwa se gukoresha icyangombwa cy’igihugu cyawe ukagenda muri ibi bihugu bindi nta nkomyi, ibi bizatangira mu kwezi kwa mbere 2014.

BIRORI Eric
UM– USEKE.RW

en_USEnglish