Rukumberi: Guverineri Kazayire yashimye uko ihinga rihagaze ubu imvura yabonetse
Ubuyobozi bw’Intara y’Uburasirazuba burashimira abaturage bo mu murenge wa Rukumberi, mu karere ka Ngoma uburyo bitwaye mu guhangana n’ikibazo cy’amapfa yatewe n’izuba ryinshi ryatse muri aka gace, bukabasaba kwitabira guhinga ku bwinshi muri iki gihe imvura yabonetse.
Muri gahunda ya Guverineri w’Intara y’Uburasirazuba yo kuzenguruka asura uturere tuyigize mu rwego rwo kumenya ibibazo biri mu baturage n’iterambere bamaze kugeraho, ni bwo Kazayire Judith yatanze ubu butumwa.
Agera mu murenge wa Rukumberi, Umuyobozi w’uyu murenge Ndayambaje Emmanuel yavuze ko uyu murenge ugerageza kwiteza imbere binyuze mu buhinzi n’ubwo rimwe na rimwe ubuhinzi bwaho bujya bwibasirwa n’izuba.
Gitifu Ndayambaje ati “Rimwe na rimwe hari igihe hano hajya hava izuba hakaba amapfa. Abaturage baba bakoze ariko turashimira ubuyobozi bw’igihugu cyacu ko butuzirikana bukatuba hafi, nzi ko ntawadupfana mu mudugudu kuko dushyira hamwe.”
Umuyobozi w’Intara y’Uburasirazuba, Mme Kazayire Judith na we yagarutse kuri iki kibazo cy’amapfa aho yavuze ko abaturage ba Rukumberi bagerageje kwihagararaho gusa ngo ubu hari icyizere cyo kuzasarura mu gihembwe cya mbere cy’ihinga nubwo hari ahantu hamwe na hamwe hataragera imvura ihagije.
Kazayire yagize ati “Nzi ko muri mu mirenge yahuye n’amapfa, ndagira ngo mbashimire uburyo mwabyitwayemo kubera ko na kera na kare Umunyarwanda yihaga agaciro, yihagararaho namwe rero mwitwaye neza munakoresha neza inkunga yabagezeho. Aho twaciye nabonye imyaka isa neza twizere ko muzeza nubwo numvise ko hari utugari turi hafi y’ibiyaga tutarabona imvura.”
Guverineri Kazayire yongeyeho ko abaturage bakwiye kwiga umuco wo guhunika mu gihe bejeje neza bateganya ko hari igihe imvura yabatenguha ubutaha.
Ati “Ndabashishikariza gukomeza gukora cyane mwakweza mukihaza mugasagurira n’amasoko, ariko mukanizigama kuko imihindagurikire y’ibihe ntiduteguza.”
Guverineri Kazayire yagiranye ibiganiro n’abaturage, anaganira byihariye n’abayobozi bose b’Akarere ka Ngoma uhereye hasi mu mudugudu, anasura umudugudu w’icyitegererezo wa Rukumberi.
Muri uyu mudugudu yavuze ko hari gahunda ko buri karere ko mu Ntara y’Uburasirazuba kagomba kugira umudugudu w’icyitegererezo.
I Rukumberi imvura yabonetse hirya no hino ariko hari tumwe mu duce twegereye ibiyaga tutarabona imvura, Judith Kazayire uyobora Intara akaba avuga ko imihindagurikire y’ibihe idateguza ari na yo mpamvu ababonye imvura bakwiye guhinga byinshi bagahunika.
Elia BYUK– USENGE
UM– USEKE.RW