Ndayisenga arasaba abanyarwanda guterwa ishema n’igihugu cyabo
Iminsi itatu nyuma yo kwegukana Tour du Rwanda 2016, Valens Ndayisenga yashimiye abantu bose bagize uruhare muri iyi ntsinzi, anabifuriza kugira umwaka mushya muhire, anasaba abanyarwanda aho bari hose guterwa ishema n’igihugu cyabo.
Ku cyumweru tariki 20 hasojwe Tour du Rwanda 2016 yabaye ku nshuro ya munani (8) kuva yaba mpuzamahanga muri 2009. Valens Ndayisenga niwe waryegukanye.
Uyu musore w’imyaka w’imyaka 22 yakoze amateka mu mukino w’amagare, kuko niwe wa mbere wegukanye Tour du Rwanda ku nshuro ya kabiri kuva yaba mpuzamahanga, yanayegukanye mu 2014.
Ndayisenga Valens w’i Rwamagana, niwe munyarwanda wa mbere wegukanye Tour du Rwanda adakinira ikipe yo mu Rwanda, kuko ubu akina muri Team Dimension Data for Qhubeka yo muri Afurika y’epfo.
Abinyujije ku rubuga rwa Instagram, yashimiye buri umwe wamushyigikiye n’uwamufashije muri Tour du Rwanda 2016. Yagize ati:
“Mfashe uyu mwanya ngo nshimire abanyarwanda bose, inshuti zanjye, itangazamakuru, abakunzi b’imikino aho bari hose, ikipe yanjye ya Dimension Data, n’umuryango wanjye, kuri byose bakoze banshyigikira.
Mbifurije umwaka mushya muhire wa 2017. Nizeye ko muzakomeza gushyigikira imikino muri rusange. Ni iby’igikundiro kuba mwaranshyigikiye mu rugendo rukomeye twamazemo icyumweru gishize. Nkasaba buri munyarwanda aho ari ku isi guterwa ishema n’igihugu cye. Mwarakoze cyane”- Valens Ndayisenga
Uyu musore biravugwa ko ashobora kuzamurwa mu ikipe nkuru ya Dimension Data (World Tour Team), kuko ari mu kwezi kwa nyuma kw’amasezerano ye muri Team Dimension Data ya kabiri (Continental Team).
Roben NGABO
UM– USEKE.RW