Digiqole ad

RFI muri DRCongo yazize “Guhitisha ubutumwa bubiba urwango”

“RFI yatambutsaga ubutumwa buhamagarira abacongomani kwangana no kugirirana nabi” ni ibyatangajwe kuri uyu wa kane tariki 5 na Lambert Mende, Ministre w’itumanaho n’itangazamakuru muri Congo Kinshasa, nk’impamvu y’ihagarikwa rya Radio Mpuzamahanga y’Ubufaransa, RFI.

Lambert Mende ku mpamvu bafunze RFI
Lambert Mende ku mpamvu bafunze RFI

Kuva tariki 31 Ukuboza, RFI ntabwo yumvikana ku butaka bwa Congo, Lambert Mende avuga ko ubutumwa iyi Radio yatambutsaga bwashoboraga gutuma habaho imidugararo ikomeye kuko bwanasabaga abantu guhaguruka bakarwanya Police y’igihugu.

Kugeza ubu abayobozi ba RFI banze kugira icyo batangariza Radio Okapi dukesha iyi nkuru, cyakora ngo mucyumweru gitaha nibwo biteguye kugira icyo bavuga ku ihagarikwa rya Radio yabo.

Ku rundi ruhande, Radio y’abaturage ya Katanga, Radio communautaire du Katanga (RCK) ivugira i Lubumbashi, nayo yahagaritswe mu gihe cy’iminsi itanu kuva kuri uyu wa kane, kuko yacishijeho ibiganiro bya RFI.

Si ubwambere RFI ifungwa muri Congo, yigeze guhagarikwa amezi 15 hagati ya Nyakanga 2009 n’Ukwakira 2010, aha abayobozi bwa DRCongo bayishinjaga guca integer igisirikare cya DRCongo mu kurwanya imitwe yitwaje intwaro mu burasirazuba bwa Congo Kinshasa.

RFI kandi yigeze gufungwa kutumvikana mu Rwanda kuva mu 2006 kugeza mu Ukwakira 2010 bitewe n’ibibazo bya politiki byari hagati y’u Rwanda n’Ubufaransa.

Photo: Internet

Jean Paul Gashumba
UM– USEKE.COM

en_USEnglish