Digiqole ad

Kubyara ukiri muto cyangwa ukuze byose bigira ingaruka

Si byiza kubyara uri muto cyane, kandi na none si byiza ku byara ukuze. Aha umuntu ashobora kwibwira ko bireba abagore gusa, nyamara kandi n’abagabo birabareba. Kenshi bavuga ko umugabo adasaza, ariko mu bushakashatsi bwakozwe bwerekanye ko iyo umugabo abyaye akuze bishobora kugira ingaruka ku mwana.

Kubyara uri muto cyangwa ukuze bigira ingaruka
Kubyara uri muto cyangwa ukuze bigira ingaruka

Muri make tugiye kwibanda ku ngaruka zo kubyara ukuze cyangwa uri muto haba ku mugore ndetse n’umugabo.

Muri rusange imyaka myiza yo ku byara ku mugore iri hagati y’imyaka 21 na 35.

Kubyara uri muto ku mugore

ingaruka

Umugore utwite ataragera ku myaka 20 aba afite ibyago byinshi byo guhura n’ibi bibazo :

  • Ku byara umwana utagejeje igihe
  •   Ku byara umwana ufite ibiro bike
  •  Kugira ingorane igihe abyara nko kuba yava amaraso menshi bishobora no kumuviramo gupfa.
  •  Kubyara umwana upfuye
  • Indwara yo kujojoba(obstetric fistula)
  • Umuvuduko w’amaraso uzamuka, ushobora no gukurikirwa no kugagara(eclampsia)
  • Indwara z’imirire mibi (malnutrition)
  • Kwigunga,gutinya abo bari mu kigero kimwe n’ibindi

Impamvu zitera kubyara umuntu ari muto

  • Gutangira imibonano mpuzabitsina ukiri muto
  • Ibiyobyabwenge(inzoga n’amatabi)
  • Kubura uburyo bufasha mu kwirinda inda zitateguwe
  • Gufatwa ku ngufu
  • Ubukene
  • Iterambere mu ihererekena ry’amakuru(nka filimi z’urukozasoni,interineti…)
  • Imico

Bumwe mu buryo bukoreshwa bwo kugabanya izo nda zitateguwa ku bana bakiri bato, ni ukubaha inyigisho zerekeye n’ubuzima bw’imyorokere, bamwe bavuga ko mwene izo nyigisho iyo zitanzwe nabi zituma uru rubyiruko ruto rwishora mu busambanyi.

Kubyara uri mukuru ku mugore

Ingaruka

Umugore utwite arengeje imyaka 35 aba afite ibyago byinshi byo guhura n’ibi bibazo:

  • Ashobora kubyara umwana utameze neza haba ku bice bigize umubiri ndetse no mu bwenge.
  • Umwana ashobora kuvukana ibibazo by’umutima, ibibari, n’ibindi…
  • Igihe atwite ashobora guhura n’ibibazo bimwe na bimwe : Umuvuduko ukabije w’amaraso, diyabeti…..
  • Akenshi akunze kubyara bamubaze.
  • Kutirerera umwana neza kuko nawe uba ugana izabukuru
Ibibari ni imwe mu ngaruka zigera ku mwana wabyawe n'umubyeyi ukuze
Ibibari ni imwe mu ngaruka zigera ku mwana wabyawe n'umubyeyi ukuze

Iyo urebye izo ngaruka ziba ku mugore urengeje imyaka 35 ,imwe mu nzira nziza yo kuzirinda ni ukubyara mbere y’icyo gihe, byakwanga ugatwita ukabonana na muganga hari ibizamini bikorerwa umubyeyi bishobora kuvumbura niba umwana umubyeyi atwite nta busembwa (aba babyeyi bakunda kubyara abana bafite ubusembwa).

kubyara ukuze ku mugabo 

Ingaruka

Umugabo ubyaye umwana arengeje imyaka 40 aba afite ibyago byinshi byo guhura n’ibi bibazo:

  • Umwana ufite ibibazo byo kumva
  • Kutirerera umwana neza kuko nawe uba ugana izabukuru

Photos: Internet

Corneille K. NTIHABOSE
UM– USEKE.COM 

0 Comment

  • mutubarize muganga ufite imyaka hejuru ya35 utarashaka cg se utarabyara ntamahirwe yo kubona urubyaro agifite?

    • ikibazo cya Alphonsine:mutubarize muganga ufite imyaka hejuru ya35 utarashaka cg se utarabyara ntamahirwe yo kubona urubyaro agifite?

      igisubizo:

      muvandimwe Alphonsine,igisubizo kigufi naguha ni uko amahirwe aba ahari ariko yaragabanutse cyane.

      ubundi nkuko mu nkuru bimeze imyaka myiza yo kubyara ni hagati ya 21 na 35 ariko hagati ya 21 na 24 kubyara amahirwe hagati aho aba ari menshi cyane.hanyuma watangira kugera mu myaka ya za 30 agatangira kugabanuka.ariko n’ibyago byo gutwita ariko inda zikavamo biza,kubyara abana bameze nkuko mu nkuru bivugwa n’ibindi.

      nkubu urubuga babycentre.co.uk ruvuga ko byibura abagore bari hejuru y’imyaka 40 bagera ku100 ,mirongo ine bonyine nibo basama.

      ushobora kubaza uti se bigenda bite muganga?
      uburyo 2 nibwo bwerekanwe ko butera abakuze kudasama
      1. ibibazo bigendanye no kurekura intanga ngore n’imihindikire y’ibikorwa bikorwa n’umubiri mu kwezi k’umugore
      2. utuyoborantanga tugenda tuziba(fallopian tube)
      kandi usibye ibyo muri iyi myaka ibi byimba biza kuri nyababyeyi n’izindi ndwara ni igihe cyazo.

      ingo nyinshi zigera kuri 85 ku ijana bagera amahirwe ko umugore asama mu mwaka wa mbere ariko babonana kenshi bivuze byibura rimwe mu minsi 2 cyangwa 3 .

      ngicyo igisubizo naguha alphonsine
      komeza usome umuseke.com cyane cyane inkuru z’ubuzima.

      corneille killy

  • Mfite ikibazo? none ko mbnye kubyara um untu akuze bigira ingaruka, njye nkaba ubu nujuje 26 ans, nkaba ntarabona umugabo kandi nkaba ntifuza kubya ntafite umugabo twasezeranye murusenegero, ese ndamutse ntinze kumubona nkageza nko muri 30 ans cgwa zirenga nazabyara neza ? cyagw abyazantera ingaruka nkizi mbonye mwatugejejeho? mungire inma yuko nabyifatamo ntazapfa ntabyaye kandi ntazabyara umwana ufite ikibazo ngitewe no gutinda kubya.

    • ines

      ntabwo twavuze ko ababyeyi bose babyara bari hejuru ya 35 bagira ibyo bibazo ndetse nta nubwo bivuze ko nk’urugero umwana wese uvuka afite ibibari bisobanuye ko aba abyawe n’umubyeyi ukuze

      icyo bisobanuye hari ibyago bgwirira bamwe nkuko ubushakashatsi bwabigaragaje ndetse bukabihuza n’abo babyeyi.

      gusa icyo nakubwira ko mu bitaro byo birigaragaza pe,niho wabona ko ibyanditswe mu nkuru ari ukuri kuvuye mu mpapuro.

      inama: mu gihe wazagera muri iriya myaka ariho uboneye umugabo numara gusama uzegere muganga,hari uburyo bukoreshwa bwo kureba niba umwana munda ari muzima iyo atari muzima afite ubusembwa itegeko ryemera ko yavanwamo.

      igihe habaye ikibazo cyo kutabyara ho biragoye,ariko hari uburyo bkoreshwa bw’ihuzantanga in vitro fertilization nubwo buhenda bwose

      Imana ikomeze kugufasha kandi komeza usome umuseke.com wigirira n’umwaka wuziyemo gusohoza indoto zawe

  • muraho sinsobanukiwe niba ari ukubyara bwa mbere cyangwa ari igihecyose ubu mfite 2 enfant nari narahagaritse kubyara kubera ubushobozi buke none ko mfite 41ans nshaka akandi kana mwangira iyihe nama nyabuneka muzansubize ndi umudame

    • izo ngaruka ziba kubantu bose barengeje iyo myaka yavuzwe haruguru ariko kuvuga 35ans ni minimum kuko isanzwe imenyerewe cyane ni 45 naho ubundi kuba ari ubwambere byo bigira izindi complication zabyo nka myome uterin(ibibyimba mu mura) ibyo bibyimba biza kubera umusemburo oestrogen uba wiyingereye cyane. naho rero wowe ufite 41 ushobora gusama undi mwana ariko ukisumisha uko bikwiye ukabwira muganga ugukurikirana akagufatira ibizamini kugirango barebe ko nta abnomality.

  • Ines umwaka mwiza,nayo kuba ufite 26ans ukaba utarabyara ntakibi mbibonamwo kandi hejuru ya 45ans nibwo hakunda kuba izo ngaruka,ahubwo kuki udashaka ubwo urabenga cyane.gusa kubyara ntubane n umugabo kuri jye numva ntabiguhanura kuko ubwo uwo mwana yakura nta rukundo afite kubabyeyi be bombi kandi yazakubaza ise bikakugora kuzamumwereka.ariko kubishaka ni choix yawe.ariko ntabyago wagira ubyaye.uzaba nkanjye nsaziye aho.

Comments are closed.

en_USEnglish