Uko amakipe yatsindanye muri 1/16 cy'igikombe cy'Amahoro
Irushanwa ry’igikombe cy’Amahoro muri 1/16 ryatangiye kuri uyu wa gatandatu tariki 7 Mutarama. aha habaye umukino umwe, Interforce FC yanganyije na Stella Maris 2-2 bakizwa na za Penaliti Interforce ikomeza muri 1/8 yinjije 5-4 za Stella Maris
Indi mikino yose yabaye kuri iki cyumweru tariki 8 Mutarama. Iyi mikino ikaba yari ‘Knock out ’ itsinze ihita ikomeza, itsinzwe ikavamo.
Mu makipe 32, yakinnye muri iyi week end, 16 niyo yabonye itike yo kuzakina imikino ya 1/8
Ubushize iri rushanwa ryaterwaga inkunga na MTN, ubu rikaba ritangiye nta muterankunga uraboneka nkuko tubikesha FERWAFA.
Igikombe cy’amahoro giheruka, kikaba cyaregukanywe na APR FC itsinze Police FC.
Uko imikino yagenze:
Ku Cyumweru tariki ya 8/01/2012
APR FC 1-0 Isonga FC
Police FC 1-0 Espoir FC
AS Kigali 6-0 Kirehe FC
Mukura VS 1-1 Rwamagana City ( Mukura yinjije penaliti 4-3)
Rayon Sports 5-0 Musanze FC
Marines FC 1-0 Zebres FC
AS Muhanga 0-1 Unity FC
Kiyovu Sports 3-0 Intare FC
ASPOR FC 2-0 Gasabo United
SEC FC 0-0 SORWATHE FC (Sec yinjije penaliti 5-3)
Amagaju FC 5-1 UNR FC
La Jeunesse 5-1 Etoile de l’Est
Etincelles FC 2-1 Esperance FC
United Stars 2-2 Nyanza FC (Nyanza yinjije penaliti 5-4)
Pepiniere FC 0-0 Bugesera FC (Bugesera yinjije penaliti 5-3)
Uko amakipe azahura muri 1/8
APR FC vs. Bugesera FC
Police FC vs. Nyanza FC
AS Kigali vs. Interforce FC
Mukura VS vs. Etincelles FC
Rayon Sports vs. La Jeunesse
Marines FC vs. Amagaju FC
Unity FC vs. SEC
Kiyovu Sports vs. ASPOR FC
Imikino ya 1/8 ikaba iteganyijwe tariki ya 1/02/2012
Ubwanditsi
UM– USEKE.COM