Digiqole ad

Gicumbi: Insoresore ziswe “Abahubuzi” zirakora urugomo, zikambura abantu

Mu murenge wa Cyumba mu kagari ka Rwankonjo haravugwa insoresore ziswe “Abahubuzi” bamburira abantu ahitwa ku ishyamba ry’umuzungu. Aba bakora urugomo ku bantu bavuye guhaha cyangwa kurangura. 

Bamwe mu baturage ba Cyumba bavuga ikibazo cy'aba banyarugomo bise "Abahubuzi"
Bamwe mu baturage ba Cyumba bavuga ikibazo cy’aba banyarugomo bise “Abahubuzi”

Aka gatsiko k’amabandi biswe ririya zina kuko ngo uwikoreye ku mutwe cyangwa ku kinyabiziga bahubura ibyo yikoreye bakabitwara yatera amahane bakamukubita.

Umuyobozi w’Akagari ka Rwankonjo avuga ko aba bantu koko bahari ariko bari gufatanya n’inzego z’umutekano.

Police mu murenge wa Cyumba ivuga koi maze gufata umwe muri aba bambuzi ubu ngo bari gusaba abaturage gukaza amarondo bagafatanya guhiga abo ‘Bahubuzi’ kuko ngo nibafatanya aba nta byumweru bibiri bazamara.

Juvenal Mudaheranwa umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi avuga ko atari umusirikare cyangwa umupolisi uzaza gufata aba ‘Bahubuzi’ ahubwo uruhare rw’abaturage ari rwo rukomeye mu kubahagarika.

Abwira abaturage yagize ati “Murabizii ko imbaraga z’abaturage arizo zahagaritse abacengezi mu gihugu, ni gute mwicara ku muhanda abantu bakambura abandi  murebera?  Mushyireho uruhare rwanyu mu kubungabunga umutekano wanyu, aba bantu badafite imbunda mutabariza iyo mubivuga bigaragara nkaho mwamanitse amaboko kandi imbaraga zanyu ziruta Imbunda.”

Umurenge wa Cyumba ni umwe mu mirenge yegeranye  n’umupaka wa Gatuna, indi mirenge nkawo ya Manyagiro na Rubaya byegeranye Uganda hakunze kuvugwa abitwa “Abarembetsi” bo bazwiho ibikorwa byo kwinjiza ibiyobyabwenge no gukora urugomo, ubujura n’ubwambuzi ku baturage.

Evence NGIRABATWARE
UM– USEKE.RW/Gicumbi

en_USEnglish