Kigali abagenzi barishyuzwa Internet mu modoka kandi ntayirimo
Mu kwezi kwa kabiri 2016 Minisitiri w’ikoranabuhanga n’urubyiruko yafunguye Internet yo mu modoka zitwara abagenzi nka kimwe mu bikubiye mu mushingwa ka “ Kigali Smart Project”. Ku giciro cy’urugendo hari icyongeweho kubera iyi serivisi y’ingirakamaro. Iyi Internet ya 4G muri za Bus hato na hato yagiye igira ibibazo hamwe bigakemuka ariko ubu ntikiri mu modoka nyinshi nk’uko abagenzi babivuga, igiciro cy’urugendo kiracyarimo aya Internet, RURA isobanura ko iki kibazo kiri gukorwaho ngo gikemuke vuba.
Afungura uyu mushinga, Minisitiri Philbert Nsengimana w’ikoranabuhanga yavuze ko iyi internet ari ingirakamaro kuko uri mu modoka yayifashisha agira igikorwa akora cyamwungura.
Koko hari abayikoresheje kenshi mu nyungu zabo, ariko nyuma y’igihe gito yagiye igira ibibazo ugasanga hato na hato yarapfuye, ahandi udukoresho tuyitanga mu modoka (internet router cyangwa za SimCard ziriho bundles za Internet) ugasanga batuvanyemo, baratwibye se…
Abagenzi bemeza ko iyi Internet byageze aho iyi Internet iba nk’amateka mu modoka nyinshi.
Yari yaratangirijwe mu modoka 487 zagombaga kwiyongera.
Patrick Niyomugabo umugenzi wari uteze imodoka igana i Remera avuye hagati mu mujyi wa Kigali yabwiye Umuseke ko yayikoreshaga bigitangira ariko nyuma y’amezi nk’ane akayibura.
Niyomugabo ati “Ntabwo bagombaga kuyivanamo bagombaga kuyinoza bigakora neza kuko byaradufashaga. Ariko ubu tubabajwe no kuba tutayibona kandi tukishyura igiciro cyayo ku rugendo.”
Undi mugenzi witwa Kayitesi Justine waganaga i Kanombe avuye i Kigali mu mujyi ati “Umuntu yatahaga mu modoka akagenda yisomera amakuru cyangwa aganira n’inshuti cyangwa avugana n’abantu business none ubu ntituzi uko byarangiye.”
Abagenzi banyuranye baganiriye n’Umuseke bavuga ko nk’uko byatangajwe kandi bigakorwa igiciro cy’iyi Internet cyari mu mafaranga bishyura urugendo (nayo yazamuweho) ariko ngo kuva Internet bayibura igiciro cyo nticyamanutse.
RURA ngo ibirimo
Mu cyumweru gishize, RURA yahagaritse Telecom Network Solutions Provider Ltd kompanyi yakwirakwizaga Internet ya 4G muri izi modoka, iyihagarika mu gihe cy’amezi ane kubera imitangire mibi ya serivisi.
Tony Kuramba umuvugizi wa RURA kuri uyu wa gatatu yatangarije Umuseke ko koko Internet yo mu modoka zitwara abagenzi ifite ibibazo ariko ngo bari kugikurikirana ndetse ngo kiri hafi gukemuka.
Kuramba avuga ko ikibazo cyabaye ari uriya mushoramari wari wahawe isoko ryo gutanga Internet mu modoka (Telecom Network Solutions Provider Ltd) wakoraga nabi isoko yahawe na KTRN (Korea Telecom Rwanda Network) yamuhaye isoko ryo gutanga Internet yabo.
KTRN ( Korea Telecom Rwanda Network) niwe mushoramari uranguza Internet (Whole seller) wahawe isoko ryo gukwirakwiza Internet ya 4G, niyo kompanyi itanga Internet kuri bashoramari bandi bayikwirakwiza nk’iyi yafunzwe by’agateganyo.
Kuramba avuga ko KTRN ubu iri gushaka undi mushoramari uzabasha kubikora neza.
Tony Kuramba ati “Imodoka zimwe na zimwe Internet irimo, macyeya niyo afite ibibazo, iyo sosiyete irimo irabikora kandi RURA irabikurikirana kugira ngo bikorwe vuba servisi yongere iboneke ku bagenzi.
Byumvikane rero ko mu gihe serivise irimo gutangwa ntabwo bari kuvuga ngo ibiciro babikuremo kuko ni bus zimwe zitarimo internet, burya byishyurirwa hamwe muri ayo ma bus yose. Ntabwo wahagarika ngo uvuge uti reka noneho umugenzi areke kwishyura kandi ari ikintu cyishyurirwa ahantu hamwe, uwo mugenzi mukanya ashobora kurira Busi yo agasanga irimo”
Yasabye abagenzi kwihangana kuko ngo batahagarika iyo serivise kandi ari ingirakamaro ahubwo ngo ikirimo gukorwa ni ukubyihutisha kugira ngo abagenzi bongere babone Internet muri bus zose kandi ikora neza.
Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW
13 Comments
Internet yo muri izi bus hasigaye ingerere! Ni imbonekarimwe kubona ikora!!!
Ngo nta internet kandi mwishura???Ibyo se hari igitangaza kirimo? Ubu se mu maquartiers ko twirirwa twishyura ay’irondo n’umutekano bibuza abajura kutwiba uko bwije n’uko bukeye? Ibyo nta gitangaza kirimo rwose.
Muzumva ryari huuuuu mwari mwabonase
Kwihangana twarabimenyereye ,no kuba mwarirukanye imodoka muri Gare abantu bakaba basigaye bamara amasaha 4 ku mirongo bateze imodoka twarabyakiriye! Ntacyo tutabona.
Ntibaratiraga amahangase kobizaba arubuntu babihinduye gute?
Rwose iki ni ikibazo gikomeye, aho gahunda nyinshi ndetse zatwaye leta amafaranga menshi birangira zitagikora ukagira ngo abaziteguye ntibakiba mu gihugu!!! birababaje cyane RURA ikore uko isanzwe ikora iki kibazo kirangire cg se mu kiguzi cyurugendo aya mafaranga avanwemo umugenzi arihe service yahawe. Murakoze
Gukama izo uragiye se ntibyemewe. Kutabikora ni byo biba ari ibidasanzwe. Abafite monopoles ntimukirirwe mwibaza ku mikorere yabo, uwaZibahaye aba azi impamvu yabyo. Kandi izo mpamvu muzumve neza: NI INYUNGU Z’IGIHUGU.
Nta internet ikiba mu modoka zitwara abagenzi ni ukutubeshya
GUSA NJYE sinari niyumvisha icyo RURA imaze wagirango yashyiriweho gukandamiza abaturage.
Nta hantu na hamwe ndumva RURA yakoze ibitunganye.Abamotari bararira ayo kwarika kubera ikintu kitwa autorisation bishyura kikarangiza igihe batagiciye iryera.None turishyura igitondo,amanywa n’umugoroba internet itabaho.Ibi ni ubujura bukomeye bukomeye cyane ariko. Iyo bikozwe n’urwego rwa Leta byo biba agahomamunwa.Nimwibuke frws uru rwego ruca abashoferi iyo baguye mu ikosa,mwibaze noneho twebwe abagenzi duciye RURA amande ya internet tugurishwa idakora.Biteye isoni pe.
Amagambo gusa ! Ubwo se ko bidakosorwa ababishyizeho barumva atari ubujura koko? Mureke kwiba abaturage. Niba RRA ikurikirana abanyereza imisoro ya Leta, Leta nayo nihagurukire abasarura amafaranga kuri service batatanze kandi bikorwe vuba, dore ko ababikora bahari kandi bahembwa ku gihe kandi akayabo! Keretse niba…
Iyi internet izashyira imere nk’utunozasuku mu ba motard!Hari amakuru yatwo muheruka?Uwo uwo baciye amande yako ntashobora kukibagirwa.Rero gahunda zimwe za Leta ziduhombya nizikosorwe.
Mwe muravuga internet! Jya mu modoka za RFTC zzerekeza Kimironko ufite ikarita yo kugenderaho urebe ko bataguhubuzamo! Nyamara twabwirwaga ko zizaba zikor mu modoka zose zikorera mumujyi ndetse no mu ntara! Ko mwazitugurishije ku ngufu kucyi zidakoreshwa hose? Ndetse no muri Taxi voiture mugashyiraho uburyo umuntu yayikoresha! Imishinga yizwe giturumbuka ni uko irangira! Ngaho ngo Internet ya G4 wagerageza kwi connecta ukarinda ugera iyo ugiye ntayo urabona! Muzi gutera ibipindi! RURA se irabiyobewe? Iyobewe se ko abantu baheze mu mayira cyane cyane abageni bakoresha bus za KBS?!
ahubwo murasetsa ntabwo muzi ko bavugaga ko ahantu hari abantu beshi tuzaza tubona G4 kubuntu ese tigo aho bakorera ntabwo ihari mtn ntabwo wabonayo connection y ubuntu turavuga wiff.ese mama RUR NINDE UZAYIHANA. MUZI NIBINDI IKARITA IYO UDAFITE 200 NTABWO BAYEMERA KANDI WENDA URUGENDO 160 UBWOSE NIBA RUR IBABWIRA KO AMAFRANGA MACYE ARI 200 URUMVA UFITE 160 GUSA AZABIGENZA ATE MUTUBARIZE?/
Comments are closed.