Digiqole ad

Huye: Umushinga uvuga ko wavanye mu bukene bukabije abantu 2 500

 Huye: Umushinga uvuga ko wavanye mu bukene bukabije abantu 2 500

Bamwe mu batishoboye bazituriwe inka, aha iyi barayishyikirizwa n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kinazi Vital Migabo

Mu muhango wo kubaziturira inka zivuye ku borojwe mbere ubuyobozi bw’umushinga APROJUMAP bwatangaje ko bwishimira ko mu gihe bumaze mu bikorwa byo gufasha abakene kuzamuka hari abagera ku 2 500 bavuye mu bukene bukabije kubwo kubakirwa inzu no korozwa amatungo. Bamwe muri bavuye mu bukene babitangamo ubuhamya.

Bamwe mu batishoboye bazituriwe inka, aha iyi barayishyikirizwa n'Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Kinazi Vital Migabo
Bamwe mu batishoboye bazituriwe inka, aha iyi barayishyikirizwa n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kinazi Vital Migabo

Kuri uyu wa kabiri mu mirenge wa Kinazi na Rusatira imwe mu yo uyu mushinga ukoreramo abaturage 22 batishoboye bazituriwe inka na bagenzi babo bazorojwe n’uyu mushinga ubu bakaba baravuye mu kiciro cy’abakene cyane.

Vestine Mukandida wo mu murenge wa Rusatira avuga  ko atarafashwa kuva mu bukene yahoranaga umujinya, akumva nta kiza kiba mu Rwanda n’abaruvuga ibyiza babeshya.

Mukandinda ati “Nabaga ku gasozi urebye, ntagira icumbi, nta mwambaro nta na kimwe, natinyaga kujya aho abandi bari. Uyu mushinga waranyegereye uranyubakira uranyoroza ubu meze neza navuye mu bukene bukabije.”  

Eugene Niyigena Umuhuzabikorwa w’umushinga APROJUMAP avuga ko icyo bashishikariza abaturage cyane cyane abakennye ari ukwishyira hamwe bakishakamo uko bava mu bukene ntibumve ko baheranwa nabwo bagaharanira kubwivanamo.

Buri mwaka tariki ya 17 Ugushyingo ni umunsi mpuzamahanga wo kurwanya ubukene, kuri uyu wa 6 Ukuboza nibwo APROJUMAP yahisemo kuwizihiza mu mirenge ya Rusatira na Kinazi muri Huye aho batanga ubufasha ku bakene burimo; inka, inzu, amashuri y’abana n’ibindi.

Uyu mwaka hariho insanganyamatsiko ivuga ngo “ubukene burahunga iyo abantu bishyize hamwe mu kuburwanya.”

Abayobozi b'uyu mushinga n'ubuyobozi bwite bwa Leta muri uyu munsi wabahurije i Kinazi
Abayobozi b’uyu mushinga n’ubuyobozi bwite bwa Leta muri uyu munsi wabahurije i Kinazi
Bamwe mu bagenerwabikorwa b'uyu mushinga bagiriwe inama yo kujya hamwe bakiteza imbere bakarandura ubukene
Bamwe mu bagenerwabikorwa b’uyu mushinga bagiriwe inama yo kujya hamwe bakiteza imbere bakarandura ubukene
22 uyu munsi bahawe inka zo kubafasha kuva mu bukene
22 uyu munsi bahawe inka zo kubafasha kuva mu bukene

Christine Ndacyayisenga
UM– USEKE.RW/Huye

en_USEnglish