Wole Soyinka yajugunye Green Card anava muri USA kuko Trump yatsinze
Umwanditsi w’umunyaNigeria uzwi cyane ku isi Wole Soyinka yatangaje kuri uyu wa kane ko yakoze ibyo yari yavuze mbere y’amatora ko azajugunya Green Card yo gutura muri US yari afite akanava muri iki gihugu niba Donald Trump atsinze amatora.
Wole Soyinka yabwiye AFP ati “Namaze kubikora, namaze gundukana na USA. Nakoze ibyo navuze ko nari gukora byose.”
Wole Soyinka w’imyaka 82 ubu ari mu nama ku burezi yari iri kubera muri Kaminuza ya Johannesburg muri South Africa.
Ati “Nagize ikibazo kubyo Trump azanye…Najugunye Green Card kandi naranimutse, nasubiye aho n’ubundi nahoze.” Aha yavugaga iwabo muri Nigeria.
Soyinka yari atuye mu mujyi wa New York aho yari afite akazi gahoraho muri Institute of African American Affairs ya Kaminuza ya New York.
Uyu mwanditsi ufite igihembo cya Nobel mu buvanganzo cyo mu 1986 asanzwe ari umwalimu uhoraho muri kaminuza zo muri USA zirimo Harvard, Crnell na Yale.
UM– USEKE.RW
12 Comments
Abaswa ni nk’abasazi koko! Ariko ubanza umurozi waroze Abanyafurika atarakarabye!!! Uyu uwamuhaye Prix Nobel yakurikije inyandiko gusa, ariko ntiyasomye mu mutwe ngo arebe uko hifasheo!! Iruka maze ndebe icyo Trump n’Abanyamerika bahomba!!
ubwo urumva urwego ariho arirwo uriho mu mitekerereze?kumwita umusazi ushingira kuki? ngushimiyeko uri umwirabura kandi nkugayiyeko utegereje abazabanza kukureba mu mutwe ngo ukunde uhembwe.
Ubwo nawe uri muri ba bambari ba Hillary bakomeje kurikokereza ngo amatora nasubirwemo!! Umusaza (Trump) yarabandagaje, abesura nk’inkuba none mwaracanganyikiwe!! Nimushake muzirohe mu Nyanja, azayobora 02 terms!!!
Mbabajwe namadolari leta yu Rwanda yatanze kuri Clinton
Hahaha mujinya wa barihima kbsa sha cyokora iyo utahava Wari kuba urutanze ahubwo bagushyire kuri list y’abatemerewe kongera gukandagizayo ikirenge maze ndebe jyenda wibanire na boko Haram
ibi nabyo byerekana gusaza mu mitekerereze. uyu asa na ba bami bumva ko bavukana imbuto kandi iyo mbuto ukaba utayisangana undi muryango. byitwa kwikubira…no kutumva ko uwo utishimiye nta cyiza yakora….uwo mudahuje muruzuzanya….
karibu sana mze aha niwanyu
Ubundi c ujya muri USA Bari baguhamagaye? Ubwo taha wiruhukire uruhuke niya misoro Nibitero byintagorwa byahato nato.
kd witegureko naboko halamo ituye muri nijeria.
Abanyafrica baranstsa..ngo bakunda Africa komugihugu cyabo bimeze neza ugashiduka wumviseko bosa abana babo biga mumahanga batarino muri kaminuza.Ukongera gushiduka bamwe bafite nabagore nabana bibera hanze yigihugu bakubwirako bakunda kandi bazagipfira bibaye ngombwa.Yewe baraducanga bagakabya.
Nuburenganzira bwe!!! Nimugomba ku mutuka ngo nu musazi!!! Agomba gukora ibyo ashaka
mureke umusaza ahubwo numunyakuri kuko ibyoyiyemeje yarabikoze nkumunyabwenge nkabandi ntabwo yivuguruje ngoyisubire niko les philosophe bakora urugero nka GALILEE PHILOSOPHE
Biriya ni uguteega, iyo utsinzwe uremera nta kundi! Ahubwo iyo abikora neza agaterekaho imitungo ye igashya nibwo nari kumwemera! Naho kuvuga ngo asubiye iwabo nta gihombo kirimo; anyibukije ya ndirimbo ya kera yagiraga iti:”Turabashimaaa, ubwo musubiye iwanyu muri abagaboooo”….
Comments are closed.