DRC: Canada yiyemeje gutanga inkunga ya Miliyoni 3,5$ izakoreshwa mu matora
Canada yatangaje ko izatera inkunga amatora yo muri Congo Kinshasa ingana na miliyoni 3.5 z’Amadorali ya America.
Ambasaderi wa Canada muri Congo Kinshasa yabitangaje kuri uyu wa kabiri ubwo yahuraga n’umuyobozi wa Komisiyo y’Amatora, Corneille Nangaa.
Amb Ginette Martin yagize ati “Twateye inkunga igokorwa cy’amatoro azaba muri Congo Kinshasa, twabiganiriye na na komisiyo y’amatora, CENI. Miliyoni 3,5$ azifashisha mu guhemba inzobere zizafasha Komissiyo y’Amatora, igisigaye ni ukuganira uburyo ayo mafaranga yose azakoreshwa.”
Ginette Martin yavuze ko Canada yamaze gushyiraho umushinga uzafasha mu bukangurambaga no kwigisha ibijyanye n’uburere mboneragihugu.
Uyu mushanga waratangiye ushyirwa mu bikorwa n’Inama y’Igihugu y’AbaSenyeri (CENCO) n’umuryango wo muri Canada ugamije iterambere n’amahoro.
Ambasaderi wa Canada ngo yaganiriye n’Umuyobozi wa Komissiyo y’Amatora, ku bijyanye n’agaciro igihugu cye giha amatora anyuze mu mucyo kandi yo kwizerwa azabera muri Congo Kinshasa.
Mu kwezi kwa kenda uyu mwaka, Amb Ginette Martin yari umwe mu Dipolomate basabye ko habaho ibiganiro by’igihugu kugira ngo hategurwe amatora anyuze mu mucyo kandi anogeye buri wese muri Congo Kinshasa.
Perezida Joseph Kabila yakagombye kuba arangije manda ebyiri yemererwa n’itegeko nshinga tariki ya 19 Ukuboza, 2016 ariko mu biganiro byamuhuje n’abatavuga rumwe na we hemejwe ko azaguma ku butegetsi kugeza muri 2018.
Radio Okapi
Josiane UWANYIRIGIRA
UM– USEKE.RW
4 Comments
Wa mugani ngo ibyo abapfu biribwa n’abapfumu! None se baratera inkunga amatora atazigera aba? Cyangwa ntibaramenya uriya muhungu wa Laurent Kabila…
Samabuye y’akagaciro Yacu si badusubizaga!
ya mabuye y’agaciro njya numva muri congo abamariye iki ?
Igihugu cyambere KWISI gikize Igihugu cyambere KWISI gikennye.Wabisobanurute????
Comments are closed.