I Gitwe batumye Guverineri kuri Perezida Kagame ko bamukumbuye
Mu birori byo gutanga impamyabumenyi ku nsuro ya gatanu ku barangije muri Kaminuza ya Gitwe, abashinze iyi Kaminuza basabye Guverineri mushya w’Intara y’Amajyepfo, kuzababwirira Perezida wa Repubulika ko bamukumbuye kandi bifuza ko yazagaruka kubasura kuko aaeruka mu myaka 15 ishize.
Kuri uyu wa kane tariki ya 1 Ukuboza 2016 ku cyicaro cya Kaminuza ya Gitwe mu karere ka Ruhango bashyikirije impamyabumenyi abanyeshuri 261 barangije mu mashami atandukanye.
Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Mureshyankwano Marie Rose warugeze aha i Gitwe ku nshuro ya mbere yari umushyitsi mukuru. Yabanje kwerekwa ibitaro bya Gitwe byashinzwe n’ababyeyi b’Abadivantisiti bishyize hamwe mu 1981.
Guverineri Mureshyankwano yatemberejwe kandi muri Kaminuza ya Gitwe yerekwa ibyumba bya za Laboratoires zifasha abanyeshuri susobanukirwa n’inyigisho zinyuranye bahabwa.
Mu muhango w’uyu munsi, abanyeshuri 261 barangije mu mashami y’Igiforomo, Ikoranabuhanga, Laboratwari n’icungamutungo bashimiwe kwihangana bagaragaje kuva bagera muri Kaminuza bakaba bageze ku munsi wa nyuma.
Urayeneza Gérard; uhagarariye ababyeyi bashinze Ibitaro, Kaminuza ya Gitwe n’ishuri ryisumbuye ESAPAG, yavuze ko bishimira ibyo bagezeho ariko cyane cyane bashimira Leta y’u Rwanda ikunda guteza abaturage bayo imbere.
Ati “ibi byose twagezeho n’uko hari Leta ikunda abaturage bayo twebwe ababyeyi b’i Gitwe, turashimira tubikuye ku mutima Nyakubahwa Perezida Paul Kagame, ku nkunga yaduteye ubwo yadusuraga mu 2001.
Nyakubahwa Guverineri turabasaba ko mwazmutugerezaho intashyo ndetse mukamutubwirira ko imyaka ishize ari myinshi, turamukumbuye, mu mirimo myinshi agira abonye akanya akazadusura tukamwereka aho tugeze mu iterambere, ababyeyi byazadushimisha”.
Guverineri Mureshyankwano Marie Rose yavuze ko isura y’iterambere avanye i Gitwe azaha Perezida wa Repubulika ari uko ibikorwa by’ababyeyi bifitiye akamaro abaturage.
Yatangarije Umuseke ko azatumikira ababyeyi b’i Gitwe, ati :”ibyo nabonye byose ni ibikorwa by’iterambere bishobora gutuma mubwira (Perezida) ko bifuje ko yazabasura, ntabwo binteye isoni ahubwo biranshimishije kuko bafite byinshi bifuza kumugaragariza bagezeho.”
Abanyeshuri barangije, biyemeje gufasha Leta kurwanya ubushomeri ngo bihangira imirimo, kandi bakaba inyangamugayo mubyo bazakora byose.
Photos-Damyxon
Jean Damascene NTIHINYUZWA
UM– USEKE.Rw/Ruhango
2 Comments
Nonese aba Badiventisite b’ Umunsi wa Karindwi, ntibarya ku ifunguro riryoshye by’ akataraboneka Perezida KAGAME aherutse kugaburira abanyarwanda? Iyo kaminuza, mbere yuko Perezida ayigeraho, izabanze ikore ubushakashatsi igaragarize abanyarwanda uburyo iryo funguro riryoshye by’ akataraboneka Perezida KAGAME yatanze ku banyarwanda, ryarushaho kugirira akamaro abanyarwanda. Perezida aba ari Perezida. Abakeneye abamurya, ntabwo abakeneye abamukora mu biganza gusa.
Afande kuntebe ati Piii
Comments are closed.