Aho watanga amakuru kuri ruswa:
- Wakohereza ubutumwa bwanditse (sms) kuri 1990 (iyi tel ntiyishyuzwa kandi yakira message gusa.
- Ku bijyanye na ruswa ishingiye ku gitsina wahamagara 0788432516
- Wakoreza ubutumwa kuri email [email protected] ;
- www.ombudsman.gov.rw urabona ahanditse GARAGAZA RUSWA cyangwa ukande hano ukurikize amabwiriza.
- Udusanduku tw’ibitekerezo (duherereye ku biro by’Uturere, by’ibigo bya Leta na za Minisiteri, ibitaro, amasoko cyangwa ahahurira abantu benshi;
- Wakwitabaza Urwego rw’Umuvunyi aho rukorera ku Kabindi- Kimihurura
Icyitonderwa:
Ushobora gutanga amakuru utivuze amazina, email cyangwa telephone. Hari itegeko rirengera abatanga amakuru ku byaha harimo n’icyaha cya ruswa.
Ibigomba kugaragara mu makuru:
Utanga amakuru agomba kugaragaza ibi bikurikira:
- Icyo amakuru ashingiyeho;
- Ababigizemo uruhare;
- Aho byakorewe, na serivisi byakorewemo;
- Igihe byakorewe (aho bishoboka);
- Ibindi byose yumva ko byafasha inzego zibishinzwe kubikurikirana.