Musanze: Baricuza igihe bamaze mu mashyamba, ubu barasiganwa n’iterambere
Abasigajwe inyuma n’amateka bo mu mudugudu wa Kabagen akagari ka Kabazungu mu murenge wa Musanze mu Karere ka Musanze bavuga ko bicuza imyaka myinshi bamaze mu mashyamba y’iburunga, ngo iyo badatakaza iki gihe ubu baba bafite aho bageze mu iterambere.
Babitangaje bahereye ku buzima bubi babayemo kuva kera kuri ba sekuruza babo aho biberaga mu mashyamba batunzwe no guhiga no kuba mu nzu z’ibigonyi.
Mu buhamya mu ndirimbo, imivugo n’amagambo, aba baturage bavuga ko icyo gihe bamaze baba mu mashyamba bakicuza kuko bari babayeho nk’inyamaswa nta buzima bw’ejo hazaza batekereza.
Basabose Edouard wavukiye mu mashyamba y’ibirunga, avuga ko nta myaka itanu yari yamara aryama ku mufariso kuko mbere yararaga ku byatsi mu mbeho, aho ngo gupfusha umwana muto byari ibisanzwe aho mu mashyamba.
Ati “Ubu mfite imyenda, mfite igitanda na matelas, ndakaraba ngacya n’abana banjye bari kurangiza ayisumbuye undi ngo ari mu ngabo z’igihugu.”
David Nambajimana umwe muri aba amateka yasigaje inyuma avuga ko bize gukaraba no kwambara inkweto nyuma ya Jenoside kubera ubutegetsi bwabegereye bushaka ko bahindura imibereho.
Nambajimana avuga ko bashimira Perezida Kagame washimye politiki y’uko abasigajwe inyuma n’amateka bavanwa muri ubu buzima bakubakirwa neza bagatura mu bantu nk’abandi kandi ntihabeho kubanena.
Ati “Icyose gihe cyose twamaze mu mashyamba abana bacu ntibabonye amahirwe yo kwiga nk’abandi banyarwanda, muri iyi myaka nibwo ubuzima bwacu butangiye guhinduka.”
Umukozi ushinzwe Itumanaho no guhuza inzego mu kigo cya Croix Rouge y’u Rwanda Rwahigi Matthew avuga ko kubakira iyi miryango ari cyo gikorwa bihutiye gukora,bakurikizaho kubegereza amazi meza no kuboroza amatungo magufi na manini.
Ubu ngo bari kubigisha ubukorikori mu mashyirahamwe babashyizemo a kugira ngo mu myaka iri mbere babashe kwitunga badategereje abagiraneza gusa.
Rwahigi ati “Guhindura imyumvire byafashe igihe kinini kuko bumvaga kuva mu mashyamba bagatura imusozi ari ukubahemukira.”
Mu Karere ka Musanze, Burera na Gicumbi umuryango wa Croix Rouge y’uRwanda umaze kubakira imiryango y’abasigajwe inyuma n’amateka amazu 120.
MUHIZI Elisee
UM– USEKE.RW
4 Comments
Felicitation rwose Rwanda. Igikorwa cyiza kabisa. Imana ihire U Rwanda n’Abanyarwanda.
Muzongere muhatunyurire nyuma yimyaka 2.
Iterambere uriya musaza ashaka kurebesha amaso ye urabona riri kure pe! Inyuma ya kiriya kirunga ahari.
Bisa na byabindi bataha amazi umuhango ukarangirana nayo.Njyewe ikibazo ngira nikuki abayobozi bataziko ayo macenga abantu bayabona nubwo bicecekera? Umunyarwanda ashobora kugusekera ejo akazaba akuvumira kugahera.
Comments are closed.