Abikorera bafite amafaranga menshi bagira uruhare mu icika rya Ruswa – Umuvunyi
Mu kiganiro ku bukangurambagu bwo kurwany RUSWA buzatangira ku wa mbere tariki ya 5 Ukuboza mu gihugu hose, Umuvunyi Mukuru, Aloysie Cyanzayire yavuze ko abacurizi bo batanga amafaranga menshi bagira uruhare mu icika rya ruswa banze kuyiranga.
Iki kiganiro cyanyuze kuri Radio y’Igihugu n’zindi nyinshi zumvikana i Kigali, cyarimo na Police y’u Rwanda kandi abaturage bagatanga ibitekerezo by’uko ruswa yacuka.
Umuvunyi Mukuru yavuze ko abikorera bashobora gufasha ko ruswa icika igihe bakwanga gutanga ruswa bayisabwe.
Abandi ngo bagira uruhare mu gucika kwa Ruswa ni amadini, kuko bagira abayoboke benshi, bityo ngo mu bukangurambaga hazabaho ibiganiro hagati ya Leta n’abayobozi b’amadini.
Abaturajye basabwe gutanga amakuru kuri ruswa kandi ku gihe, bakaba bashobora gukoresha umurongo wa telefoni w’ubuntu 199.
Umuvunyi Mukuru yavuze ko abaturage batanze amakuru badakwiye gutinya kubera ko iyo babisabye babikirwa ibanga, kandi bagasabwa kutagira ahandi babijyana, uretse wenda kumenyesha Polisi y’Igihugu.
Ati “Amakuru aba ari ibanga hagati y’uwayatanze n’uwayabwiwe, nta wuzabimenya keretse ari we ubyivugiye.”
Yavuze ko hari ingamba ku bijyanye n’ikimenyane zirimo gushyira camera mu byumba bikorerwamwo ibizamini, kuko hari umuturage watanze igitekerezo avuga ko mu bizamini bitangwa usanga umuntu yatsinze icyanditse agatsindwa mu kizamini cy’amagambo.
Umuvunyi Mukuru yavuze ko hari ruswa, abaturajye bagomba kujya bavuga aho yabonetse, Abanyarwanda bagatinyuka bakavuga aho igaragaye kuko ngo inzego za politike ziteguye gufasha.
Uhagarariye Polisi yavuz eko abaturajye igihe batanze amakuru, Polisi yiteguye gufatanya na bo kurwanya ruswa igihe cyose ijyejejweho amakuru.
Urwgo rw’Umuvunyi ruravuga ko mu nzego z’ubucamanza naho hagaragaramo ruswa koko hagendewe ku byegeranyo bya Transparency International ariko rugasaba abaturage kwemera imyanzuro y’inkiko kuko ngo hari aho usanga bazanye ibirego ku manza zamaze kuba itegeko kabone n’iyo baba barazitsinzwe bigaragara.
Gusa ngo igihe hari ibimenyetso bifatka, koko umucamanza afatiwe mu cyuho, ngo na we araregwa agahanwa kandi urubanza rugasubirwamo.
MUGUNGA Evode
UM– USEKE.RW
1 Comment
Abo bikorera bafite amafaranga menshi, bamwe bayakesha ruswa bariye cyera, abandi bayakesha kuyitanga ngo ababone amasoko abyibushye, abandi gutanga ruswa ni byo bakesha ubwisanzure bwo kwikorera ibyabo ntawubateraho intugunda za hato na hato. Jye numva uwa mbere wabaha urugero rwiza rwo guca ruswa, ari uwahagarika kujya yaka abo banyemari imisanzu n’inkunga bidateganyijwe n’amategeko. Yaba abahaye urugero rwiza cyane.
Comments are closed.