Digiqole ad

Abaturage bo mu Bugesera bagejeje ibibazo byabo ku buyobozi bw’Intara

Kuri uyu wa kane tariki 5, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Intara y’Iburasirazuba, MAKOMBE  JMV, yasuye Akarere ka Bugesera,  aho abaturage bahawe umwanya wo kumugezaho, we n’abayobozi b’imirenge n’akarere ka Bugesera, ibibazo bitandukanye.

Umwe mu baturage abaza abayobozi ikibazo cye
Umwe mu baturage abaza abayobozi ikibazo cye

Mu bibazo byagiye bibabazwa, icyashimishije benshi ni uko hari ibyahise bikemukira aho. Gusa hari n’ibindi bitakemutse ariko MAKOMBE yasabye ko byihutishwa bigakemuka.

Umugore utashatse ko twandika amazina ye utuye mu murenge waRUHUHA, Akagari ka Butereri , umudugudu wa Gatangi, yegejeje agahinda ke ku bayobozi bari aho, ubwo yababwiraga ko kuwa gatatu w’icyumweru gishize, umugabo we NZABAKENGA Abdoul, yafunzwe ngo akekwaho gutobora inzu. (ubujura nyamara ngo arengana)

Uyu mugore yavuze ko aherutse kubyara, kandi umugabo ariwe wari umutunze n’abana bafite, bityo ko abana batabona na nyina bashonje cyane, kandi nawe nyuma yo kubyara akaba nta kabaraga arabona ko kujya gushakisha icyo abana barya.

Bamwe mu baturanyi b’uyu mugore baganiriye n’UM– USEKE.COM, batubwiye ko NZABAKENGA Abdoul, ubusanzwe ukora akazi k’ubu ‘Aide macon” arengana. Ngo ni umugabo w’inyangamugayo utagira ingeso y’ubujura, ngo yaba rero arengana.

Umugore w’uyu mugabo ufunze kuva tariki 28 Ukuboza, yasabye abayobozi ko barengera ubuzima bw’umuryango we n’abana be, bakamurekurira umugabo kuko arengana.

Umuyobozi wa Police wari aho, yijeje uriya mubyeyi  ko agiye gukurikirana no guperereza byihutirwa ikibazo cya NZABAKENGA, koko ufunze, maze niba arengana ahite arekurwa bidatinze.

Naho umugabo witwa Albert KAYONDA, we yabajije ‘Executif’ wa Bugesera, impamvu yangiwe kubaka mu kibanza cye ngo yahawe na Leta. Uyu mugabo akaba afite ikibanza ariko ngo yabujijwe kucyubakamo.

Executif w’Akarere ka Bugesera, yahise avuga ko uyu muturage yabwiwe kenshi ko ikibanza yahawe atari icye, ngo ni ibibanza Leta yahaye abaturage ngo babibyaze umusaruro kuko nta kintu cyakorerwagamo, ariko batabibahaye burundu ngo bagere naho babyubakamo.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Intara y’Iburasirazuba, MAKOMBE  JMV,yasabye ko yahabwa raporo bitarenze icyumweru, ku bibazo byagiye bibazwa ntibikemuke, aho bigeze bikemurwa.

Abaturage bakaba bahawe umwanya wo kwinigura ku bibazo bitandukanye bagendaga babaza ubuyobozi bwabo nabo bakabasubiriza aho. Ibibazo by’abaturage, byari byiganjemo iby’akarengane bavuga ko bakorewe.

Umugore witwa CYURINYANA  yahawe igihano cyo kwicara hasi, nyuma yo gucecekesha umukuru w’Umudugudu we, mu gihe uyu yageragezaga kumubwira igisubizo ku kibazo yari abajije, uyu mugore we ntanyurwe, akamuvugiramo cyane.

Bamwe mu baturage bari aho
Bamwe mu baturage bari aho

JMV MAKOMBE, akaba mu ijambo rye yasabye abayobozi n’abaturage guhagurukira kurwanya akarengane na ruswa. Abayobozi bagafata iyambere mu gukemura ibibazo by’abaturage, bakifashisha inzego nk’ABUNZI, bitarinze kugezwa mu nkiko aho biba byafashe indi ntera.

Uyu muyobozi ku rwego rw’Intara, akaba yasabye abaturage kwitabira ubwisungane mu kwivuza, kwirindira umutekano muri Community Policing, no kugira uruhare mu kurwanya ibiyobyabwenge ndetse, urugomo no gusambanya abana. Gusambanya abana bato ngo ni icyaha kiri mu byiganje mu karere ka Bugesera.

Nyuma yo kuganira no kwakira ibibazo by’abaturage, abayobozi basuye ishuri ry’uburezi bw’imyaka 12 y’ibanze, ryubatswe n’abaturage mu murenge wa RUHUHA umudugudu wa Gatanga. Abaturage bakaba barakusanyije miliyoni 8, bakiyubakira iri shuri, Leta yo ikabaha amabati yo kurisakara.

Makombe JMV avugana n'abaturage
Makombe JMV avugana n'abaturage
Cyurinyana wahanishijwe kwicara hasi nyuma yo gucecekesha umuyobozi w'Umudegudu we
Cyurinyana wahanishijwe kwicara hasi nyuma yo gucecekesha umuyobozi w'Umudegudu we
Ishuri ryubatswe n'abaturage
Ishuri ryubatswe n'abaturage
Makombe JMV kandi yasuye ishami rishya rya BK mu Bugesera
Makombe JMV kandi yasuye ishami rishya rya BK mu Bugesera

Photos: Daddy Rubangura

Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • uwo mumama ucecekesha abayobozi ntamuco yijye mubuzima bwe

Comments are closed.

en_USEnglish