Jimmy Mulisa yatangiye gutoza APR. Ati “ariko sindasinya amasezerano”
Nyuma yo gutangazwa nk’umutoza mukuru wa APR FC, Jimmy Mulisa yakoresheje imyitozo ya mbere kuri uyu mugoroba. Nubwo yatangiye akazi, yatangaje ko atarabona byinshi yatangaza kuko atarasinya amasezerano.
Nyuma y’imvura nyinshi yaguye mu mujyi wa Kigali ku mugoroba wo kuri uyu wa gatatu tariki APR FC yakoze imyitozo kuri stade ya Kicukiro iyobowe n’umutoza ayo mushya Jimmy Mulisa.
Iyi myitozo yitabiriwe n’umuyobozi w’ikipe Major General Jacques Musemakweli.
Imyitozo yakozwe n’abakinnyi 26 batarimo Maxime Sekamana, Onesme Twizerimana na Blaise Itangishaka bafite ibibazo by’imvune zizamara igihe kinini. Na Muhadjiri Hakizimana na Butera Andrew bafite ibibazo by’uburwayi byoroheje.
APR FC ivuye muri Congo Brazzaville mu mikino ya gicuti yishimiye kugarura Mwiseneza Djamar wari umaze igihe mu mvune na Imran Nshimiyimana utarajyanye nayo kubera ubukwe.
Jimmy Mulisa wahawe akazi ko gutoza APR FC nk’umutoza mukuru nyuma y’imyitozo yabwiye abanyamakuru ko yishimiye ikizere yahawe.
Jimmy Mulisa wari wungirijwe na Yves Rwasamanzi yagize ati: “Ni ibyishimo kuri njye guhabwa ikipe ikomeye nka APR FC, ikipe ihora ishaka intsinzi kandi itwara ibikombe. Ejo nibwo neretswe abakinnyi nafashe umwanya wo kuganira nabo banyizeza ko tugomba gufatanya kugera ku ntego za APR tuzi twese.”
Abajijwe ibikubiye mu masezerano n’igihe azamara muri APR FC, Mulisa yasubije ko ntacyo yatangaza.
Ati “Twarumvikanye ariko sindashyira umukono ku masezerano. Sinabona ibyo ntangaza ku bikubiye mu masezerano ntarasinya. Gusa bambwiye ko bizakorwa vuba kandi ntibyambuza kuba ntangiye akazi.”
Jimmy Mulisa n’ikipe ye nshya, bakoze imyitozo ibanziriza iya nyuma mbere yo kwakira Etincelles FC y’i Rubavu, mu mukino w’umunsi wa karindwi (7) wa shampiyona y’u Rwanda, AZAM Rwanda Premier League.
Umukino uzaba kuri uyu wa gatanu tariki 2 Ukuboza 2016, saa 15:30 kuri stade regional ya Kigali.
Photos © Innocent ISHIMWE/UM– USEKE
Roben NGABO
UM– USEKE.RW
3 Comments
Ngo nta masezerano arasinya kandi yatangiye akazi? Ejo bazamugira nka Kanyankore bamubwire ko yananiwe igeragezwa kandi atari byo byari byumvikanyweho!
Yego ikipe irimo akavuyo mu miyoborere ariko n’abatoza nabo ntibigira ku mateka bityo bagatiza akavuyo umurindi. Keretse niba byose ari kwa order…
Iyi equipe ndayikunda ariko uburyo twatangiye championa buranshisha? Mumbonera tuzatwara iki gikombe turikumwe na Jimmy kweri!!!!! Imana ibidufashemo
Reka dutegereze turebe @Gahongayire gusa ubona ko ubukaka n’ubushongore twahoranye bwarazimiye kabisa.
Comments are closed.