Perezida Kagame yaganiriye n’abikorera 2 000 bo mu gihugu
Kimihurura – Mu ijoro ryo kuri uyu wa mbere mu cyumba cy’inama cya Convention Center Perezida Kagame yaganiriye n’abikorera barenga 2 000 baturutse mu Ntara zose z’igihugu ashimira bose uruhare rwabo mu guteza imbere igihugu. Aganira nabo ku mbogamizi bahura nazo n’uko zavanwaho.
Benshi muri aba bikorera ni urubyiruko, ibintu Perezida yavuze ko bitanga ikizere kuko ari imbaraga ku gihugu.
Yagize ati “mukomeze kuba ingabo nziza mu rugamba rw’iterambere. Duharanire gukora neza byihuse n’ibiciro biri hasi kuko mu ipiganwa ku masoko nibyo abenshi bashaka.”
Perezida Paul Kagame mu gihe umuntu atishatsemo ubushobozi, akitinya ntacyo ageraho. Icya mbere ngo ni ibitekerezo bizima n’ibikorwa birimo ubushake.
Avuga ko mu myaka 20 ishize Abanyarwanda ubwabo batekerezaga n’amahanga akabatekerereza ko nta bushobozi bafite bwo kugira icyo bigezaho, gusa ngo ubu imyumvire iriho yo kwigirira ikizere no guhindura imibereho ntibigira uko bisa.
Ati “Ubu tugeze ku bikorwa by’iterambere bigaragara, byivugira, ibi byongera ikizere Leta ifitiwe. Kuba u Rwanda rwaravuye ahabi rwari ruri, rukagera aho rutangwaho urugero ku Isi bituruka ku kizere.
Ikizere abaturage bafitiye ubuyobozi bwabo nicyo gituma tugera kuri byinshi, nk’abikorera mugomba guharanira ko icyo cyizere n’ibituma kibaho biboneka.”
Ntaho baragera
Perezida Paul Kagame yavuze ko nubwo hari byinshi bishimira ariko ntaho baragera, ko aribwo bigitangira kandi icyiza ari uko ubu bafite aho bahera.
Ati” Ibibazo byose dufite, dushyize hamwe dufite ubushobozi bwo kubikemura.
Iyo politiki ari mbi, ubukungu buba bubi, ishoramari rikaba ribi, ugasanga ibintu byabaye nabi. Iyo politiki ari nziza n’ishoramari riba ryiza iterambere rikihuta, Politiki nziza niyo ituma ubukungu n’imibereho myiza bitera imbere.”
Perezida Paul Kagame yasabye Inzego za Leta ko zigomba kwihutisha ibijyanye n’imikoranire n’abikorera kugira ngo iterambere ryihute, Leta n’abikorera buri wese akore inshingano ze, buzuzanye maze u Rwanda rutere imbere uko tubyifuza.
Abikorera bamugejejeho imbogamizi zabo
Gasamagera Benjamin umuyobozi w’urugaga rw’abikorera (PSF) yabwiye Perezida ko ikibazo cyo kutishyura vuba kw’ibigo bimwe na bimwe bya Leta bikomeza gutera igihombo no kudindiza abikorera kuko akenshi abo bikorera baba barafashe imyenda muri za banki.
Gasamagera ati “uku gutinda kwishyura bituma abikorera bishyura inyungu z’umurengera kumabanki aba yabagurije bikaganisha mu gihombo kinini ku bikorera.”
Kuri iki kibazo Perezida Paul Kagame yagaragaje ko asanzwe akizi avuga ko iyo urebye usanga atari n’ikibazo cyo kuba haba habuze ubwishyu ahubwo ari ibintu byo gutinza impapuro, ubundi ngo ubishinzwe yagiye ntahari kandi aho yagiye ntibahazi.
Ati “Ubundi amajyambere tugezemo bambwira ko baciye impapuro ngo basigaye ari ugukanda ibyuma gusa, ariko byagera mu kwishyura bikajya mu mpapuro.
Ubundi bakakubwira ngo {Uwishyura}yagiye, kandi haje za telephone, bya internet n’iki…., ibiro ntabwo bijyana n’umuntu, ariko bakakubwira ngo yagiye, ariko rero {ubundi} iyo agiye aba ari nko mu office ye kubera ibikoresho by’itumanaho, ibiro ntabwo ari ahantu ho kwicara gusa aho uri hose ubu urakora.”
Prezida Paul Kagame yavuze ko iyo ari mu kirere mu ndege atelefona Louise Mushikiwabo, akamubwira ati gira utya, ibi ngo ntibigomba ngo abe yicaye mu biro ngo amenye icyo Minisitiri w’ububanyi n’amahanga yakoze.
Yongeye ati “ Tuzajya tuvuga gutera imbere mu ikoranabuhanga no mu bindi hanyuma nibigera mu bikorwa [….] njyewe nkeka ko biriya ari uburyo bwo kudashaka gukora akazi.
Kuvuga ngo ntahari! {uwishyura}. Ni igisubizo cyoroshye gutanga ngo kanaka ntahari? Ntahari se [….] keretse umbwiye ngo ntakiriho, naho ubundi aho ari hose yakora icyo agomba gukora n’ubundi.
Hari abantu bamwe bahora bakorera banishyuza Leta
Perezida Paul Kagame yavuze kandi uko usanga hari abantu bamwe bahora bakorera Leta ari nabo banishyuza, yavuze ko ngo nubwo byagabanutse ariko usanga harabayemo gutanga ruswa ku muntu runaka wo muri Minisiteri cyangwa mu kigo runaka.
Ati “Nagira ngo mbibutse ko cya gihe atari cyo cy’ubu, yenda biracyakorwa ariko ubu icyo navuga nta wabikora atyo gusa azi ngo nta ngaruka biri bumugireho, Eehh… ugize ibyago, wamenyekana icyo gihe turabikemura.
Inzego za leta rero rwose ziri hano mubyumve niba ari ibigomba gutinda bifite impamvu nizisobanuke, sobanurira abantu impamvu, niba ari ibidafite impamvu byoye gutinda kuko nta mpamvu nyine, biratinzwa n’iki? Nujya kugenda ujye usiga ubikemuye cyangwa usige inyuma ababikemura.”
Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW
2 Comments
Ndabona bariya bantu bikorera bafite ubukungu bw’igihugu mu biganza byabo ari intore z’indobanure zisobanutse.
Ngo babafashe kuyoboka amazu yanyu. Leta wagorwa wagorwa niba ahenze se muragirango muduhatire kuyajyamo. Mugabanye ibiciro murebe ko mutabona abayakoreramo bitabaye ibyo azabapfira ubusa mwumirwe bazajya bakorera kuri ground floor gusa andi magorofa apfe ubusa. U Rwanda rwigize VIP cyane nyamara ntaho muragera, ngaho nawe ngo ikibanza mililoni 200, 100 ukibaza bikagucanga. Sha abantu twamenye ubwenge iyo monopoly mwihaye mubucuruzi niyo izambije ibintu. None ngo LETA ibafashe KAGAME ko yagowe icyo cyo aragikemura ate, kubashakira ubakodeshereza amazu.IKIBAZO SI IMYUMVIRE YABANTU BAYAKODESHA AHUBWO NI UBUSAMBO BWANYU BWO GUSHAKA GUKIRA MUCA UMURENGERA. IMYUMVIRE SE NINDE UNANIWE KUJYA MUNZU ZIHENDUTSE AREBA IZO MURATISHA
Comments are closed.