Digiqole ad

Isoko mpuzamahanga rya Karongi rigeze kuri 60% ryuzura

 Isoko mpuzamahanga rya Karongi rigeze kuri 60% ryuzura

Iri soko ngo rizaba ryuzuye mu kwezi kwa gatatu umwaka utaha

Minisitiri w’ubucuruzi n’inganga n’imirimo ya EAC Francois Kanimba ari kumwe n’abayobozi b’urwego nterankunga Enhanced Integrated Framework (EIF)  kuri uyu wa gatanu basuye isoko mpuzamahanga (Cross Border Market) riri kubakwa i Karongi basanga rigeze kuri 60% ryuzura.

Iri soko riri kubakwa ku nkengero z'ikiyaga cya Kivu
Iri soko riri kubakwa ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu

Iri ni isoko rizasumbira isoko risanzwe ry’i Karongi rirema rimwe mu cyumweru ari nayo mbogamizi abacuruzi bagejeje kuri Minisitiri w’ubucuruzi ubwo basuraga isoko rishaje mbere yo kujya ku riri kubakwa.

Kuri iri soko rya kijyambere bari kubakirwa aba bacuruzi bavuga ko ari igikorwa kiza kuko bazaba bafite aho babarizwa hafatika na Banki zikaba noneho zizabagirira ikizere.

Isoko mpuzamahanga riri kubakwa rigizwe n’ibice bibiri; icy’amatungo n’imyaka, n’igice cy’ubucuruzi bw’amaduka n’amabanki.

Iri soko rizuzura ritwaye miliyari imwe na miliyoni 570.

Min Francois Kanimba yavuze ko batashora miliyari imwe irenga ngo ubundi isoko rijye rirema rimwe ku munsi, yizeza abacuruzi ko ryo rizajya rirema buri munsi ndetse abakangurira kuzaribyaza umusaruro

Iri soko biteganyijwe ko rizuzura mu kwezi kwa gatatu.

Minisitiri Kanimba yasabye abacuruzi kuzabyaza umusaruro iri soko niryuzura
Minisitiri Kanimba yasabye abacuruzi kuzabyaza umusaruro iri soko niryuzura

Bamwe mu baryubaka bamaze amezi 4 badahembwa

Abakozi bubaka kimwe muri ibi bice by’isoko rishya babwiye Umuseke ko bamaze amezi ane badahembwa na rwiyemezamirimo wabahaye akazi.

Aba bakozi bavuze ko n’ibikoresho bambaye byo gukorana akazi (ama-gilet n’amacasque yo kubakana) ngo babitiriwe mu gitondo bamenye ko Minisitiri ari bubasure.

Aba bakozi bavuga ko bagejeje ikibazo cyabo ku muyobozi w’Akarere ka Karongi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu akababwira ko nta mafaranga barimo rwiyemezamirimo.

Abacuruzi, abatumirwa banyuranye n'abafatanyabikorwa ba EIF bari baje gusura iri soko
Abacuruzi, abatumirwa banyuranye n’abafatanyabikorwa ba EIF bari baje gusura iri soko
Iri soko ngo rizaba ryuzuye mu kwezi kwa gatatu umwaka utaha
Iri soko ngo rizaba ryuzuye mu kwezi kwa gatatu umwaka utaha

Sylvain NGOBOKA
UM– USEKE.RW

3 Comments

  • Irisoko ndarishyigikiye.

  • KOMBONA NTANIKIMENYETSO CYARISHYIRA KURI 30% MUKURANGIRA
    KEREKA NIBA HARI AHO MUTAFOTOYE NGO MUTWEREKE IBIGEZE KURE

  • Njye ndabona rigisigaje nka 60% ngo ryuzure nkurikije amafoto mbona hano!

Comments are closed.

en_USEnglish