Digiqole ad

Nyamasheke: Amashuri yubatswe na Leta n’ababyeyi ari kwangirika atamaze kabiri

 Nyamasheke: Amashuri yubatswe na Leta n’ababyeyi ari kwangirika atamaze kabiri

Ibyumba by’amashuri byaruzuye ntibyakorerwa finissage ubu inkuta ziri kugenda zangirika

Gihombo – Mu guteza imbere uburezi bw’ibanze kuri bose, Leta yashyize imbaraga mu kubaka amashuri mu bice binyuranye by’ibyaro ifatanyije n’ababyeyi baharerera. Amwe muri aya mashuri yubatswe ubu ari kwangirika ataramara imyaka ibiri. Mu murenge wa Gihombi mu karere ka Nyamasheke ni hamwe.

Ibyumba by'amashuri byaruzuye ntibyakorerwa finissage ubu inkuta ziri kugenda zangirika
Ibyumba by’amashuri byaruzuye ntibyakorerwa finissage ubu inkuta ziri kugenda zangirika

Kugira ngo abana bigire ahakwiriye Leta, biciye mu mirenge, yagiye itanga ibikoresho ababyeyi nabo bagatanga umuganda wo kubaka.

Gusa ku ishuri ryisumbuye rya Nyakanyinya mu murenge wa Gihombo ahubatswe ibyu bitatu by’amashuri bigaragara ko ibikoresho bitakoreshejwe uko bikwiye kuko hari amashuri yatangiye kwangirika ataramara n’imyaka ibiri.

Aya mashuri ntabwo yarangijwe neza ndetse hari icyumba kitarimo ciment, ibindi inkuta zatangiye kwangirika kuko ahari hashinze ibikwa mu nkuta hatubatswe.

Alexis Mupenzi uyobora iri shuri avuga ko iki kibazo koko bagifiteho impungenge kuko inkuta zigenda zivungagurika, ubwiherero butanogejwe neza kandi ngo ibikoresho byose byaratanzwe ariko amashuri ntakorerwe finissage.

Mupenzi ati “ amafaranga yo kubaka ibi byumba yacaga mu mirenge ariko muri raporo bafite bigaragara ko ibikoresho byose byatanzwe ariko hari amashuli atarakorewe finissage rero ntiwamenye icyo byakoze gusa ariko natwe nti turebera dufatanya n’ ababyeyi gusana ibishoboka ariko hari ibiba birenze ubwo bushobozi bwabo.”

Ikibazo cyo gukoresha nabi ibikoresho aho kigaragariye Leta yatangiye kunyuza amafaranga ku bigo nyir’izina maze bigasabwa guha raporo Imirenge. Ibi ngo ibi biratanga ikizere ku mashuri ari kubakwa.

Alphonse Sinabajije umuyobozi w’uburezi mu karere  ka Nyamasheke yabwiye Umuseke ko koko amashuri yubatswe mbere ubu hari ayatangiye kwangirika, avuga  ko abayobozi b’ibigo n’ababyeyi bayarereraho bagira uruhare mu kuyasana nubwo ngo umwanzuro uba ari uwabo.

Ati “Ubu icyo twabatangariza ni uko amashuli ari kubakwa yo azaramba kuko amafaranga tuyacisha mu bigo kandi hakabaho audit kandi n’aya mbere niba harabayeho imicungire mibi nabyo imirenge ikorerwa igenzura rizabigaragaza.”

Ibyumba bari kubaka ubu ngo hari ikizere kuko ubu amafaranga aza ku bigo atabanje guca ku mirenge
Ibyumba bari kubaka ubu ngo hari ikizere kuko ubu amafaranga aza ku bigo atabanje guca ku mirenge

Sylvain NGOBOKA
UM– USEKE.RW

2 Comments

  • UZABAZE HIRYA NO HINO INZUGI ZAYO MASHURI ZACITSE NYUMA YAMEZI 2……………………………ABATANGA AMASOKO BIKUBITE AKANYAFU,IKIGO CYUBAKIRWA AMASHURI NYUMA TAMEZI 2 BUDGET YIKIGO IGASHIRIRA MU GUSANA TWARUMIWE

  • EREGA icy’icumi cyizarikora? None se mwibaza ko rw’iyemeza mirimo atazi kubara? Iyo aguhaye iyo ruswa, byanze bikunze akora uko ashoboye maze akareba aho ayagaruriza. Naho rero , ni muri finissage atazakora maze uwo yahaye iyo ruswa akumusinyira ko ibintu ari barabara. Kwisha maneno; NGAHO AHO RUSWA IBERAMBI. IRANGIZA KABISA. Ubwo nyine LETA irongera itange andi mafaranga; ubwo ga ni amafaranga yacu ahangirikira. Yakagombye gukora ibindi. Umva izo W.C. zikoze nabi. Kandi W.C ni ahantu hagomba guhorana isuku, kuko iyo hatameza neza abana bahora barwara indwara ziterwa n’umwanda, harimo izimpiswi. Mana we. NGO HAZAKORWA AUDIT? Ryarise? IBAZE NAWE, NYUMA Y’IMYAKA 2. TURATEGEREJE.

Comments are closed.

en_USEnglish