Digiqole ad

Rwinkwavu: Imyaka bahinze yibasiwe na ‘Nkongwa’

 Rwinkwavu: Imyaka bahinze yibasiwe na ‘Nkongwa’

Kayonza – Mu murenge wa Rwinkwavu wibasiwe cyane n’amapfa kubera izuba ryinshi aho imvura igwiriye bagize ikizere cyo gusarura ariko ubu haravugwa ikibazo cy’udukoko twitwa ‘Nkongwa’ turi kwangiza ibishyimbo n’ibigori biri kumera. Barasaba guhabwa imiti irwanya utwo dusimba, RAB yabemereye ubufasha.

Nkongwa iyo igeze mu myaka irayangiza cyane
Nkongwa iyo igeze mu myaka irayangiza cyane

Bamwe mu bahinzi ba hano i Rwinkwavu bagaragaza uburyo utu dukoko tumeze nk’isazi turi kangiza imyaka bahinze.

Umuhinzi witwa Mukabunani wo mu kagari ka Mbarara ati “turya amababi gusa ubundi ugasanga ni uduti dusigaye duhagaze twonyine ubwo igishyimbo ntikiba kikirenze aho.”

Umuturanyi we witwa Claude Matabaro ati “Twizengurutsa ku gishyimbo kugeza gicitse, ntiwajyamo ngo ubone n’umushogoro.”

Aba bahinzi banyuranye basaba gufashwa kurwanya utu dukoko bitarakabya bakabura umusaruro w’ibyo bahinze nk’uko ubushize izuba ryabirumbije.

Claude Bizimana uyobora Umurenge wa Rwinkwavu avuga ko bari gushakira umuti aba bahinzi batera mu myaka yabo.

Sendege Norbert uhagarariye ikigo gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi Iburasirazuba avuga ko bari gushaka imiti yo kurwanya utu dukoko ikagezwa ku baturage.

Sendege ati “Ikibazo kiri cyane cyane ahatari imvura ihagije iyo imvura ibaye nyinshi nta kibazo kibaho gusa imiti irahari yo kubirwanya nka Kayonza twari twayihaye littres 20  hanyuma ariko ubu natwe tugiye kubegera tubafashe ».

Sendege asaba abaturage ko mugihe batarahabwa imiti nabo bayishaka hirya no hino ahacururizwa imiti y’ubuhinzi kugira ngo utwo dukoko ntidukomeze kwangiza imyaka yabo kandi bakayiterera birinda ko bamwe bayitera abandi ntibayitere utwo dukoko tukaba twagaruka.

Elia BYUK– USENGE
UM– USEKE.RW

2 Comments

  • None ubuyobozi buzaba butayibahaye kdi bizwi ko bamaze igihe bashonje bayishashakire he?amafrs yo kuyigura barayafite?

  • Nonese Joseph ubundi leta niyo itunga abaturage
    niba yabemereye ubufasha nabo nibashyireho akabo uko bashoboye.

Comments are closed.

en_USEnglish