Nyamirambo: Inzu y’umukinnyi w’ikipe y’igihugu ya Rugby yahiye
Umukinnyi w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda muri Rugby, Nikwigize Olivier bita Papy yagize ibyago mu ijoro ryakeye inzu ye irashya irakongoka. Amahirwe ni uko nta buzima bw’umuntu bwatwaye.
Mu ijoro ryo kuri iki cyumweru tariki 4 Ukuboza 2016, mu murenge wa Nyamirambo, akagali ka Mpamo umudugudu wa Kivugiza habaye inkongi yumuriro yafashe inzu y’umukinnyi wa Rugby “Silverbacks” ishya yose n’ibyarimo.
Iyi nzu yahiye nyirayo adahari kuko Nikwigize Olivier bita Papy atari mu Rwanda. Uyu mukinnyi asanzwe yiga anakina muri muri Leta zunze ubumwe za Amerika, muri leta ya Texas.
Iyi nkongi nta buzima bw’umuntu yatwaye, kuko nta wari waraye muri iyi nzu nk’uko Umuseke wabitangarijwe na Francoise Nzamwitakuze umugore wa Nikwigize.
Yagize ati: “Hari mu ma saa cyenda z’ijoro. Twatabaje abaturanyi n’inshuti bari hafi bagerageza kudufasha kuzimya umuriro biragorana. Turashimira Police yahageze irazimya.”
Impamvu yateye iyi mpanuka ntiramenyekana, kuko urwego rubishinzwe muri Police y’igihugu rutaragira icyo rubivugaho.
Roben NGABO
UM– USEKE.RW