Digiqole ad

Kenya izakira CHAN 2018 ikwiye kwigira ku Rwanda – CAF

 Kenya izakira CHAN 2018 ikwiye kwigira ku Rwanda – CAF

Hicham Al Amrani (ibumoso) ubwo habaga tombola y’uko amakipe azahura muri CHAN2016 mu Rwanda

Nyuma yo guhabwa kwakira CHAN 2018, Umunyamabanga wa CAF Hicham Al Amrani yasabye Kenya kwigira ku Rwanda kuko rwayakiriye neza uyu mwaka.

Hicham Al Amrani (ibumoso) ubwo habaga tombola y'uko amakipe azahura muri CHAN2016 mu Rwanda
Hicham Al Amrani (ibumoso) ubwo habaga tombola y’uko amakipe azahura muri CHAN2016 mu Rwanda

Ku mukino wa nyuma w’igikombe cya Africa gihuza abakinnyi bakina mu bihugu byabo, CHAN 2016 yabereye mu Rwanda nibwo umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Kenya yahawe ibendera rya CAF rihamya ko ahawe kuzakira CHAN itaha muri 2018.

Kuva ubwo muri Kenya batangiye imyiteguro itandukanye irimo; gutegura ikipe y’igihugu, kubaka no gusana ibikorwa remezo birimo stade, imihanda n’ama-Hotel. Basabwe na CAF kujya bohereza raporo y’aho imyiteguro igeze.

Umunyamabanga mukuru wa CAF, umunya-Misiri Hicham Al Amrani yasabye Kenya kwigira ku Rwanda bagatangira kumenyekanisha iyi mikino.

“Twishimiye uko CHAN2016 yagenze mu Rwanda, abakunzi b’umupira w’amaguru bitabiriye imikino ku kigero gishimishije. Ntekereza ko byatewe n’uko imikino yamenyekanishijwe inakundishwa abanyarwanda igihe kinini mbere yuko itangira.

Ndumva na Kenya ikwiye kwigira ku Rwanda. Usibye kubaka ibikorwa remezo bakwiye no gutangira kumenyekanisha imikino, twifuza kubona ikindi gihugu cya Africa y’uburasirazuba gitera intambwe kikakira amarushanwa akomeye ku rwego mpuzamahanga.” – Hicham Al Amrani

U Rwanda nicyo gihugu muri Africa y’uburasirazuba cyakiriye amarushanwa ya CAF ku nshuro ya mbere ubwo igikombe cya Africa cy’abatarengeje imyaka 20 muri 2009. Hakurikie icy’abatarengeje imyaka 17 muri 2011, n’igikombe cya Africa cy’abakina imbere mu bihugu byabo CHAN 2016.

CAF yishimiye uburyo imikino ya CHAN yitabiriwe cyane mu Rwanda
CAF yishimiye uburyo imikino ya CHAN yitabiriwe cyane mu Rwanda
Kenya niyo yahawe ibendera ryo kwakira iyi mikino mu 2018
Kenya niyo yahawe ibendera ryo kwakira iyi mikino mu 2018

Roben NGABO
UM– USEKE.RW

en_USEnglish